Rubavu: Amavunja yibasiye abaturage
Imidugudu ibiri ya Ngwinurebe n’uw’Amajyambere; yo mu Kagari ka Busigari, Umurenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu; yibasiwe n’ikibazo cy’amavunja aterwa n’umwanda ugaragara mu mazu y’abaturage bimuwe muri Gishwati, bagatuzwa muri Site ya Kanembwe.
Ikinyamakuru Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru gitangaza ko cyaganiriye na bamwe mu baturage biganjemo abafite iki kibazo cy’amavunja, bakavuga ko amazu menshi yamaze kwinjirwa n’imbaragasa bikaba bimaze igihe kirekire.
Aba baturage bavuga ko ubuyobozi bwari bwarafashe ingamba zo gutera imiti yica imbaragasa mu mazu; ariko aho habereyeho ihinduranya ry’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge mu mezi atatu ashize; bimera nk’ibidindira.
Abarwayi b’amavunja bose ntabwo ariko bazi ko bayaterwa n’umwanda; kuko bavuga ko babona byizana; bagahora bahandura ariko bakanga bagakomeza kurwara amavunja.
Umwe muri aba baturage barwaye amavunja witwa Uwamahoro Claudine avuga ko yayarwaye amavunja akimara kwimukira i Kanembwe, gusa ngo ntazi icyabiteye; yemeza ko byizanye. Yagize ati “Narwaye amavunja nkigera hano, ariko sinzi icyabiteye kandi simbijyana kwa muganga, ahubwo abantu bampandurira hanoâ€.
Undi muturage urwaye amavunja witwa Majyambere Venantie yemeza ko uburwayi bwe burimo bukira; nawe yavuze ko amavunja aza, akaba ataramenya ikibitera; ndetse akabona n’abandi bayarwaye.
Abana nabo bibasiwe n’amavunja
Umubyeyi witwa Nzarora waganiriye n’iki kinyamakuru ubwo cyamusangaga iwe mu rugo hamwe n’umwana w’imyaka 2 urwaye amavunja; yavuze ko ikibazo cy’amavunja gihari kandi kibahangayikishije; dore ko ngo batazi n’ikibitera; kuko bavuye muri Gishwati batarwara amavunja; nyuma bageze i Kanembwe bakabona bamwe batangiye kujya bihandura amavunja.
Usibye ikibazo cy’amavunja; aba baturage bavuga ko n’imibereho yabo itameze neza kuko kurya bibagora bitewe n’uko aho bahinga ari hato kandi hatera; ibi bikiyongera ku mazi akunze kubura ndetse no kutagira irimbi.
Ubuyobozi bw’Umurenge buhakana ko nta mavunja aharangwa
Nubwo abaturage bavuga ibyo byose ariko, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge Cyanzarwe Kabera Eric, avuga ko icyo kibazo nta gihari; kuko ngo umukecuru umwe ari we wigeze kugaragaza ibyo bibazo; ariko nawe ngo yaje kwimukira mu Karere ka Nyabihu.
Nubwo uyu muyobozi avuga gutya; iki Kinyamakuru gitangaza ko cyabashije kubona bamwe mu baturage barwaye amavunja, harimo abana babiri n’abandi bantu bakuru babiri.
©Izuba Rirashe
https://inyenyerinews.info/politiki/rubavu-amavunja-yibasiye-abaturage/POLITICSImidugudu ibiri ya Ngwinurebe n’uw’Amajyambere; yo mu Kagari ka Busigari, Umurenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu; yibasiwe n’ikibazo cy’amavunja aterwa n’umwanda ugaragara mu mazu y’abaturage bimuwe muri Gishwati, bagatuzwa muri Site ya Kanembwe. Ikinyamakuru Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru gitangaza ko cyaganiriye na bamwe mu baturage biganjemo abafite...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS