Rwanda: imfungwa n’abagororwa bakoresha miliyoni 15 ku munsi
Komiseri Mukuru w’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa Brig Gen George Rwigamba ubwo yasuraga gereza ya Muhanga uyu munsi yavuze ko ku munsi umwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda bakoresha miliyoni 15.
Muri iyi gereza kandi yavuze ko icyaha cy’ibiyobyabwenge aricyo kiza inyuma ya Jenoside mu bifunze abantu benshi.
Ibiyobyabwenge ngo bituma umubare w’abafungwa wiyongera bikongerera umutwaro igihugu kuko gitanga amafaranga menshi mu gutunga abari muri za gereza 13 ziri mu gihugu.
Komiseri mukuru w’amagereza mu Rwanda yavuze ko kubera ibyaha bigendanye n’ibiyobyabwenge umubare w’abafunze mu Rwanda wavuye ku bihumbi 50 umwaka ushize ubu ukaba ugeze ku bihumbi 60.
Brig Gen Rwigamba ati “uko twifuza ko umubare w’imfungwa ugabanuka ni nako abakora ibyaha bashishikajwe no gukomeza kubikora, kandi umubare munini n’urubyiruko.”
Akomeza avuga ko ubukangurambaga buriho busaba abantu kureka ibiyobyabwenge bukwiye kongerwa.
Emmanuel Ruzigana wavuze mu izina rya bagenzi be bafungiye muri gereza ya Muhanga, avuga ko ikibazo cy’ubucucike muri iyi minsi aricyo kibahangayikishije kuruta ibibazo bindi basanganywe.
Avuga abafunze bashima gahunda z’isanamitima n’iyobokamana ubuyobozi bwabashyiriyeho zibafasha guhinduka.
Ruzigana ati “Izi gahunda zimaze gutanga umusaruro kuko hari abakora ibyaha bagera muri Gereza ugasanga bahindutse bamwe bakorohereza ubutabera basaba imbabazi.”
Superintendent Rudakubana Christophe uyobora Gereza ya Muhanga, avuga ko ku munsi umwe bakoresha miliyoni irenga bagaburira imfungwa.
Mu bibazo n’ibitekerezo imfungwa n’abagororwa bahawe, bagarutse cyane ku bibazo by’imitungo yabo yangijwe na bamwe mu miryango yabo bari hanze, n’ikibazo cy’abari hafi kurangiza ibihano bahawe ariko bafite ikibazo ku myirondoro yabo bishobora gutuma batinzwa kurekurwa.
Gereza ya Muhanga ifungiyemo abantu ibihumbi bitanu birenga, Komiseri Mukuru w’uru rwego avuga ko muri uru rugendo ateganya gusura Gereza ya Nyanza n’iya Huye.
https://inyenyerinews.info/politiki/rwanda-imfungwa-nabagororwa-bakoresha-miliyoni-15-ku-munsi/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/09/Gukuramo-inda-nicyo-cyaha-abagore-benshi-bafungiye-768x576.jpg?fit=768%2C576&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/09/Gukuramo-inda-nicyo-cyaha-abagore-benshi-bafungiye-768x576.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICAPOLITICSKomiseri Mukuru w’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa Brig Gen George Rwigamba ubwo yasuraga gereza ya Muhanga uyu munsi yavuze ko ku munsi umwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda bakoresha miliyoni 15. Komiseri Mukuru wa RCS General RWIGAMBA Géorge avuga ko Ibyaha by’ibiybwabwenge biza ku mwanya wa kabiri bikongerera igihugu umutwaro mu kwita...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS