Hari abantu bashobora kubona umutwe w’iyi nyandiko, bakibaza bati uyu muhungu ubutaha ntazagaruka kuri uru rubuga azanye inyandiko idusobanurira buryo ki Papa ari umukirisitu?

Ni byo koko ,buri munyarwanda wese uciye akenge , iyo bavuze Jack Nziza, ahita yumva “UMWICANYI RUHARWA”, ariko abenshi muri bo ubabajije uti mbwira izina ry’umuntu umwe wishwe na Jack Nziza, nta we yabona. Iyo niyo mpamvu yatumye negera abazi inkuru by’imvaho iby’ubwicanyi bw’iyi nkoramaraso, ngo abatabizi boye kwicwa no kutabimenya. Gusa, amarorerwa yose yakoze ntawayava imuzingo muri iyi nyandiko imwe, ubu icyo ngamije none akaba ari ukubaha nibura impeke imwe mu buro bwuzuye ikigega!

 cyo kwica abanyarwanda kikaba ari nacyo cyatumye Jack Nziza aba kimenyabose nk’umuravumba, ntabwo yagitangiye ari uko FPR ifashe ubutegetsi. Kubera ikizere gikomeye Paul Kagame yamugiriye kuva kera bakiri mu ishyamba, Jack Nziza ntiyigeraga akandagira ahabera urugamba. Ahubwo we yagendaga inyuma aho bagenzi be barangije gufata, akaba ari we wari ushinzwe ibyo we na Kagame bitaga GUFANYIYA hadui, ari byo akandoyi kwanza, agafuni kwisha!!!

Nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, Jack Nziza yari mu gace ka Byumba aho impunzi zahungaga interahamwe zituruka i Kigali
zaganaga. Aho i Byumba Ndahiro yari umunyamabanga we, bagakorana na PC Mutiganda Francis (ubu uyoboye maneko yo hanze) na Senkoko Celestin bari bafite ipeti rya Lt, na Sgt Gapele. Abo nibo bahitanye uwitwa Seburikoko akihagera, nyuma bimukira i Kabuga aho barobanuraga impunzi zari zihuzuye n’iz’i Ndera, inyinshi muri zo riricwa imirambo iratwikwa. Gucunga ko iki gikorwa kibi kigenda “Neza” , Jack Nziza yabifashijwemo n’umukuru wa Police ubu ari we Gasana icyo gihe witwaga Rurayi.

Abandi basirikare babafashije muri icyo kiraka cy’agahomamunwa bashinzwe na Kagame ni aba bakurikira:
– Kayumba Sano bitaga Fifi – Desire waje kugororerwa kujya muli ambassade yo muli Kenya – Lt Lemy waje gukora kuri PVK nyuma y’intambara, – Mzee Nsinga,
– Vianey Musabyimana, -Capt Kabengera Jack wari ufite ipeti rya Sgt, waje kugwa i Kanombe azize indwara iterwa n’utuzi twa Munyuza kuko yari amaze kumenya byinshi, ikindi akaba ari mwene wabo wa Jonathan Musonera na Gallican Gasana bo muri opposition ikorera hanze.
.
Nyuma yo gufata Kigali Jack Nziza wari ufite ipeti rya Major yoherejwe na Kagame gukorera mu biro bishinzwe ipererreza DMI. Nta rwego na rumwe yabarizwagaho ariko na Karenzi Karake wayoboraga DMI yaramutinyaga kuko yarafite ubushobozi yahawe na Kagame buruta ubwe kandi muri byose. Aho, yashoboraga kwica umuntu wese ashatse mu gihugu usibye Kagame!!!
.
Capt Mutiganda Francis umunyamabanga we ntiyamusize inyuma, yaramwimukanye. Barafatanyije batangira gupanga no gushyira mu bikorwa gahunda yo kwikiza buri musirikare utarashakagwa muri DMI cyane cyane uwo babaga bazi ko amaze kumenya amabanga menshi.
Twavuga nka Kagirabana ,Rasta, Erasto, Habineza francois,Capt Kagarama,Lt Mahoro, Capt Kamugisha Abbat,Lt Mukiza Alex, nabandi.

Nyuma y’aho, Jack Nziza yaje koherezwa mu gihugu cya Kenya yari agiye muri mission yo guhitana abayobozi baciye mu rihumye FPR bakahahungira. Umugambi we yashoboye kuwusohoza kuko yifashishije ya mashumi ye Senkoko, Desire, Alphonse, Mugabo n’abandi, yivugana
Seth Sendashonga, Lizinde na Bugirimfura.

Kubera ko ubwo bwicanyi bwamuhamaga ariko akaba yari yikinze mu kiababa cya Ambassade, Leta ya Kenya yahise imwirukana ku butaka bwayo mbese nk’uko mu bihe bishize byagendekeye Jimmy Uwizeye wirukanywe i Bugande cyangwa Ngarambe John nawe umaze kwisobanura inshuro nyinshi ariko agakizwa na Ruswa.

Akigera mu Rwanda, yagororewe Kuyobora DMI kugirango abashe gukomeza akazi ke k’ubwicanyi nta nkomyi, akomereza aho yari ageze mu kwikiza abo adashaka muri iyo service.
Ni muri ubwo rwego Lt Richard Isoki yahasize agatwe abeshyewe ngo akorana na leta ya Uganda igihe ibihugu byombi bikozanyaho i Kisangani muri Congo. Ni no muri uwo mwaka yaje kwambuka umupaka ajya i Bugande ahitana yo umucikacumu Kizuri Leandre amuziza ko ari we wabatije inzu i Masaka aho bacumbikiye imbunda yarashe indege ya Nyakwigendera President Yuvenali Habyarimana, Ngo hato atazava aho abavamo.

Hari abantu benshi JackNziza yaje guhitana ku mpamvu zinyuranye ariko zose zihurira ku kintu kimwe: GUSHIMISHA Kagame.
Yicishi amarozi Kamaliza amuziza ko ngo yaba yanga Kagame ngo kuko atamuvugaga neza mu nshuti ze, bigakubitiraho ko yaririmbye Col Kaitare Vedaste amutaka.

Ngo uko byagenze ibara umupfu, abo ubu, abandi ubundi, nako ubutaha!

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/11/nziza-ok.jpg?fit=640%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/11/nziza-ok.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitarePOLITICSHari abantu bashobora kubona umutwe w'iyi nyandiko, bakibaza bati uyu muhungu ubutaha ntazagaruka kuri uru rubuga azanye inyandiko idusobanurira buryo ki Papa ari umukirisitu? Ni byo koko ,buri munyarwanda wese uciye akenge , iyo bavuze Jack Nziza, ahita yumva 'UMWICANYI RUHARWA', ariko abenshi muri bo ubabajije uti mbwira izina ry'umuntu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE