Ubujura bukabije muri Kigali mucyahoze ari KIST na IEEE
Hari ikigo cyitwa IEEE (institute of Electrical and Electronic Engineering) iki kigo gifite ibiro bikuru muri Amerika ahitwa New jersey,
Ni cyo kigo cya 1 ku isi mu bindi mu bijyanye no gukora publications z’ubushakashatsi bwo muri Electrical na Computer niho twohereza papers
Ngirango urabizi za Universities mubijyanye na rankings imwe muri criteria barebaho kugirango University iyi n’iyi irushe indi ni number of publications in the recognised journals. Ubwo ieee ikaba ahongaho
Imwe mu nshingano ieee ifite harimo no gufasha za Universities cg se ibigo by’ubushakashatsi (muri ziriya domaines) kuzifasha kugirango nazo zizamuke nazo zibe zagira ubushakashatsi zisohora.
Ni muri urwo rwego mu byumweru 2 bishize bagiye muri Kaminuza y’uRwanda College of Science and Technology gutangayo amahugurwa mu rwego rwo kubahugura.
IEEE Ubwayo kujyayo kubafasha bikaba bivugako iyo University ifite ibibazo nyine publication rate iba iri hasi cyane
Icyo bakora bo batanga financement ubundi mwe mugashaka umu expert uza kubahugura akabahugura ayo mafaranga akaba ayo kumuhemba no kugaburira abaje mumahugurwa n’ibindi byakenerwa
Ejobundi rero barakugendeye bageze mu Rwanda batanzeyo 40 000 $
Ubundi KIST ihamagaza abanyeshuri n’abarimu ngo baze mumahugurwa
Ayo mafaranga yagombaga kugabanywamo ibice 2: 20 000$ akaba ayo guhugura Electrical Engineering Departement naho andi 20 000$ akaba ayo guhugura Electronic Eng. Departement
Bahereye kuri Electrical
Uwari akuriye ayo mahugurwa ni Vice Principal wa KIST ntazi izina rye ariko ni umunya Nigeria
Ahamagaye abarimu n’abanyeshuri kuza mumahugurwa ariko conditions zikaba ko
1. Abanyeshuri bazajya barya saa sita
2. Abarimu ati mwe murahembwa ntabwo muzajya murya muzajya mutaha mujye kurya iwanyu (ntacyo bari bazi ku bijyanye na funds zatanzwe kuko byose byari biteganyijwe)
3. Arakugendeye ahamagaye umusore ukola muri REG hariya i Kigali muri gahunda ya Rwanda Electricity Roll Out Program
Uwo musore wararangije muri KIST mumwaka wa 2011 yize Electrical Eng. Nta yindi level afite hejuru (yavuye i Bugande)
baramufata ngo ajye guhugura abarimu n’abanyeshuri ba KIST (aho yize)
Arakugendeye umusore guhugura ngo ibya ieee nawe muby’ukuri atazi
Ariko ifaranga ni ifaranga ntiwabura kurikorera agufatiye internet ageguye utuntu adukubise kuri power point aragenda
Ngo agereyo abarimu n’abanyeshuri bari baziko bagiye guhugurwa n’umu expert uvuye mu mahanga baba babonye umujama (wa mugani wawe) arahingutse aje guhugura abanda.
Baricara akajya abahugura ndumva amahugurwa yaramaze ibyumweru 3 barangije barataha
Nyuma umunya Nigeria ahamagara wa musore ati twumvikane fata iyi chèque ya 16 000$ ujye kuyibikuza nurangiza ufatemo 4 000$ unzanire 12 000$
Umusore arayabikuza afata bine bye ibindi abikubita umunya Nigeria ayakoma uruhago
Hanyuma urumvako hari 4 000$ muri ya 20 000$ ayo nayo umunya Nigeria ayaha uwagaburiye abanyeshuri mu gihe cy’amahugurwa byumvikanako batariye 4 000$ mubyumweru bitatu kuko baryaga saa sita gusa naho ashobora kuba yarakuyemo icyacumi kuko batanaryaga neza
ubwo story iba irarangiye
Bukeye bwaho haba hatahiwe Electonic Engineering nayo ngo ijye guhugurwa ariko abanyeshuri bo muri Electronic bo baravuga bati twe ntabwo tuza muri ayo mahugurwa gusa kuko byari bihuriranye na break baratashye baravuga bati muzaduha na tickets kuko tuzaba duturuka iwacu tutari ku ishuri
Ubwo wa mugabo tickets arayibemerera nabwo bashaka undi muntu arabahugura (uwo bafashe guhugura muri Electronic we simuzi) nabo barahugurwa amahugurwa ararangira
arrangement yabaye hagati ye n’uwo lu expert ntabwo nayimenye ariko birumvikanako naho yakuyemo ikintu
Ubwo nabwo story iba ihagarariye aho
Nyuma yaho abanyeshuri bo muri Electrical baza gu complaininga kuko bari bamaze kubonako umu sponsor ari umwe bo bakaba barahuguwe nta tickets bahabwa ariko abo muri Electronic bo bakayibona
Bisa n’ibisakuza ariko atari ugusakuza as such urazi situation yo mu Rwanda nta kuvugira ahabona
Nyuma baza kubaza abantu bari closer na wa musore ababwira uko deal yari imeze abantu barumirwa
Ubu byaracecetse ariko agahinda ni kenshi muri KIST haba mubarimu bitwa ngo barahuguwe haba mubanyeshuri kuberako bamenye ubujura bwakozwe bamwe bati ubona byibuze iyo ayo ma dollars aza kurya ulunyarwanda ntajye muri Nigeria?
Ngayo amakuru nagirango nkugezeho
Igihugu cyatera imbere gite gikorera muri system imeze ityo?
https://inyenyerinews.info/politiki/ubujura-bukabije-muri-kigali-mucyahoze-ari-kist-na-ieee/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/11/welcome-s.jpg?fit=754%2C325&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/11/welcome-s.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICAPOLITICS Hari ikigo cyitwa IEEE (institute of Electrical and Electronic Engineering) iki kigo gifite ibiro bikuru muri Amerika ahitwa New jersey, Ni cyo kigo cya 1 ku isi mu bindi mu bijyanye no gukora publications z'ubushakashatsi bwo muri Electrical na Computer niho twohereza papers Ngirango urabizi za Universities mubijyanye na rankings imwe...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS