Tanzania : Abakuru b’ibihugu bya EAC bagiye guhura biga ku bukungu n’umutekano
Inkuru dukesha igihe ikinyamakuru gikorera m’urwanda
Abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), bazahurira muri Tanzania tariki 30 Mata, mu nama y’umunsi umwe izibanda ku mutekano no kureba aho ibikorwa by’iterambere muri ibi bihugu bitanu igeze igerwaho.
Muri iyi nama, aba bakuru b’igihugu bazareba ibimaze kugerwaho nyuma y’ishyirwaho ry’isoko rusange ryasinywe mu mwaka wa 2009cyane ko muri uyu mwaka hari hemejwe ko ibicurucwa byagenda nta musoro, abantu bakagenda nta byangombwa batswe cyangwa batswe indangamuntu, kugenda mu bwisanzure kw’abakozi n’ibindi.
Isoko rimwe muri EAC ni wo mushinga wa kabiri w’ubufatanye wumvikanweho mu mwaka wa 2005 na ho mu 2013, abakuru b’ibihugu muri EAC bakaba barumvikanye mu ishyirwaho ry’ifaranga rimwe (Monetary Protocol) binavugwa ko bitarenze mu 2024 rishobora kuzaba ryakoreshwa.
Nk’uko bitangazwa n’ubunyamabanga bukuru bw’uyu muryango, abakuru b’ibihugu bazanareba kuri raporo irebana n’uko ibihugu bigize umuryango byakwishyira hamwe mu bya politiki (Political Federation) n’uburyo iyo raporo yasubiwemo.
Politicai Federation bi yo ntambwe ya nyuma ntego nyamukuru ya nyuma ya EAC ishyize imbere kuko izindi eashatu zamaze gukorwaho.
Aba bakuru b’ibihugu kandi bazaganira ku birebana n’ubusabe bwa Sudan y’Epfo na Somalia, byifuza kwiyunga kuri EAC, ariko amakuru aca mu bitangazamakuru bitandukanye avuga ko kubyemerera ubu bikigoranye kubera umutekano muke ukomeje guca ibintu muri ibi bihugu byombi. Na None kandi bivugwa ko bazagaruka no ku mutekano w’akarere.
Bivugwa ko bashobora no kuzasubira ku mishinga imwe ya EAC igiterwa inkunga n’abafanyabikorwa, kugeza ubu EAC ikaba ifite gusa amafaranga ari hagati ya miliyoni 130-140 z’amadorali ya Amerika, bibonwa nk’imbogamizi ikomeye mu kuba imishinga imwe itagerwaho.
Bteganyijwe ko iyi nama izabanzirizwa n’abayobozi muri uyu muryango, abanyamanga bahoraho n’abandi bagize inama y’abaminisitiri muri EAC.
Nubwo ibi bihugu bihuriye muri EAC, ntibyakunze gushyira hamwe mu mishinga imwe yagiye itanginwa, nk’aho ibihugu bya Ugada, Kenya n’u Rwanda byatangije iyubakwa ry’umuhanda wa gari ya moshi uzahuza ibi bihugu, ariko ibihugu bya Tanzania n’u Burundi ugasanga bitarimo.
Kuba muri Uganda, Kenya n’u Rwanda kugeza ubu abaturage bambuka imipaka berekanye irangamuntu gusa ariko muri Tanzania n’u Burundi byo ugasanga badakozwa uyu mushinga, ibi byagiye bigaragara ko hari hagikenewe imbaraga nyinshi mu gusigasira ubusugire bwa EAC.
james@igihe.com
https://inyenyerinews.info/politiki/tanzania-abakuru-bibihugu-bya-eac-bagiye-guhura-biga-ku-bukungu-numutekano/POLITICSInkuru dukesha igihe ikinyamakuru gikorera m'urwanda Abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), bazahurira muri Tanzania tariki 30 Mata, mu nama y’umunsi umwe izibanda ku mutekano no kureba aho ibikorwa by’iterambere muri ibi bihugu bitanu igeze igerwaho. Muri iyi nama, aba bakuru b’igihugu bazareba ibimaze kugerwaho nyuma y’ishyirwaho ry’isoko rusange ryasinywe mu...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS