Raporo y’Ishyirahamwe ry’abakora umurimo wo gutera ikinya ku Isi (WFSA) yagaragaje ko muri Afurika y’Iburasirazuba abarwayi benshi bakeneye kubagwa batabona serivisi z’ikinya uko bikwiye bitewe n’ubuke bw’abaganga babikora.

Iyi raporo yakozwe mu 2015/2016 ivuga ko mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara harimo n’u Rwanda, umuganga umwe utera ikinya abarirwa abantu 100,000, mu gihe mu byateye imbere hari abatera ikinya nibura 20 ku bantu 100,000. Gutera ikinya kandi bigabanya imfu nyinshi n’ubumuga buterwa no kubagwa.

Mu kiganiro IGIHE , Umuyobozi w’Ihuriro ry’abatera ikinya mu Rwanda, Dr Uwambazimana Jeanne d’Arc , yahamije ko mu Rwanda inzobere mu gutera ikinya ari nkeya kandi ubwo buke butuma zikorera ku bitaro bikuru gusa.

Yagize ati “Mu Rwanda abari mu gihugu dukora uwo murimo [gutera ikinya] turi abaganga ni 19 kandi twese turi mu bitaro bikuru; King Faisal, Kanombe, CHUK na CHUB, uretse babiri bari i Kibungo na Ruhengeri kuko babigize ibitaro by’icyitegererezo.”

Akomeza avuga ko ku bindi bitaro by’intara n’uturere usanga abashinzwe gutera ikinya ari abarangije mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuvuzi (CMHS), ubu babarirwa muri 250. Gusa ngo ibi nta mpungenge biteye cyane kuko babitabaza bakabagira inama cyangwa bakohereza abarwayi ku bitaro byisumbuyeho.

Asobanura ko imwe mu mpamvu ituma abatera ikinya ari bake ni uko abakiri bato banga kubyiga kubera imvune zibamo zitajyanye n’amafaranga, bityo bagahitamo guhungira mu byitwa ko byoroheje kandi bibaha amafaranga menshi.

Dr Uwambazimana yemeza ko nubwo bibagora kandi bikabavuna cyane, hari intambwe imaze guterwa kandi nabo bakoresha imbaraga zose n’ubwitange kugira ngo uwageze kwa muganga atabura ubuzima ku mpamvu zo kudaterwa ikinya.

Yagize ati “Ntawabura ubuzima yageze kwa muganga kuko uwo batabashije bamwohereza ahisumbuyeho hifashishijwe ingobyi z’abarwayi, imihanda yarakozwe, ntabwo twavuga ko hari ababura ubuzima.”

Hari icyizere ko inzobere muri uyu murimo ziziyongera kuko mu Rwanda hashyizweho amasomo (Post Graduate) mu gutera ikinya, aho mu myaka nk’ine cyangwa itanu hari inzobere zindi 20 ziziyongera ku zisanzwe mu gihugu.

Bigendanye n’intego z’iterambere rirambye (SDGs), Minisiteri y’ubuzima ifite umushinga wo kugeza ubuzima kuri bose, hakaba hari icyizere ko n’ibijyanye no gutera ikinya bizitabwaho, hagatangwa amahugurwa, ibikoresho n’ubundi bushobozi byatuma bikorwa neza.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko nibura ku mwaka miliyoni zirenga 234 ku Isi zikenera serivisi zo kubagwa, miliyoni zirindwi bagaterwa ubumuga no kubagwa mu buryo budakwiye n’aho abarenga miliyoni imwe bagapfa.

Mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara harimo n’u Rwanda hakorera inzobere mbarwa mu gutera ikinya

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/10/inzobere-zitera-ikinya.jpg?fit=420%2C265&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/10/inzobere-zitera-ikinya.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSRaporo y’Ishyirahamwe ry’abakora umurimo wo gutera ikinya ku Isi (WFSA) yagaragaje ko muri Afurika y’Iburasirazuba abarwayi benshi bakeneye kubagwa batabona serivisi z’ikinya uko bikwiye bitewe n’ubuke bw’abaganga babikora. Iyi raporo yakozwe mu 2015/2016 ivuga ko mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara harimo n’u Rwanda, umuganga umwe utera ikinya abarirwa...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE