Abanyeshuri b’Abanyarwanda barwanye n’abo muri Uganda, ku ishuri ryisumbuye rya Muntuyera High; 81 barahagarikwa.

Ubuyobozi bw’iri shuri riherereye i Kitunga mu karere ka Ntungamo bwirukanye abagera kuri 81 bakekwaho kuba ba nyirabayazana b’iyo mirwano.

Kuri iki kibazo hari abibaza isano cyaba gifitanye n’inkuru zimaze iminsi zisohoka ku kinyamakuru Chimpreports zivuga ku ntambara y’ubutita hagati y’u Rwanda na Uganda, ifatwa ry’Abanyarwanda muri icyo gihugu n’ibindi.

Ubuyobozi bw’iri shuri bwakomeje buvuga ko abanyeshuri b’Abanyarwanda bifatanyije n’Abanya-Uganda bo mu bwoko bw’aba-Hima buherereye mu Burengerazuba bw’iki gihugu bagakubita abo mu bundi bwoko bw’Abanya-Uganda.

Iyo mirwano ngo yabaye mu cyumweru gishize. Abenshi mu bagaragaye muri iyo mirwano, babaye na ba nyirabayazana ni abigaga mu mwaka wa kane bakoraga ikizamini cya leta gisoza amashuri yabo.

Muri iyo mirwano, abanyeshuri bitwaje inkoni binjiye mu nzu bararamo maze bazifashisha mu gukubita bagenzi babo bo mu mwaka wa gatanu.

Iki kigo ngo ni kimwe mu mashuri yisumbuye muri iki gihugu cyigwaho n’abanyeshuri benshi b’Abanyarwanda.

Umuyobozi ushinzwe amasomo muri iki kigo, Stephen yatangarije ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru ko abanyeshuri b’abanyarugomo batangiye gukubita bagenzi babo bo mu mwaka wa gatanu, ku buryo hari n’abakomeretse.

Ati “ Ku wa Gatatu, ibintu byabaye bibi, ubwo itsinda ry’abari bahohotewe nabo bafashe umwanzuro wo kujya kwihorera. Hahamagawe polisi iburizamo iyo mirwano.”

Ntibyarangiriye aho kuko ngo bagiye hanze y’ikigo bagategura uburyo bakongera kwihorera, ku bo mu mwaka wa kane bakoraga ikizamini ariko polisi yongera kuburizamo iyo mirwano.

Ubuyobozi bw’ishuri bwaje guterana bufata umwanzuro wo guhagarika abanyeshuri babaye nyirabayazana muri iyo mirwano. Polisi iri gukora iperereza ku buryo ngo abazagaragara ko babaye nyirabayazana muri iyo mirwano bazahanwa hakurikijwe amategeko.

Iri shuri ryitiriwe Enock Ruzima Muntuyera  se wa Gregory Mugisha Muntuyera uzwi nka Mugisha Muntu. Se Enock Muntuyera yari  inshuti magara ya Perezida Milton Obote wayoboye Uganda, waje kumwitirira iri shuri mu rwego rwo kumuha icyubahiro. Binugwanugwa ko Ruzima ashobora kuba afite inkomoko mu Rwanda.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/11/hj-768x379.png?fit=768%2C379&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/11/hj-768x379.png?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSAbanyeshuri b’Abanyarwanda barwanye n’abo muri Uganda, ku ishuri ryisumbuye rya Muntuyera High; 81 barahagarikwa. Ubuyobozi bw’iri shuri riherereye i Kitunga mu karere ka Ntungamo bwirukanye abagera kuri 81 bakekwaho kuba ba nyirabayazana b’iyo mirwano. Kuri iki kibazo hari abibaza isano cyaba gifitanye n’inkuru zimaze iminsi zisohoka ku kinyamakuru Chimpreports zivuga ku ntambara...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE