Bamwe mubasomyi bi Inyenyerinews bamaze igihe batugejejeho zimwe mu nkuru zigaragaza ivangura riri mungabo z’igihugu, muri police ndetse nomubucuruzi.
Abasomyi bacu bari mugihugu cy’ U rwanda bagerageje gutanga iyo nkuru ngo isohoke mubi nyamakuru bisohokera mugihugu, cg se kubabariza mu kiganiro n’umukuru w’igihugu.

Abanyamakuru bagize ubwoba basubiza ko iyo ubajije ibintu nkibi cyangwa ukabishyira mw’itangazamakuru uregwa ingengabitekerezo yamoko cg iyuturere, aribwo bahise biyambaza inyenyerinews ko yabatambukiriza iyi nkuru.
Bimwe mubyo badutangarije, batubwiye ko mumyaka 18 nta musirikare w’umuhutu urayobora ingabo z’urwanda hamwe no muri police y’urwanda kuva yashingwa, dore ko mbere nta police yabagaho hariho Gendarmerie, ibi kandi bikaba bigaragara no mubucuruzi bw’urwanda.
Uretse nabasomyi bacu babitubwiye nibigaragarira burumwe wese, twagerageje kubona urutonde rwabamaze kuyobora ingabo z’urwanda ndetse na police hamwe nabayoboye inzego z’iperereza na banshinzwe kurinda umukuru w’igihugu.

BAMWE MUBAYOBOYE ETAT MAJOR YINGABO Z’URWANDA
Breg/Gen. Sam Kaka (Kanyemera)
Gen. Kayumba Nyamwasa
Gen. James Kabarebe
Gen. Kayonga Charles
Gen. Ceaser Kayizari
Gen. Kamanzi Mushyo

ETAT MAJOR AIR FORCE
Gen. Muhire Charles
Col. Muzungu Damari

POLICE
Gen. Frank Mugambage
Gen. Rwigamba Andrew
Gen. Gasana Emmanuel (Rurayi)
Com. Mary Gahonzire (A/g)

URWEGO RW IPEREREZA
Gen. Karenzi Karake
Gen. Jack Nziza
Gen. Rutatina
Col. Karegeya Patrick
Col. Gatete Karuranga
Col. Dan Munyuza
Col. Mutiganda
Lt.Col. Rutagengwa Franco

ABAYOBOYE UMUTWE URINDA UMUKURU W’IGIHUGU
Gen. James Kabarebe
Gen. Kagame Alex
Gen. Kazura Jean Bosco
B/Gen. Hodari Johnson
Col. Tom Byabagamba
Lt.col. Tumwine Jacob
Maj. Kanyoni John (Subaru).

Ngaka agatsiko gakomeje gutegeka igihugu, bafatanyije na FPR.
Mururu rutonde mureba aba nabantu babaye hafi ya Prezida Kagame kuva igihe cy’urugamba, ndetse bakaba baturuka hamwe nawe kuva igihe bari mugihugu cya Uganda (TORO, GAHUNGE, NSHUNGEREZI), utarabashije kugendera kugitugu cye cg kubitekerezo bye bagiye batandukana nawe ndetse bamwe bagahunga abandi bakamburwa imirimo.
Nubwo uyu Gen. Muhire aturuka muri turiya duce twavuze, akaba ubu ntakazi afite, dore ko we ava mubwoko bw’ABATWA twaje kumenya ko akomoka kumusaza witwa Semabita numukecuru witwa Nyirakamana Godbreta, ibyo byatumye Perizida Kagame atamwibonamo.

No kugihe ki ngoma ya Perezida Habyarimana nta mututsi, wigeze ugaragara muririya mirimo twaberetse haruguru.
Nonese banyarwanda agaciro mugomba kwihesha murakabona mwese, ese Perezida Kagame agaciro asabira abanyarwanda we akabagezaho uko bikwiye?
Ibi ntago tugamije kugaragaza ibya moko ahubwo twibaza kimwe namwe niba ubikora atariwe ugaragaza ingenga bitekerezo zamoko cg se uturere?

NB: Inkuru y’ubutaha tuzagaruka ku ivangura riri
mubucuruzi.

KAGABO V.
Umugi wa Kigali

Placide KayitarePOLITICSBamwe mubasomyi bi Inyenyerinews bamaze igihe batugejejeho zimwe mu nkuru zigaragaza ivangura riri mungabo z’igihugu, muri police ndetse nomubucuruzi. Abasomyi bacu bari mugihugu cy’ U rwanda bagerageje gutanga iyo nkuru ngo isohoke mubi nyamakuru bisohokera mugihugu, cg se kubabariza mu kiganiro n’umukuru w’igihugu. Abanyamakuru bagize ubwoba basubiza ko iyo ubajije ibintu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE