Mu gihe bimaze igihe bivugwa ko Kenya, u Rwanda na Uganda bimaze igihe bitegura imishinga y’iterambere bigashinjwa gutererana u Burundi na Tanzaniya, ku wa Mbere hari abagabo batatu bahaye mugenzi wabo ikirego gishinja ibyo bihugu agishyikiriza Urukiko rw’Ubutabera rwa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ).

IPP Media ivuga ko iki kirego cyateguwe n’abantu batatu bashinja ibi bihugu bitatu bya EAC gushaka kwishyiriraho irindi soko ry’ubucuruzi ritarimo Tanzaniya n’u Burundi.

Muri abo batatu bajyanye bateguye ikirego harimo Ally Msangi, David Mataka na John Adam Bwenda bakaba barahaye icyo kirego umugabo Jimmy Obed ufite ikigo gikora ubuvugizi kiba Dar es Salaam ; aba ari nawe wabagereje icyo kirego mu rukiko.

Abo bagabo batatu barasaba urukiko guhagarika ibyemeranyijweho na Kenya, u Rwanda na Uganda mu nama zose zakozwe.

Mu kirego cyabo bavuga ko ibyemeranyijweho binyuranye n’ibikubiye mu masezerano agenga EAC.

Mu yandi magambo abo bagabo basabye urukiko rwa EACJ kuburira ibyo bihugu ko biri gusenye isoko ry’ubucuruzi rya EAC.

Umwe mubatanze ikirego avuga ko kigamije kotsa igitutu urukiko kugira ngo rusohore itangazo risaba ko ibihugu byose byakubahiriza ibikubiye mu masezerano ya EAC.

Obeid yatunze agatoki u Rwanda, Uganda na Kenya ko byatatiriye amasezerano ubwo byakoraga inama ku matariki ya 24 na 25 Kamena 2013 aho hakaba hari Entebbe muri Uganda. Indi nama yabaye ku wa 28 Kanama i Mombasa muri Kenya n’indi yabere i Kigali mu Rwanda.

Uwatanze ikirego avuga ko zimwe mu ngingo zitubahirijwe ari iya 12 ; agaka 3 (3)c, iya 6 (a), (b), (d) na (f) n’iya 8 (1) c na 8 (3)c.

Ati “Twe nk’abaturage ba EAC dufite uburenganzira bwo gusaba urukiko rukita ku kirego cyacu rugatanga itegeko ribuza ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijweho muri izo nama zinyuranye n’amategeko”

Iyi nkuru isoza ivuga ko umunyamabanga mukuru wa EAC, ibihugu by’u Rwanda, Kenya na Uganda bisabwa gusubiza ibyo birego.

Source Igihe

 
https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/11/eacpx-2-5b77f.jpg?fit=600%2C329&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/11/eacpx-2-5b77f.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitarePOLITICSMu gihe bimaze igihe bivugwa ko Kenya, u Rwanda na Uganda bimaze igihe bitegura imishinga y’iterambere bigashinjwa gutererana u Burundi na Tanzaniya, ku wa Mbere hari abagabo batatu bahaye mugenzi wabo ikirego gishinja ibyo bihugu agishyikiriza Urukiko rw’Ubutabera rwa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ). IPP Media ivuga ko iki kirego cyateguwe n’abantu batatu bashinja...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE