Nyuma y’aho Perezida wa Repubulika asabiye inzego bireba gukemura vuba ikibazo cy’abaturage bahawe inka zifite agaciro kadahwanye n’amafaranga baciwe muri gahunda ya “Girinka banki” binyuze muri Banki y’abaturage y’u Rwandana n’ubu aba baturage ntibarakemurirwa ikibazo kuko bakomeje kwishyuzwa amafaranga y’adahwanye n’inka bahawe.

Iki kibazo nti bwari ubwa mbere kibazwa Perezida wa Repubulika, kuko no mu rugendo rubanziriza urwo aherukamo mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke icyo kibazo cyari cyabajijwe maze asaba inzego zibishinzwe kugikurikirana byihuse abo baturage bakishyuzwa amafaranga angana n’ibyo bahawe ndetse yaba rwiyemezamirimo ndetse n’ababigizemo uruhare bagakurikiranwa.

Ubusanzwe aba baturage bari bahawe inka na banki bagomba kuzajya bishyura uko umusaruro ubnetse, nyamara ntibyaba nk’uko babiteganyaga kuko ubwoko bw’inka bari bumvikanyeho na Banki mu masezerano ataribwo babonye ndetse n’izo babonye ngo nta musaruro zatanze kuburyo zashoboraga kwishyura banki.

Ubusanzwe inka zari muri ayo masezerano nk’uko bene kuzihabwa babivuga ngo zagombaga kujya zitanga umukamo nibura uri hagati ya litiro 5 na litiro 10 ku munsi nyamara ngo izo bahawe nta n’imwe yashoboraga gukamwa bibura litiro 2 ku munsi.

Ibyo byatumye bamwe bagira ikibazo cyo kwishyura banki ndetse presida wa Repubulila y’u Rwanda aje mu karere ka Rusizi bamugaragariza icyo kibazo kuko izindi nzego ntacyo zari zagikozeho.

Nyuma y’urwo rugendo rw’umukuru w’igihugu, ba rwiyemeza mirimo bagiye gushakira abo baturage inka ndetse na veterineri wari wemeje ko izo nka arizo koko bari batawe muri yombi nyamara ngo baza kurekurwa abaturage batamenye uko ikibazo gikemutse kugeza n’ubu bakishyuzwa kandi barumvaga ngo byari guhita bikemurwa.

Mu rugendo perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame aheruka kugirira mu turere twa Rusizi na Nyamasheke umwaka ushize, aba baturage bongeye kubaza iki kibazo kugeza n’ubu rero bakaba bavuga ko batarasubizwa kuko bakomeje kwishyura n’ubu.

Bajya guhabwa izi nka na Banki imwe ngo yari yabariwe agaciro kari hagati y’amafaranga ibihumbi Magana atanu na Magana atandatu ari nayo bagombaga kujya bishyura . Ubwo nyakubahwa perezida wa repubulika yasuraga aka karere umwaka ushize bakamugezaho ikikibazo yasabye inzego bireba kugikemura mu buryo bwihuse.

Amakuru dukesha radiyo y’abaturage ivugira mu karere ka Rusizi avuga ko tariki ya 6 Ukuboza 2012 mu nama yahuje MINAGRI,MINALOC na Banki y’abaturage y’u Rwanda yemeje ko abaturage barenganurwa bakishyura umwenda uhwanye n’agaciro inka ifite aho yahawe agaciro k’ibihumbi Magana atatu na mirongo itanu nk’uko bigaragara mu nyandiko y’iyinama.

Muri iyi nama kandi ngo hasabwe ko abari bamaze kwishyura amafaranga arenga agaciro inka ifite, Banki yagombaga kuyabasubiza ndetse abari bararezwe mu nkiko kubera gutinda kwishyura, Banki igaharika ibirego bitewe no kuba nta kosa abaturage bari bafite .

Nyamara ngo kuva iki gihe nta mwanzuro n’umwe wigeze ushyirwa mu bikorwa bityo ; bakibaza impamvu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yasaba inzego zitandukanye kubakemurira ikibazo ariko izi nzego zigatera agati mu ryinyo, dore ko kugeza ubu ngo hari n’abamaze kwishyura banki arenga ibihumbi 900 bitewe n’uko ariho bahemberwa Banki igahita ifatira imyenda yabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Mayor Nzeyimana osccar ariko yasabye aba baturage kugana banki y’abaturage ishami rya Rusizi kandi bakareka kubariza iki kibazo ku ma guichet ari hirya no hino mu Mirenge, avuga ko izindi nzego ibi bireba zamaze gushyira mu bikorwa imyanzuro yazirebaga ariko Banki ikaba ariyo isigaye itari yakemura ibiyireba.

Kugeza ubu Banki y’abaturage ishami rya Rusizi itangaza ko iki kibazo kireba ubuyobozi bukuru bw’iyi Banki ariko bo ntitwabashije kuvugana. Abaturage 108 nibo bahawe izi nka muri iyi gahunda ya girinka binyuze mu nguzanyo ya Banki muri aka Karere ka Rusizi kugeza ubu akaba ari nabo bafite iki kibazo.

Foto/Newsofrwanda

Umuryango.rw

Mu karere ka Rusizi

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/11/grazing-cows.jpg?fit=640%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/11/grazing-cows.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitarePOLITICS  Nyuma y’aho Perezida wa Repubulika asabiye inzego bireba gukemura vuba ikibazo cy’abaturage bahawe inka zifite agaciro kadahwanye n’amafaranga baciwe muri gahunda ya “Girinka banki” binyuze muri Banki y’abaturage y’u Rwandana n’ubu aba baturage ntibarakemurirwa ikibazo kuko bakomeje kwishyuzwa amafaranga y’adahwanye n’inka bahawe. Iki kibazo nti bwari ubwa mbere kibazwa Perezida wa...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE