Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA , cyatangaje ko gihagaritse ku buryo budasubirwaho radio BBC mu ishami ryayo ry’Ikinyarwanda n’Ikirundi.

 Mu kiganiro RURA imaze kugirana n’itangazamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Gicurasi 2015, Patrick Nyirishema umuyobozi mukuru wa RURA , yavuze ko BBC Gahuzamiryango itazongera kumvikana ku butaka bw’u Rwanda mu rurimi rw’ikinyarwanda n’ikirundi, ariko ko radio BBC mu zindi ndimi izajya yumvikana.
JPEG - 33.2 kb
Umuyobozi wa RURA, Patrick Nyirishema mu kiganiro n’abanyamakuru

Ibi bitangajwe nyuma y’aho komisiyo yihariye yari yashyiriweho kwiga ku mikorere ya BBC ihaye raporo RURA , ikaba yarasabye ko BBC yafungwa burundu.

Radio BBC Gahuzamiryango yari yahagaritswe nyuma y’aho ishami rya televiziyo rya BBC 2 ritambukije Filime mbarankuru yitwa Rwanda’s Untold story.

Iyo filime yatambukijwe mu ntangiriro z’Ukwakira 2014, yababaje Leta y’u Rwanda n’Abanyarwanda batandukanye kuko yanakurikiwe n’imyigaragambyo itandukanye y’abantu bamaganaga iyo Filime aho bavugaga ko ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

Placide KayitareAFRICAPOLITICSIkigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA , cyatangaje ko gihagaritse ku buryo budasubirwaho radio BBC mu ishami ryayo ry’Ikinyarwanda n’Ikirundi.  Mu kiganiro RURA imaze kugirana n’itangazamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Gicurasi 2015, Patrick Nyirishema umuyobozi mukuru wa RURA , yavuze ko...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE