Tom Close ari kumwe na bamwe mu bana bamuguriye ibitabo (Ifoto/Irakoze R.)

Umuhanzi Tom Close yamuritse ku mugaragaro ibitabo 20 by’abana yanditse guhera mu 2004.

Yabimurikiye abafana be, biganjemo ababyeyi n’abana babo, mu gitaramo cyihariye yakoreye muri Kigali Serena Hotel, kuri uyu wa 19 Ukuboza 2015.

Ibi bitabo byiganjemo ibirimo inkuru z’abana zahimbwe zikanandikwa nawe ubwe harimo nk’ibyitwa Umushibuka wa Magwe, Gasaro n’abajura, Matwi n’inyamanswa y’inkazi n’ibindi.
Harimo n’ibindi birimo inkuru zisanzwe zizwi ariko we azibara yifashishije kubara ibishushanyo harimo nk’ibyitwa Inkomoko y’ubwanwa n’inzara, Bakame yigira umwami w’ishyamba, Umugani wa Bakame n’akanyamasyo n’ibindi.

Mu kubimurika, Tom Close, ubusanzwe witwa Muyombo Thomas, yavuze ko asanzwe yifitemo indi mpano y’ubwanditsi, kandi ko yifuje kuyigaragaza ahereye kuri by’abana kuko yasanze mu Rwanda nta muco wo gukunda gusoma uhari.

Yagize ati “ntangiranye n’ibitabo by’abana kubera yuko buriya ukurusha mu ruhongore aba akurusha ishyo, ukurusha abana bafite ubwenge aba akurusha igihugu cy’ejo hazaza kirimo abaturage beza n’abanyabwenge.”

Aha Tom Close yashimangiye ko yifuza gutoza abana kurusha gukunda gusoma bakiri bato kuko ngo “Igiti kigororwa kikiri gito.”

Aganira n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe, Tom Close yavuze ko gusohora ibi bitabo kuri we abifata nk’intangiriro ye yo kwinjira mu mwuga w’ubwanditsi, agira ati “Ubu ntangiranye n’ibitabo by’abana ariko uko umuco wo gusoma ugenda ukwira hose mu gihugu, mu gihe kitarambiranye n’iby’abakuru bizagenda biboneka.”

Kugira ngo Tom Close abashe gukora ibi bitabo yakoranye bya hafi n’icapiro rya School Books Distributers (SDB) hamwe na Ink Stain.

Tom Close asohoye ibi bitabo mu gihe muri iyi minsi ari kwamamaza indirimbo ze nshya zirimo Uramutse Wemeye aheruka gusohorera amashusho hamwe n’inzindi nka Zero Distance yakoranye n’Umugande Eddy Kenzo.

Aha Tom Close yasobanuraga kuri ibi bitabo bye (Ifoto/Irakoze R.)
Aha Tom Close yasobanuraga kuri ibi bitabo bye (Ifoto/Irakoze R.)

 

Umwana waguraga igitabo, Tom Close yahitaga akimusinyiramo (Ifoto/Irakoze R.)
Umwana waguraga igitabo, Tom Close yahitaga akimusinyiramo (Ifoto/Irakoze R.)
Umugore wa Tom Close n'imfura yabo
Umugore wa Tom Close n’imfura yabo

Izubarirashe

Placide KayitareAFRICAPOLITICSTom Close ari kumwe na bamwe mu bana bamuguriye ibitabo (Ifoto/Irakoze R.) Umuhanzi Tom Close yamuritse ku mugaragaro ibitabo 20 by’abana yanditse guhera mu 2004. Yabimurikiye abafana be, biganjemo ababyeyi n’abana babo, mu gitaramo cyihariye yakoreye muri Kigali Serena Hotel, kuri uyu wa 19 Ukuboza 2015. Ibi bitabo byiganjemo ibirimo inkuru z’abana...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE