Mugihe I Burundi harimo kuvugwa umugambi wokwivugana Musenyeri wa Bujumbura Evariste Ngoyagoye kubera kwamagana abayobozi badakurikiza amategeko, m’Urwanda Abasenyeri bararuriye bararumira mugihe abantu bamwe batangiye nokuvugako ngo Kagame ari impanga na Yesu.

 Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru kimwe cyo mu Burundi iravuga ko hari agatsiko kari kagizwe n’abagabo n’abagore kari kahawe inshingano yo gutera chapelle Mont Sion ariko bakibanda kuri Musenyeri mukuru wa Bujumbura, Evariste Ngoyagoye.

Umwe ngo mubantu bari batumwe, yaje kubitekerezaho agira gushidikanya ku munota wa nyuma ajya guhishura iby’uyu mugambi nk’uko umunyamakuru w’iki kinyamakuru wari uhari yabitangaje. Abayobozi ba kiliziya ariko nabo bavuze ko bari bumvishe itegurwa ry’iki gitero na mbere y’uko umwe mubari kukigiramo uruhare abihishuye.

Ngo Si ubwa mbere habaho igitekerezo cyo kugerageza kwivugana uyu wihaye Imana kuko mu ntangiriro z’uyu mwaka nabwo Musenyeri Ngoyagoye yarusimbutse mu gihe Kiliziya Gatulika yari itarava mu bihe bibi byo kubura ababikira batatu bakomoka mu Butaliyani bari baherutse kwicwa.

Baca umugandi ngo ukuri kunyura muziko ariko ntigushya, none kuki m’Urwanda Musenyeri wa Kiliziya Gatolika n’abantu bandi bihaye Imana bose ntacyo Bavuga, Musenyeri w’Urwanda arihe? Kuki abantu nka Nyirabahutu agererenya Kagame na yesu, mugaceceka ntimuhanurire abanyarwanda nisi yose kurayamahano arimo kubera m’Urwanda?

 

Amakuru aturuka I Burundi  avuga ko hari saa yine z’ijoro ubwo Musenyeri Ngoyagoye yahamagarwaga na Lt Gen. Adolphe Nshimirimana ngo yitabe kuri perezidansi ya repubulika byihutirwa, maze musenyeri mbere yo kujyayo ngo yahamagaye undi musirikare mukuru mu Burundi amubwira ko ahamagajwe kuri perezidansi kandi atari abimenyereye.

Ibintu birimo kubera I Burundi biraganje m’urwanda, birahari,tuziko abantu nka Adolphe turabafite m’Urwanda, Jacky Nziza amaze kwica abantu yarabamaze, none ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika nibuveyo bwamagane abantu bitwaza Imana kugirango bagere kunyungu zabo za Politiki.

Kiliziya Gatolika yu’rwanda niyigire kuri Kiliziya Gatolika y’Iburundi, cyangwa Congo I bugande, kuko Abasenyeri bibi bihugu banze kwivanga muri politiki zibihugu byabo ndetse ugasanga barikuruhande rwabaturage. Uyu niwo muraje dusaba Kiliziya Gatolika y’uRwanda.

Placide KayitareAFRICAPOLITICSMugihe I Burundi harimo kuvugwa umugambi wokwivugana Musenyeri wa Bujumbura Evariste Ngoyagoye kubera kwamagana abayobozi badakurikiza amategeko, m’Urwanda Abasenyeri bararuriye bararumira mugihe abantu bamwe batangiye nokuvugako ngo Kagame ari impanga na Yesu.  Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru kimwe cyo mu Burundi iravuga ko hari agatsiko kari kagizwe n’abagabo n’abagore kari kahawe...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE