Senateri Tito Rutaremara yasobanuye impamvu mu Rwanda Perezida atemerewe kwikubira ububasha bwose
Yabwiye inama nyungura bitekerezo ku “ntekerezo ya politike na Demokarasi y’uRwanda ” ngo yasobanuye imvano y’ imiyegekere uRwanda rugenderaho itemerera Perezida wa Repubulika kugira ububasha bwose.
Ngo 95% y’ abaturage basuwe n’itsinda ryigaga kw’itegeko nshinga muri 2003 , basabye ko Perezida adahabwa ububasha bwinshi: “hakwiye umubwira ati nyamuneka habeho ubugenzusi”.
Ni akumiro! Mzee Rutaremara aranze ashaje nabi.
Ubuse, uretse kudukina kumubyimba nkuko yabikoze igihe yavugaga ko ntawe ukora umureti atamenye amagi ,niwe uyobewe ko murwanda rw’ubu, ububasha bwose ari ubwa Kagame ?
Ayobewese ko uretse kuba yiyita Perezida, ategeka igihugu nk’umwami wica akananyaga?
Abo ba depite se avuga ngo bashobora gufata ibyemezo bimuvuguruza ayobewe ubicaza muri iyo ngirwa nteko ishinga amategeko badatowe nabaturage?
Ayobewese ko batora ibyo bategetswe?
Iyo Sena se, nawe abamwo, arashaka kutubeshya yuko atari uwo perezida ngo udashobora kuyisesa uhabicaje?
Abababababa! Ni akumiro ndabarahiye!
Uretse ko wenda adufashije, hakaba hari abamenye uko byanditse ko byakagombye kugenda iyo tuba tugendera ku mahame ya Demokarasi mu gihugu cyacu, Mzee Tito azi neza yuko ake ari ako kubeshya abanyarwanda gusa kuko burya niyo kigiza nkana, akabi kimenya.
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/politiki/senateri-tito-rutaremara-yasobanuye-impamvu-mu-rwanda-perezida-atemerewe-kwikubira-ububasha-bwose/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/04/Rutaremara-1.jpg?fit=420%2C265&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/04/Rutaremara-1.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICAPOLITICSYabwiye inama nyungura bitekerezo ku 'ntekerezo ya politike na Demokarasi y'uRwanda ' ngo yasobanuye imvano y' imiyegekere uRwanda rugenderaho itemerera Perezida wa Repubulika kugira ububasha bwose.
Ngo 95% y' abaturage basuwe n'itsinda ryigaga kw'itegeko nshinga muri 2003 , basabye ko Perezida adahabwa ububasha bwinshi: 'hakwiye umubwira ati nyamuneka habeho ubugenzusi'.
Ni...Placide KayitareNoble
Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS