Nyuma y’ imyaka isaga 20 inyeshyamba za FDLR ziba ku butaka bwa RD Congo, none ubuyobozi bw’ intara ya Kivu y’ amajyaruguru bwatangaje ko bugiye kurega u Rwanda rukishyura ibyo izi nyeshyamba zangije kuri ubu butaka kuva zahagera n’ ubu zigitsimbaraye zanga gutaha.

Ikinyamakuru 7 sur7 gikorera mu gihugu cy’ Ubufaransa cyatangaje ko Guverineri w’ intara ya Kivu y’amajyaruguru, Julien Paluku, yatangaje ko bafite umugambi wo kurega Leta y’ u Rwanda ikishyura ibyangijwe na FDLR mu Burasirazuba bwa RD Congo.

Abasirikare ba FDLR

Nk’ uko uru rubuga rwabitangaje, Julien Paluku yasabaga Leta y’u Rwanda ko yafungura imiryango izi nyeshyamba zigataha kuko ngo bagiye kohereza urwo rutonde rw’ ibyangiritse ubundi bakaba bavuga ko mu gihe bazatinda gutahaari nako inyungu zizakomeza kwiyongera.

Paluku yagize ati “ inyeshyamba za FDLR ni abaturage b’ Abanyarwanda barasahura imitungo, bica abaturage, ikindi bagafata ku ngufu abagore n’ abakobwa bacu b’ abakongomani”.

Izi nizo mbunda bakoresha barwana muri Congo

Yakomeje avuga ko hari umunsi umwe bazashyikiriza Leta y’ u Rwanda inyandiko iriho urutonde rw’ ibyangijwe mu gihe bidashobotse ko babafungurira imiryango ngo batahe ko ari n’ ako fagitire izakomeza kwiyongera.

Nk’ uko uyu muyobozi yakomeje abivuga, ngo iyo fagitire izakorwa hagendewe ku bugome bwakozwe na FDLR mbere y’ uko abayirimo bashyikirizwa ubutabera mpuzamahanga.

Yongeye agira ati: “u Rwanda si rwo rukwiye kugaragaza ibyangijwe, ahubwo ni twe (RDC) dukwiye kugaragaza ibyangijwe kuko izi nyeshyamba ni Abanyarwanda baje gutura mu mashyamba yacu”.

Kamwe mu gace ko muri Kivu y’amajyaruguru FDLR yigaruriye

Mu myaka 19 cyangwa 20, 30 izi nyeshyamza zizaba zimaze muri Congo, ko bishyuje u Rwanda ibidukikije bangije ko byakabakaba mu kayabo k’ amamiliyari y’ amadorali ya Amerika atagira ingano.

Yasoje avuga ko ibiganiro FDLR isaba kugirana n’u Rwanda ko ntacyo birebaho Congo ahubwo ko icyo bifuza n’ uko izi nyeshyamba n’ ubwo bwose zibarirwa kuri Magana 5 cyangwa Magana 6 ko zataha iwabo zikareka gukomeza kwiruka mu mashyamba yabo.

Paluku umuyobozi wa Kivu y’ amajyaruguru

Mu mpeza z’ umwaka ushize nibwo inyeshyamba za FDLR zashyize itangazo rivuga ko bashyize intwaro hasi, ubundi bakazishyira mu maboko y’u Rwanda dore ko bavugaga ko bataziha Congo cyangwa MONUSCO ko intwaro baziturukanye mu Rwanda ko ari ho bagomba kuzicyura.

Muri uku kwezi kwa Mata, nibwo na none ubuyobozi bwa FDLR bwongeye butangaza ko bugiye gushyikiriza ubutabera umuyobozi wabo Mudacumura Sylvestre ariko bakaba baravugaga ko bazamutanga ari uko u Rwanda ruzaba rwemeye ko bagirana ibiganiro none kuri uyu munsi barimo kuvugirwa n’ ubuyobozi bw’ intara ya Kivu y’amajyaruguru.

Itangishatse Théoneste – Imirasire.com

 

Placide KayitarePOLITICSNyuma y’ imyaka isaga 20 inyeshyamba za FDLR ziba ku butaka bwa RD Congo, none ubuyobozi bw’ intara ya Kivu y’ amajyaruguru bwatangaje ko bugiye kurega u Rwanda rukishyura ibyo izi nyeshyamba zangije kuri ubu butaka kuva zahagera n’ ubu zigitsimbaraye zanga gutaha. Ikinyamakuru 7 sur7 gikorera mu gihugu cy’ Ubufaransa cyatangaje...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE