• Abaturage bakeka ko abantu bitwaje intwaro baheruka gutabwa muri yombi baburiwe irengero
  • Ubuyobozi bw’Umurenge bwemeza ko koko abo bantu batawe muri yombi, ariko ntibavuge uwabataye muri yombi naho bafungiye
  • Ubuyobozi bwa Polisi buvuga ko ntacyo buzi kuri iki kibazo

Amakuru atangazwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Karere ka Nyagatare ariko Polisi ikavuga ko ntacyo iyaziho, yemeza itabwa muri yombi ry’abantu bitwaje intwaro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi, avuga ko abafatanwe imbunda ari abahigi bo muri Pariki y’Akagera barimo Abanyatanzania.

 

Ngoga John yabwiye abanyamakuru ko atemeranya n’abaturage bavuga ko abo bantu barenga batanu ari bamwe mu bimukira baje baturutse mu Ntara y’Amajyaruguru.

 

Abisobanura atya: “Ntabwo ari abacengezi ahubwo ni ababa baje guhiga inyamanswa, haba harimo n’Abatanzaniya bava hakurya bakaza guhiga.”

 

Abo bantu bafashwe mu ntangiriro za Gicurasi 2015, bafite imbunda abaturage bavuga ko ari nka zimwe nini basanzwe babonana abashinzwe umutekano (Kalchinikov).

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi yemeje ko koko abo bantu batawe muri yombi, ariko yirinda kuvuga uwabataye muri yombi n’aho bafungiye.

 

Abatuye Akagali ka Nyamirama aba bantu bafatiwemo, bavuga ko umutekano muke ushobora kuba uterwa n’ubwiyongere bw’abimukira, aho usanga umuntu umwe agura nka hegitari imwe ariko ngo akaba yatuzamo abandi bantu benshi kandi batazwi.

 

Umwe mu baturage yabwiye umunyamakuru ati “Ikigararaga ni uko abimukira bakomeje kuba benshi hano, ibi birashoboka ko aba bantu [bafite imbunda] ariho bihisha, bityo tukaba dufite ubwoba ko no guhungabanya umutekano wacu ndetse n’uw’igihugu muri rusange byahagera.”

 

Imibare itangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare yerekana ko Intara y’Iburasirazuba ari yo yakira abimukira benshi: Ibihumbi 714 buri myaka itanu.

 

Muri Kanama 2014, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare yatangaje ko ako Karere kakira abimukira benshi, barimo abaza bajijisha aho baturutse.

 

Uku ni ko Sabith Atuhe Fred yagize ati “Ni byo rwose hano mu Karere ka Nyagatare, twakira abantu benshi kandi bamwe tuba tutazi aho baturutse, gusa iyo baje tubaka irangamuntu zabo tukabandika mu bitabo byacu, ariko hari ikibazo ko hari abaza rimwe na rimwe bajijishije aho baturutse.”

 

Atuhe avuga ko bamwe muri abo bimukira baba barakoze ibyaha bikomeye aho baturutse, ubuyobozi bwasaba ibyangombwa by’aho bavuye bakajya kubisaba mu bice badakomokamo.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi avuga ko biteye impungenge kuba abahigi bo muri Pariki y’Akagera bazana imbunda mu baturage.

 

“Ni byo rwose natwe bigomba kudutera ubwoba, ni yo mpamvu dushyiraho uburyo bwo kugenzura abo bantu tukamenya abantu binjiye n’igihe bazamaramo n’aho baturutse.”

 

Ubu ni bwo butumwa aha abaturage ayoboye: “Abaturage bose bagomba kuba maso bakamenya abantu binjira n’abasohoka mu Mudugudu, kugira ngo batazavamo n’abo babazanira umutekano muke nk’izo bari batangiye gukeka.”

 

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba IP Kagiyi Emmanuel, we avuga ko ntacyo azi kuri abo bantu bivugwa ko bafatanwe imbunda, gusa ngo namara gutohoza amakuru azamenyesha iki kinyamakuru uko ikibazo giteye.

Placide KayitareAFRICAPOLITICSAbaturage bakeka ko abantu bitwaje intwaro baheruka gutabwa muri yombi baburiwe irengero Ubuyobozi bw’Umurenge bwemeza ko koko abo bantu batawe muri yombi, ariko ntibavuge uwabataye muri yombi naho bafungiye Ubuyobozi bwa Polisi buvuga ko ntacyo buzi kuri iki kibazo Amakuru atangazwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Karere ka Nyagatare ariko Polisi ikavuga ko...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE