Abakora isuku ku mihanda muri centre za Gitwe na Buhanda mu karere ka Ruhango bamaze amezi atanu badahabwa agashahara kabo, imibereho yabo ni ikibazo gikomeye kubwo kudahembwa, kuvugana n’itangazamakuru nabyo ubu bishobora kubirukanisha, bavuga ko ari akarengane kababaje bakorerwa nk’abanyantege nke.

Birirwa bakora isuku ariko ntacyo basize mu rugo kubera igihe kinini gishize batabona agashahara kabo

Isuku ku mihanda ntiba i Kigali gusa, hamwe na hamwe mu Ntara naho bafite uyu muco mwiza, ku ma-centres ya Buhanda na Gitwe hashize imyaka ine naho hariho abakozi bakora isuku ugasanga harasa neza.

Aba bakozi  bishyurwa amafaranga atangwa n’abacuruzi bo kuri izi centres batanga 5 000Frw buri kwezi buri umwe agashyirwa mu isanduku y’Akarere kagahemba aba bakozi b’isuku, buri umwe 17 500Frw gusa ku kwezi.

Ubu ariko aba bakozi bamaze amezi atanu (5) aka gashahara kabo batakabona, barazahaye mu ngo zabo ariko barihangana ntibata akazi, buri gihe babizeza ko bazahembwa ejo.

Umwe ati “tubaza udukoresha witwa Rufaranga Samson akatubwira ngo abirimo, maze akatubwira ko yagiye kubaza ngo bayamuhe ariko hashize ukwezi kose tubaza iki kibazo, batubwira ngo ejo, ejo…icyumweru kigataha, ukwezi kukaza”.

Uretse kudahembwa, ubu batangiye no kubatera ubwoba ko bagiye kubirukana kuko bagejeje ikibazo cyabo mu itangazamakuru, ibintu babona nk’Akarengane gakomeye.

Mediatrice, avuga ko ubu bibaza uko byagenze ngo hashire igihe kingana gitya badahembwa, aho guhembwa ubu bakaba bashobora kwirukanwa kuko bavuganye n'itangazamakuru

Mediatrice, avuga ko ubu bibaza uko byagenze ngo hashire igihe kingana gitya badahembwa, aho guhembwa ubu bakaba bashobora kwirukanwa kuko bavuganye n’itangazamakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane Umunyamakuru wacu yageze aho bakorera,  asanga hari abandi bakozi bashya bazanywe muri aka kazi, abagasanzwemo batarahembwa bemeza ko aba ari abaje kubasimbura nubwo batarabimenyeshwa.

Nsanze Gahondogo Gabriel  Umucungamari w’Akarere ka Ruhango kuri iki kibazo yavuganye n’Umuseke bwa mbere tariki 05 Ukuboza 2017 atubwira ko ikibazo cy’aba bakozi bari kugikoraho bazahembwa bitarenze tariki 08 Ukuboza.

Ntibyabaye kuko tariki 09 Ukuboza yatubwiye ko bitarenze saa kumi z’uwo munsi amafaranga yabo bari buyabone. Nabwo ntibayabonye kugeza ubu.

Abacuruzi batanga amafaranga ngo aba bakora isuku muri centres za Gitwe na Buhanda bahembwe bababajwe no kuba bishyura buri kwezi ariko aba bakozi ntibishyurwe. Ngo nta mucuruzi warenza n’umunsi umwe adatanze 5000Frw y’isuku kuko yibeshye acibwa amande.

Umwe mu bacuruzi utifuje gutangazwa ati “ biratangaje kumva ko abakozi b’isuku badahembwa, ko tuba twayatanze ajya he? nibabahambe cyangwa se batubwire natwe duhagarike amafaranga dutanga”.

Uwimana Josephine arasaba ko bakwiye kugirirwa impuhwe bagahembwa kuko bamerewe nabi. Barasaba kandi inzego kubarengera ntibarenganywe ngo birukanwe kuko ari abanyantege nke badafite undi ubarengera

Uwimana Josephine arasaba ko bakwiye kugirirwa impuhwe bagahembwa kuko bamerewe nabi. Barasaba kandi inzego kubarengera ntibarenganywe ngo birukanwe kuko ari abanyantege nke badafite undi ubarengera

Kudahemba aba bakozi bo ku rwego rwo hasi cyane bituma n’umukoresha wabo atakibabonera ibikoresho, yababwiye ko bakwiye kujya babyigurira.

Ubu bugarijwe n’imyeenda bafashe ngo babone ibikoresho (amasuka, imyeyo, ingorofani, imifuka) banabone imibereho mu ngo zabo

Aba bakozi basaba Akarere kubahemba kuko ubuzima bwabo buri mu kaga nyamara akazi bakora buri wese akabona.

Kubera kubura ubushobozi ibikoresho byabasaziyeho

Kubera kubura ubushobozi ibikoresho byabasaziyeho

Barihanganye ntibata akazi kandi umusaruro wako buri wese aba awureba, ariko bo ntawo babona kuko badahembwa

Barihanganye ntibata akazi kandi umusaruro wako buri wese aba awureba, ariko bo ntawo babona kuko badahembwa

Photos-Damyxon

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UMUSEKE.RW-Ruhango

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/12/Kudahembwa.jpg?fit=864%2C576&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/12/Kudahembwa.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSAbakora isuku ku mihanda muri centre za Gitwe na Buhanda mu karere ka Ruhango bamaze amezi atanu badahabwa agashahara kabo, imibereho yabo ni ikibazo gikomeye kubwo kudahembwa, kuvugana n’itangazamakuru nabyo ubu bishobora kubirukanisha, bavuga ko ari akarengane kababaje bakorerwa nk’abanyantege nke. Birirwa bakora isuku ariko ntacyo basize mu rugo kubera...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE