Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside yavugiye i Kabgayi mu karere ka Muhanga ko abantu bitwaga intiti ari bo bagize uruhare runini muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe abazwiho kutiga no kugira amashuri macye ari bo ngo bahishe abantu benshi.

Ibi nibyo pe ,ahubwo ikintu Bizimana yibagiwe kuvuga nuko ubu abanyarwanda nawe arimo biyita Intiti aribo basabako Itegeko Nshinga ryahindurwa kugirango Paul Kagame yiyongeze manda.

Dr. Bizimana yavuze ko mu bushakashatsi Kaminuza y’u Rwanda yakoze mu mwaka wa 2010 bwerekanye ko abantu batize n’abacikirije amasomo yabo mu mashuri abanza ari bo bagize uruhare runini mu guhisha abantu mu gihe abize aribo bagize uruhare runini mu gukora Jenoside.

Ibyo Bizimana avuga birashoboka kuko iyo urebye ukuntu RPF ikoresha abantu gusinya impapuro zisabako Kagame akunzwe cyane , usanga biteye agahinda. Nonese wavuga gute ukuntu Ubuyobozi bwa Gereza ya Kigali bufata abanyururu bafunzwe Burundu ndetse na Gacaca yari yuzuyemo ubugome , amaranga mutima  uti nabo barasaba Paul Kagame kuzategeka ubuziraherezo.

Yakomeje avuga ko umubare munini w’abahishe Abatutsi bahigwaga uri hagati y’abari bafite imyaka 45 na 65 mu gihe abagize uruhare runini muri Jenoside bo ngo abenshi bari munsi y’imyaka 45. Ati “ Abo twitaga intiti ni bo benshi bishe Abatutsi”.

Ariko Bizimana ntabwo avuga abantu bishwe n’ingabo zahoze ari za RPF, aho zatsembye abantu, nabaze abantu ba Muhanga, Gakuarazo cyangwa Butare aho Mucyo yasimbuye ubwo yari Sergeant yaje iwabo akarimbura abantu, ibyo Intiti Bizimana yabigize ibanga.

Icyi cyo kuba abize ari bo benshi bagize uruhare runini muri jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994,  ntabwo Dr. Bizimana yagishingiraho asaba ko ngo abana bahabwa uburere bwiza kugirango ibyabaye mu Rwanda bitazongera ukundi.

Ahubwo amahano azabyarwa n’intiti ziri m’uRwanda nka Dr. Bizimana abanyarwanda bazabiteruza yombi, kuko birarenze, aho Paul Kagame yica abantu akabyigamba hakabura umuntu witwa Intiti ubyamagana.

Cyangwa umuntu wihanukira akitiranya Paul Kagame na Yesu, mbega ubukunguzi buri m’urwanda! Dr. Bizimana nabandi nkawe bitegure kuzabazwa ibintu barimo bakorera abanyarwanda, kuko barimo gusenya ntibubaka.

 

Placide KayitareAFRICAPOLITICSMu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside yavugiye i Kabgayi mu karere ka Muhanga ko abantu bitwaga intiti ari bo bagize uruhare runini muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe abazwiho kutiga no kugira amashuri macye...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE