Perezida Kagame ashyikirizwa impano ya Arsene Wenger y’umupira wanditsweho izina rye na numero ya mbere (Ifoto/Perezidansi) 

 

Tony Adams wabaye umukinnyi w’icyamamare mu ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza akaba na kapiteni wayo,  yashyikirije Perezida w’u Rwanda Paul Kagame impano yagenewe n’umutoza wa Arsenal ari we Arsène Wenger.
Tony na Perezida Kagame baganiriye ku iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Tony ashyikiriza Perezida Kagame impano y’umupira w’ikipe ya Arsenal (Ifoto/Perezidansi)
Tony nyuma yo kubonana na Perezida Kagame muri Village Urugwiro, yatangarije abanyamakuru ko baganiriye   ku mupira w’amaguru mu Rwanda, ku ikipe ya Arsenal no ku marushanwa ya “Airtel Rising Stars” afite intego zo guteza imbere impano z’abana.
Tony yavuze ko Abanyarwanda bafite amahirwe kuba bayoborwa na Paul Kagame akurikije intambwe igihugu kimaze gutera.
Mitali Protais,  Minisitiri wa Siporo n’Umuco (MINISPOC)  yabwiye abanyamakuru ko Tony Adams yasobanuriye Umukuru w’Igihugu iby’amarushanwa y’umupira w’amaguru ya “Airtel Rising Stars”, arayishimira. Perezida w’u Rwanda Paul Kagame akaba yarishimiye iyo gahunda ya Airtel kuko igamije guteza imbere imikino bihereye mu bana.
Mitali yakomeje avuga ko Tony yemeye gukomeza uwo mubano afitanye n’u Rwanda. Adams na none akaba yarasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali abona amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, ariko ubu akaba yishimira intera rumaze kugeraho mu iterambere.
Minisitiri Mitari ati “natwe nk’Abanyarwanda uru rugendo hari icyo ruzadusigira”.
Perezida Kagame yahawe impano ya bimwe mu bikoresho bya Arsenal yatanzwe n’umutoza wayo Wenger. Tony Adams wamushyikirije iyo mpano, avuga ko igizwe n’umupira wo gukina wa Arsenal, imipira itatu yo kwambara ya Arsenal harimo umwe uriho izina rye na nimero 1.
Nk’uko ikinyamakuru Izuba Rirashe kibikesha itangazo rigenewe abanyamakuru ry’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, ni uko Tony Adams ari mu Rwanda kuva tariki ya 1 kugeza 4 Gicurasi 2014 ku butumire bwa sosiyete y’itumanaho ya Airtel itera inkunga ishuri ry’umupira w’amaguru rya Arsenal.
Perezida   Paul Kagame akaba ari umwe mu bakunzi ba siporo by’umwihariko akaba umufana w’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza.
Mbere y’uko Tony Adams wabaye kapiteni w’ikipe ya Arsenal mu gihe cy’imyaka cumi n’ine agera i Kigali,  abatoza babiri b’iyo kipe ni bo babanje kugera mu Rwanda mu gikorwa cyo gutoza abana batarengeje imyaka cumi n’irindwi. Abo batoza ni Rupen Shah na Asare Nathan bakaba baratangiye kwita kuri abo bana ku bufatanye na sosiyete y’itumanaho ya Airtel. Muri abo bana batoranyijwe batangiye gutozwa kuva tariki ya 28 Mata kugeza 2 Gicurasi 2014, usibye Abanyarwanda harimo n’abana b’abahungu n’abakobwa nk’abaturutse muri Zambia, Nigeria, Ghana na Uganda.
Adams yaje mu Rwanda na none aje gusoza igikorwa cyari kimaze icyumweru cyiswe Airtel/Arsenal soccer Clinic cyabaye kuwa gatanu tariki ya 2 Gicurasi 2014 anasinya ku masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere umupira w’amaguru mu bana, hagati ya FERWAFA na Airtel,  isosiyete y’itumanaho ikorera mu Rwanda, nyuma yaje gukina no gusoza amahugurwa y’abana yaberaga ku Kicukiro.
Ubu Ferwafa ngo ikaba izakomeza gukoresha imyitozo yo guhitamo urubyiruko rufite impano mu rwego rwo kubaka ikipe ikomeye y’umupira w’amaguru.
Source Izuba rirashe
5/201 03/0
Placide KayitarePOLITICSPerezida Kagame ashyikirizwa impano ya Arsene Wenger y’umupira wanditsweho izina rye na numero ya mbere (Ifoto/Perezidansi)    Tony Adams wabaye umukinnyi w’icyamamare mu ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza akaba na kapiteni wayo,  yashyikirije Perezida w’u Rwanda Paul Kagame impano yagenewe n’umutoza wa Arsenal ari we Arsène Wenger. Tony na Perezida Kagame...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE