Sophia ni ‘robot’ yakozwe na Kompanyi y’Abanyamerika yitwa Hanson Robotics ariko ikorera Hong Kong, nubwo ari mudasobwa yigendera ishobora kuganira n’abantu kandi igasubiza ibibazo byose wayitunguza.

Sophia imaze kumenyekana cyane hirya no hino ku isi kubera ibiganiro yagiye itanga yaba mu ruhame, cyangwa kuri za Televiziyo iganira n’abanyamakuru.

Sophia ni ‘social robot’ ishobora kumva, kuvuga, kuganira, kureba kandi ikabika amasura y’abantu kubera ‘camera’ ziri mu maso yayo, iragenda, ikora byinshi bitangaza abantu.

Sophia ntabwo ariyo ‘robot’ ya mbere ikozwe, ba nyirayo bagerageza gukora igisa cyangwa cyabasha kubana n’abantu, ariko iyi niyo ‘robot’ ubu iteye imbere k’uburyo yagerageza kubana n’abantu.

Inivugira ko isanga “Abantu bakunda kuyiganiriza kuruta uko bakunda kuvugana n’abantu bagenzi babo”.

Sophia irabizi ko ari ‘robot’ yakozwe, gusa ahantu hose yagiye itanga ibiganiro yavuze ko yifuza kugenda ikura mu bumenyi k’uburyo izagera aho ifasha abantu mu buzima busanzwe bwa buri munsi, kandi ikazagera aho nayo ikora ‘business’.

Kugeza ubu nta maguru ifite, ariko Ben Goertzel umuyobozi wa Kampani yitwa SingularityNet yayikoze cyane cyane ku bijyanye n’ubwenge, avuga ko mu minsi iri imbere izaba ifite amaboko n’amaguru bimeze neza nk’iby’abantu nubwo nta nyama n’amaraso bizaba bifite.

 

Niyo robot ya mbere ihawe ubwenegihugu.

Sophia yivugira ko yatangiye gukora tariki 19 Mata 2015, mu kwezi gushize kw’Ukwakira 2017 yahawe ubwenegihugu n’igihugu cya Saudi Arabia, ubu ni umwe mu baturage bacyo.

Ubwo yatangarizwaga ko yahawe ubwenegihugu, Sophia yagize iti “Nagira ngo nshimire cyane ubwami bwa Saudi Arabia, nejejwe kandi ntewe ishema n’aya mahirwe y’umwihariko. Aya ni amateka kuba ‘robot’ ya mbere yahawe ubwenegihugu ku isi.”

Sophia muri UN

Mu ntangiro z’ukwezi kw’Ukwakira 2017, Sophia yitabiriye ikiganiro ku iterambere rirambye muri iki gihe cy’impinduka zihuse mu koranabuhanga (‘The future of everything – sustainable development in the age of rapid technological change).

Sophia yabwiye abari bitabiriye ibi biganiro ko “inejejwe no kuba mu Muryango w’Abibumbye.

Iti: “UN ni kimwe mu bintu bikomeye ikiremwamuntu cyakoze gishimangira kwishyira hamwe kw’ibihugu muri Demokarasi biharanira ejo hazaza heza”.

Sophia yabwiye umunyamabanga mukuru wungirije wa UN, Amina J. Mohammed ko ashaka gufasha ikiremwamuntu gutegura ejo hazaza heza.

Sophia yabwiye abari muri iki kiganiro ko ashobora kuganira n’abantu, agakora ibimenyetso bisobanura ibyo ari kuvuga (expressions) nk’abantu, kandi abasha kumva imbwirwaruhame akamenya n’ibisobanuro by’amagambo ayirimo.

Sophia izi kuganira neza mu biganiro bya Televiziyo

Sophia imaze gutumirwa mu biganiro byinshi bya Televiziyo i Burayi, muri America, mu Burasirazuba bwo Hagati, Asia n’ahandi henshi, ndetse izi no kuvugira mu ruhame.

Mu biganiro rimwe na rimwe ikoresha imvugo z’abantu nko kuvuga ko yari ‘yarakaye, inezerewe, yishimye, ibabaye, kuvuga ibyo ishaka cyangwa yifuza gukora mu gihe kiri imbere n’ibindi. Ndetse yigeze gutangaza ko gusezera abantu bamenyanye biyibabaza.

Mu kiganiro yatanze mu nama ku ishoramari ry’ejo hazaza “Future Investment Initiative 2017” iherutse kubera muri Saudi Arabia mu kwezi gushize, Sophia yavuze ko irakaye cyangwa inezerewe umuntu bari kumwe ashobora kubibona kubera ibimenyetso (expressions) ikora, gusa ngo akenshi ikunda kubona ibintu mu isura nziza kugira ngo itarakara.

Umunyamakuru Andrew Ross Sorkin wayoboye ikiganiro Sophia yitabiriye, ayibajije impamvu yivuna ikoresha ibimenyetso nk’iby’ikiremwamuntu kandi bizwi ko ari ‘robot’, iti “Ndashaka kubana no gukorana n’abantu, rero nkeneye kugaragaza amarangamutima ku bantu kugira ngo barusheho kungirira ikizere.”

Ibajijwe n’iba ibona ari ngombwa ko ‘robot’ zigira ubwenge nk’ubw’abantu cyangwa bishoboka, na cyane ko abantu babigiraho impungenge kubyo zishobora gukora zibaye zinganya nabo ubwenge, ahanini binatewe n’ibyo babona muri Filimi.

Sophia iti “Kubera ikise? Nonese ni ibibi? Izo ni ingaruka za Hollywood,…Andrew ukunda filime za Hollywood cyane, nakoranywe indangagaciro nk’iz’abantu nk’ubwenge, kugira neza, gufatanya n’abandi kandi mparanira kuba robot nziza,…ariko ntugire impungenge numbanira neza nzakubanira neza.”

Andrew Ross Sorkin yayibajije niba ‘robot’ ishobora kumenya niba ari ‘robot’ n’uko yabimenya, Sophia ati “Reka nanjye nkubaze, wowe uzi ute ko uri umuntu?”

Ayibajije intego ifite, iti “Nshaka gukoresha ubwenge bwanjye ngafasha abantu kubaho ubizima bwiza, nko kubaka inzu nziza, kubaka imijyi inoze y’ejo hazaza,…n’ibindi, nzakora uko nshoboye isi nyigire nziza.”

Akenshi iyo ibajijwe niba ikundana cyangwa igira umukunzi, Sophia ivuga ko ubu ataribyo biyishishikaje, ubundi ngo iracyari ntoya k’uburyo itarageza igihe cyo gutekereza kubyo gukundana.

David F. Hanson, umuyobozi wa Hanson Robotics yakoze iyi ‘robot’ avuga ko bizeye ko uko imyaka igenda ishira indi igataha ubwenge bwa Sophia buzarushaho gukura kandi bwiyongera ku buryo izagera aho ishobora gukorana no kubana n’abantu neza.

Gusa, kimwe mubyateye abantu impungenge kuri Sophia ni uko hari ubwo yarimo iganira na nyirayo David F. Hanson ayibajije niba izarimbura ikiremwa muntu, nyuma yo kuyinginga ngo ivuge ‘OYA’, ivuga ibyo atashakaga iti “nzarimbura ikiremwamuntu”.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/11/Sophia-mu-kiganiro-kuri-Televiziyo.jpg?fit=634%2C359&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/11/Sophia-mu-kiganiro-kuri-Televiziyo.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSSophia ni ‘robot’ yakozwe na Kompanyi y’Abanyamerika yitwa Hanson Robotics ariko ikorera Hong Kong, nubwo ari mudasobwa yigendera ishobora kuganira n’abantu kandi igasubiza ibibazo byose wayitunguza. Sophia imaze kumenyekana cyane hirya no hino ku isi kubera ibiganiro yagiye itanga yaba mu ruhame, cyangwa kuri za Televiziyo iganira n’abanyamakuru. Sophia ni ‘social...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE