UBUTUMWA BW’INDATSIMBURWA KU BANYARWANDA BOSE
Banyarwanda, banyarwandakazi, nshuti z’urwanda, Mpirimbanyi za demukarasi mwese, tubanje kubasuhuza tunaboneraho no kubifuriza amahoro aturuka kwa nyagasani usumba byose. Indatsimburwa zongeye gusaba abanyarwanda bose baba abari mu Rwanda cyangwa ahandi hose ku isi kongera gusubiza amaso inyuma bakareba amarorerwa yagiye agwira igihugu cyacu maze twese hamwe tukongera gutekereza ku ijambo ryitwa « kwishyira hamwe mu rwego rwo kugera ku ntego » Impamvu twifuje gusubira kuri iri jambo ni uko usanga hari abanyarwanda bari mucyo twita “opposition”, ariko ugasanga rimwe na rimwe hari bamwe badashaka gufatanya n’abandi mu guhuza ingufu mu nzira yo gushaka umuti wa burundu w’ibibazo bitwugarije byagiye bishingira cyane cyane ku miyoborere mibi yagiye iranga abayobozi batandukanye bagiye bayobora u Rwanda. Ibi kandi twese turabizi ko abishyize hamwe nta kibananira. Kudashyira ingufu hamwe n’ugucira icyanzu FPR ikunze gukoresha politiki ya munyangire no gucamo abanyarwanda mo ibice, kugira ngo ibone uko ibayobora, nta ntege bafite. Ibihe turimo ubu birakomeye, FPR yamariye abantu mu magereza, abandi bari kwicwa umusubizo, ndetse abo imana yaciriye akanzu bari guhungira muri RDC. Mu bihe bikomeye rero niho ubundi abantu bagowe bagira ingufu. Iki n’igihe cyo kutongera gutega ijosi ngo FPR iteme. Iki n’igihe cyo kutondera guha FPR itama rindi ngo yongere ikubite. Ahubwo iki n’igihe cyo kwirwanaho, tukarwana no ku bacu, bafite intege nke. Rubyiruko mwese, ndetse namwe badamu n’abagabo mugifite agatege, muhagurukire kwanga gukandamizwa mureba. Indatsimburwa zibarahamagarira gushira ubwoba. Wowe uvuga ngo reka mbe nicecekeye ndyeho kabiri, uribeshya, kuko ejo bazabikurutsa. Wowe wirirwa uhwihwisa utugambo uregaguzwa ngo FPR ikunde iguhe amafaranga, uribeshya, kubera ko ako ari “akamanyu k’umutsima gusa”. Banyarwanda, banyarwandakazi nimwishyire hamwe mu ibanga, si ngombwa ko mujya mu mashyaka runaka, buri wese nakore icyo ashoboye mu rwego rwe. Nimuhane amakuru, muburire abo mwumvise bagiye kurigiswa cyangwa kwicwa. Muterane inkunga igihe umwe murimwe yabuze, musurane, mugemurirane, kandi mumenyeshe itangazamakuru amahano FPR iri kabakorera. Muhagurukire kwima FPR amaboko yanyu n’umutungo, kubera ko nibyo ikoresha ibakandamiza. Amafaranga mujya guhahisha mu maduka yayo niyo bahemba abamaneko ba DMI birirwa babashimuta. Nimumenye amaduka yanyu namwe mujya muyahahiramo mwiteze imbere, maze muzabone uko mutabarana. Mwime amatwi abakomeza kubakurura mu macakubiri y’urudaca, mwiboneye ko inyundo ya FPR nta wigarukiraho. Igihe urimo wishimira ko mugenzi wawe yafashwe cyangwa yishwe, ujye wibuka ko nawe nibikugeraho nta wuzakuririra. Ubu ni ngombwa twese duhaguruka, nta kurebana ku jisho, nta wundi ibitubereyemo, kandi baca umugani ngo “akimuhana kaza imvura ihise”.
Ibikorwa biruta amagambo Ubuyobozi bw’Indatsimburwa Email: indatsimburwa 1000@gmail.com
https://inyenyerinews.info/politiki/ubutumwa-bwindatsimburwa-ku-banyarwanda-bose/POLITICSBanyarwanda, banyarwandakazi, nshuti z’urwanda, Mpirimbanyi za demukarasi mwese, tubanje kubasuhuza tunaboneraho no kubifuriza amahoro aturuka kwa nyagasani usumba byose. Indatsimburwa zongeye gusaba abanyarwanda bose baba abari mu Rwanda cyangwa ahandi hose ku isi kongera gusubiza amaso inyuma bakareba amarorerwa yagiye agwira igihugu cyacu maze twese hamwe tukongera gutekereza ku...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS