U Rwanda ruhangayikishijwe no kuzatuza urubyiruko rurinda rusaza nta kazi
Mu gihe Leta y’u Rwanda irajwe ishinga n’ubwiyongere bw’abaturage butajyanye n’umuvuduko w’ubukungu bw’igihugu, hari imbogamizi y’uko umubare munini w’urubyiruko ugiye kuzarinda usaza ukiri mu bushomeri.
Ubushomeri bukabije butuma hibazwa aho uru rubyiruko ruzatuzwa mu gihe ruzaba rushaje kandi rutarigeze rutegura ahazaza harwo rugifite imbaraga zo gukorera igihugu.
Ikibazo cyazamuwe ubwo, tariki 6 Kamena 2014, ihuriro ry’abagize inteko ishinga Amategeko Imitwe yombi ku iterambere ry’abaturage mu Rwanda (RPRPD) ryerekwaga uko umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage uhabanye cyane n’uw’ubukungu bw’igihugu.
Nk’uko byagaragajwe n’umuyobozi mukuru w’ Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), Yusuf Murangwa, ibyavuye mu ibarura rusange rya kane ry’abaturage n’imiturire mu 2012 bigaragaza ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 14- 35 rugize hafi kimwe cya kabiri cy’Abanyarwanda babarirwa muri miliyoni 11.
Iyi mibare yerekana ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 34, rugize 67% by’abashomeri bari imbere mu gihugu muri rusange.
Igihangayikishije ni uko miliyoni zisaga 3,3 z’uru rubyiruko zibarizwa mu cyaro aho akenshi rubura n’icyo rukora kirwinjiriza cyane ko n’imiryango myinshi rubarizwamo itunzwe n’ubuhinzi na bwo bukemangwa.
Murangwa yagaragaje ko iki ari ikibazo gikomeye agira ati “Kuzatuza uru rubyiruko ruzasaza rudakoze ni ikibazo gikomeye”.
Abagize Inteko Ishinga Amategeko bemeje ko iki kibazo gikomeye ariko cyakabaye kuba kibonwamo igisubizo kuko uru ‘rubyiruko rubyajwe umusaruro’, ibyabonwaga nk’ibibazo bishobora kuba igisubizo.
Umwe mu badepite yagize ati “Kuki tutababyaza umusaruro ? Ubundi nta mwana w’imyaka 18 wakabaye abyuka yipfumbase. Hakwiye kurebwa icyakorwa kugira ngo urubyiruko rushakirwe imirimo, abanyeshuri bari mu biruhuko, urubyiruko rutize rugashakirwa aho rwakora nk’ibikorwa by’ubwibatsi n’ibindi”.
Ubwiyongere bw’abaturage n’umuvuduko w’ubukungu bihabanye byabonewe umuti
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete, yashimiye NISR yabashije gushyira hanze ikibazo gihari kuko kigiye gutuma igenamigambi rikorwa neza ibifatwa nk’ibibazo bikabyara ibisubizo.
Minisitiri Amb. Gatete yagarutse ku kuba hari ubusumbane ku miturire n’imikoreshereze y’ubutaka mu ntara z’igihugu, bituma hari ubutaka butuwe cyane, n’ubundi bukaba buri mu ntara zimwe na zimwe bubereye aho, budatuwe kandi ntibunahingwe.
Yagize ati “ Hakwiye kunozwa inyigo y’Abanyarwanda ku miturire”.
Byagaragajwe ko u Rwanda ruri mu bihugu 20 bya mbere bifite ubucucike bw’abaturage bwinshi ku Isi, aho abasaga 415 batuye kuri km2.
Abagize Inteko Ishinga Amategeko basabye abayobozi kutigereranya n’ibihungu bya mbere bifite ubucucike kuko u Rwanda rugifite ibibazo byihariye birimo kuba nta baturage benshi bafite ubushobozi bwakwitabazwa mu guhangana n’ikibazo gihari.
Kuri bo u Rwanda ruracyafite abaturage badafite ubushobozi bwo gukomeza kororoka banongera ubukungu bw’igihugu, mu gihe n’imbaraga z’urubyiruko zitabyazwa umusaruro. Icyo babona cyaba kizima ni ukongera ingufu mu gushishikariza rubanda kuringaniza imbyaro.
Hagendewe ku muvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage kuva mu 2002 kugeza 2012, NISR iteganya ko mu 2032 abatuye mu Rwanda bazaba bageze kuri miliyoni 16.5 bakazanikuba kabiri mu mwaka wa 2047.
Mu 2062, byitezwe ko u Rwanda ruzaba rutuwe na miliyoni 25, 4 niharamuka hadafashwe ingamba zifatika hakiri kare.
ntawiclaude@igihe.com
https://inyenyerinews.info/politiki/u-rwanda-ruhangayikishijwe-no-kuzatuza-urubyiruko-rurinda-rusaza-nta-kazi/AFRICAPOLITICSMu gihe Leta y’u Rwanda irajwe ishinga n’ubwiyongere bw’abaturage butajyanye n’umuvuduko w’ubukungu bw’igihugu, hari imbogamizi y’uko umubare munini w’urubyiruko ugiye kuzarinda usaza ukiri mu bushomeri. Ubushomeri bukabije butuma hibazwa aho uru rubyiruko ruzatuzwa mu gihe ruzaba rushaje kandi rutarigeze rutegura ahazaza harwo rugifite imbaraga zo gukorera igihugu. Ikibazo cyazamuwe ubwo, tariki...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS