Nyuma y’uko raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya leta iheruka igaragaje ko hari amafaranga y’u Rwanda 28,948, 502,332 yaburiwe irengero muri EWSA, ikaza gushimangirwa n’ubucukumbuzi bwakozwe na PAC bwagaragaje ko muri iki kigo umutungo wa leta ukoreshwa mu buryo budasobanutse, EWSA irasobanura ko aya mafaranga atanyerejwe.

Ubuyobozi bwa EWSA buvuga ko raporo y’Umugenzuzi Mukuru ibashinja kuburisha aka kayabo k’amafaranga yarimo amakuru atari ukuri, kuko ubwo iki kigo cyagenzurwaga kitabashije gutanga amakuru yose bitewe n’ikibazo cy’ikoranabuhanga (Oracle) ryari rifite ikibazo mu mikorere.

Mubera Birori Prosper ushinzwe itangazamakuru muri iki kigo avuga ko ubu Oracle ikora neza kandi n’amakuru yose yamaze kuboneka, ndetse akabishingiraho avuga ko amakuru nyayo y’imicungire y’umutungo wa leta muri EWSA azagaragara muri raporo itaha.

Ati “Izingiro ry’ibibazo byose byatugaragayeho muri raporo […] riri ku ku kuba oracle itarabashije gutanga umusaruro yari yitezweho. Ibitari bimeze neza twarabikosoye.”

Iyi porogaramu ya Oracle EWSA ivuga ko ari yo zingiro ryo gushinjwa kuburisha amwe mu mafaranga, nayo ubwayo yagarutsweho cyane n’Umugenzuzi w’imari ya leta anenga kuba yaraguzwe muri 2010, ikarinda igeza muri 2013 itaratangira gukoreshwa kandi yaraguzwe amafaranga y’u Rwanda miliyoni zisaga 680.

Mu cyumweru gishize ubwo PAC yashyiraga ahagaragara ubucukumbuzi kuri iyi raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya leta, hari hagaragajwe ko kuba EWSA ivuga ko yananiwe gukoresha iyi porogaramu nyamara hari ahandi ikoreshwa kandi igakora neza, bishobora kuba ari amayeri yakoresheje kugira ngo umutungo wabuze ubure gikurikirana.

Mu nteko rusange y’abadepite yateranye kuwa Kane tariki 17 Nyakanga 2014, Depite Juvenal Nkusi ukuriye PAC yagaragaje ko ubucukumbuzi bakoze bwasanze izingiro ry’irengero ry’amafaranga EWSA yaburiye ibisobanuro, riri ku makosa arenga 80 kandi akomeye cyane.

PAC yagaragaje ko yabonye ibibazo bikomeye mu miyoborere y’ikigo, gucunga umutungo, gutanga amasoko, gukoresha ikoranabuhanga, gutanga ingurane z’aho ikorera ibikorwa byayo bishya n’ahandi, byose byabaye intandaro y’izimira ry’amafaranga mu buryo budasobanutse.

Amenshi mu makosa yagaragajwe muri ubu bucukumbuzi bwakozwe na PAC, ubuyobozi bwa EWSA busobanura ko yakemutse ndetse n’atarakemuka nayo ngo ikigo kiri gushaka inzira zose zishoboka yakemukamo.

Urugero ni nk’aho ubucukumbuzi bwa PAC bwagaragaje ko muri EWSA harimo ikibazo cy’imitangire y’amasoko, nyamara ubuyobozi bw’iki kigo bwo bukaba bwemeza ko amasoko atangwa mu buryo bukurikije amategeko.

Ubuyobozi bwa EWSA bwemera ko kuba butaratanze amakuru ahagije ku mugenzuzi w’imari ya leta ari na byo byatumye ikigo kibarwa nk’icyanyereje miliyari zisaga 28, ari ikosa ryabwo, gusa bugahamya ko ukuri nyir’izina kw’imikorere yabo kuzagaragarira muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru itaha.

Placide KayitareAFRICAPOLITICSNyuma y’uko raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya leta iheruka igaragaje ko hari amafaranga y’u Rwanda 28,948, 502,332 yaburiwe irengero muri EWSA, ikaza gushimangirwa n’ubucukumbuzi bwakozwe na PAC bwagaragaje ko muri iki kigo umutungo wa leta ukoreshwa mu buryo budasobanutse, EWSA irasobanura ko aya mafaranga atanyerejwe. Ubuyobozi bwa EWSA buvuga ko...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE