Rwanda:Imbwa zirwaye ibisazi zirya abantu zariyongereye
Ikibazo cy’imbwa akenshi ziba zifite ibisazi zirya abantu hirya no hino mu gihugu gikomeje gufata indi ntera, Polisi y’u Rwanda ikaba isaba buri wese kugira uruhare mu guhashya icyo kibazo, ba nyirazo bakazikingiza ibisazi naho abaturage bose bakamenya gufata ingamba zatuma birinda izo mbwa.
Kuri uyu wa 28 Gicurasi, mu masaha y’umugoroba, mu murenge wa Mutuntu, akarere ka Karongi, umwana w’imyaka itatu wo muri uwo murenge, yarumwe n’imbwa, ubu akaba arwariye mu kigo nderabuzima cya Mutuntu.
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Karongi ikaba ivuga ko no mu mezi abiri ashize mu murenge uhana imbibi n’uwa Mutunda ariwo wa Ruganda, ikibazo cy’imbwa zirya abantu cyahagaragaye, aho abana b’abanyeshuri bane bariwe n’imbwa ariko ku bw’amahirwe baravurwa barakira.
Iki kibazo cy’imbwa zirya abantu cyanagaragaye no mu Ntara y’i Burasirazuba mu turere twa Kirehe na Gatsibo mu kwezi gushize, aho zakomerekeje umuntu umwe muri Gatsibo naho muri Kirehe hakomereka abantu bane.
Abo bantu bose bakaba baravuwe ubu bakaba barakize. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba IP Emmanuel Kayigi akaba asaba ba nyir’ayo matungo kuzikingiza no kuzishumika bakazirinda nk’uko barinda andi matungo.
Mu Ntara y’Amajyepfo naho hagaragaye icyo kibazo cy’imbwa zirya abantu nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda muri iyo Ntara CSP Hubert Gashagaza. Mu kwezi gushize, abana bane barumwe n’imbwa mu turere twa Muhanga, Huye, Ruhango na Nyamagabe. Cyakora abo bana bahise bajyanwa kwa muganga bitabwaho n’abaganga, ubu bakaba barakize.
Kuri iki kibazo cy’imbwa zirya abantu hirya no hino biganjemo abana, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba, Superitendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu, arahamagarira abantu bose batunze imbwa, kumenya ko zishobora kubangamira umutekano w’abaturage, kuko hari igihe zifatwa n’ibisazi zikaba zakomeretsa abantu zikanabanduza indwara.
Yakomeje avuga ko ari inshingano za buri muturarwanda wese utunze ayo matungo kuzikingiza, ndetse asaba abayobozi, baba ab’utugari, imirenge n’uturere, gukomeza gukangurira abaturage gahunda yo gukingiza bene ayo matungo atunzwe n’abaturage bayobora ndetse aho izo mbwa zigaragaye bakamenyesha inzego z’umutekano kugira ngo babafashe gukemura icyo kibazo.
SP Hitayezu asaba nanone abaturage ko igihe cyose babonye imbwa cyangwa irindi tungo boroye ritangiye kuzana ibimenyetso by’uburwayi kwihutira kurisuzumisha, kuko abenshi iyo bakingije itungo ryabo, bumva ko byarangiye ridashobora kongera kurwara.
SP Emmanuel Hitayezu yarangije asaba uwo ariwe wese waramuka arumwe n’imbwa kwihutira kujya kwa muganga bakamuha imiti akirinda kujya muri magendu kuko iyo uko kutihutira kujya kwa muganga bishobora kuvamo ingaruka mbi nkgo gufatwa n’ibisazi cyangwa kwitaba Imana.
https://inyenyerinews.info/politiki/rwandaimbwa-zirwaye-ibisazi-zirya-abantu-zariyongereye/AFRICAPOLITICSIkibazo cy’imbwa akenshi ziba zifite ibisazi zirya abantu hirya no hino mu gihugu gikomeje gufata indi ntera, Polisi y’u Rwanda ikaba isaba buri wese kugira uruhare mu guhashya icyo kibazo, ba nyirazo bakazikingiza ibisazi naho abaturage bose bakamenya gufata ingamba zatuma birinda izo mbwa. Kuri uyu wa 28 Gicurasi, mu...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS