Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyasabye ko imodoka zishaje zikumirwa mu gihugu, izipakira ibintu biremereye nazo zinyura mu mijyi zigashakirwa indi mihanda mu kugabanya umwuka wanduye no kurinda ingaruka wagira ku baturage.

Kuri uyu wa 2 Gicurasi 2018, REMA yamuritse ubushakashatsi yakoze hagamijwe kureba iby’ingenzi bitera ihumana ry’umwuka n’iyangirika ry’ikirere.

Ubushakashastsi bwagaragaje ko ibintu biza ku isonga mu guhumanya umwuka uhumekwa mu Rwanda harimo umwotsi w’imodoka, imyotsi y’amakara n’inkwi n’ibindi.

Bwanagaragaje ko 95,2% y’imodoka ziri mu Rwanda zimaze imyaka irenga 10 zikozwe; 56,6 % zakozwe mbere yo mu 1999 naho 77,2% zakozwe mbere ya 2000.

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Eng. Collette Ruhamya, yavuze ko Leta yashyizeho ingamba zigamije guteza imbere imodoka zitwarira abantu hamwe mu Mujyi wa Kigali, ariko avuga ko hari ikindi kibazo cy’imodoka zishaje n’icy’izitwara ibintu biremereye mu mijyi zisohora umwuka mubi.

Yagize ati “Tugize imihanda mini, bya bimodoka byose binini mwarabibonye ko biba bitumura imyuka myinshi si ngombwa ngo bice i Kigali, kuko iyo zihahuriye ari nyinshi nibwo usanga ikirere cyangwa imyuka yaho yanduye.”

Eng. Ruhamwa yunzemo ati “Ahandi dukangurira abantu, cya gihe utwaye imodoka isa n’ihagaze ariko yaka, hariya imyuka ivamo iba itwanduza. Izindi ni ukureba uko imodoka zishaje twazikumira kuko igihugu cyacu nticyakomeza kuba ahantu umwanda wose ukomeza ujya, tugakangurira abaturage kugura inshya n’izitaramara igihe kirekire.”

Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko uduce duto duto tutabonwa n’amaso twivanga n’umwuka uhumekwa tubangamiye bikomeye ubuzima bw’abaturarwanda bishobora gutera indwara z’ubuhumekero n’umutima.

Bugaragaza ko mu bice bituwe hari ubwo naho ikigero cy’utwo tuvungukira kirenga urugero rwemewe, ahanini kubera imyuka ikomoka ku gukoresha ibicanwa bikomoka ku biti no gutwika ibyatsi, ibiyorero n’amashyamba.

Hari ibice bimwe na bimwe byagaragayemo ko mu mpeshyi muri metero kibe imwe y’umwuka usangamo hagati ya mikorogarama (microgram) 100 na 150 z’utwo tuvungukira mu gihe ikigero cyemewe kitagomba kurenga mikorogarama 35 kuri meterokibe y’umwuka.

REMA isaba abantu kwimakaza gucana gaz, amashanyarazi na biogaz mu kwirinda izo ndwara.

Gusa bamwe mu baturage b’amikoro make, bavuga ko uretse ikibazo cy’amikoro, babangamirwa n’imyotsi y’amakara kuri ubu umufuka wayo ugura asaga ibihumbi 12 Frw mu gihe ikilo cya Gaz kigura agera ku 1000 Frw, naho amashyiga yayo nayo agahenda, aya make agura ibihumbi bigera kuri 35 Frw.

REMA itangaza ko hakenewe ingamba zirenze izafashwe ndetse ko hari umushinga uri gutegurwa wo kujya ikusanya amakuru y’uko ikirere cy’u Rwanda kiza kuba cyifashe mu bijyanye n’ingano y’imyuka ihumanya, bikamenyeshwa Abanyarwanda bakagirwa n’inama y’uko bitwara ndetse ayo makuru agashobora no kuzajya atangwa kuri telefone.

Minisitiri w’ibidukikije, Dr Biruta Vincent, yavuze ko ihumanya ry’ikirere ritabangamira ibidukikije gusa, binabangamira ubukungu bw’igihugu.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima mu 2012 bugatangazwa mu 2016, bwerekanye ko Abanyarwanda 2237 bishwe n’indwara zituruka mu mwuka uhumanye.

Misiteri y’Ubuzima yo yatangaje ko abarenga miliyoni 1,6 bakiriwe mu bitaro bafite ibibazo by’ubuhumekero mu 2012, bikuba kabiri karenga mu 2015 bagera kuri miliyoni 3,3; abana bari munsi y’imyaka itanu bishwe n’indwara zifitanye isano n’ubuhumekero bari 22 %.

U Rwanda rusanzwe rwarashyizeho ingamba zigamije kugabanya umubare w’imodoka zakoze zinjira mu gihugu zirimo kuzongerera umusoro. Inama y’Abaminisitiri bo mu karere yo muri Mata 2015 yashyizeho umurongo wo gusoresha ibinyabiziga byakoze byinjizwa mu Muryango w’Ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba narwo rubarizwamo.

Nyuma hemejwe ko izo modoka zishyirirwaho ibipimo by’ubusaze bigenderwaho mu gusoreshwa, aho imodoka nshya zisoreshwa 20%, izishaje kuva ku myaka 10 ikozwe gusubiza hejuru zigasoreshwa 80%.

Niba irengeje imyaka 10 isoreshwa 80%; imaze hagati y’imyaka 9-10 igasoreshwa 75%; imaze imyaka 8-9 igasoreshwa 70%; imaze 7-8 igasoreshwa 65%, iyi 6-7 igasoreshwa 60%; imaze 5-6 igasoreshwa 55%; imaze imyaka 4-5 igasoreshwa 50%; iy’ imyaka 3-4 igasoreshwa 40%; imaze imyaka 2-3 igasoreshwa 30 % naho imaze imyaka 1-2 igasoreshwa 20%.

Nubwo nta mibare cyabashije, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro ( RRA) cyatangaje ko imodoka nyinshi zinyira mu gihugu ari izakoze, naho inshya nyinshi zinjira ari iz’abayobozi, ko by’umwihariko mu 2015 ku butaka bw’u Rwanda hinjiye imodoka 7,262.

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Eng. Collette Ruhamya na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Biruta Vincent mu imurikwa ry’ubushakashatsi ku myuka ihumanya ikirere

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Eng. Collette Ruhamya


Kwamamaza
https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/05/REMA.jpg?fit=420%2C265&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/05/REMA.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSIkigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyasabye ko imodoka zishaje zikumirwa mu gihugu, izipakira ibintu biremereye nazo zinyura mu mijyi zigashakirwa indi mihanda mu kugabanya umwuka wanduye no kurinda ingaruka wagira ku baturage. Kuri uyu wa 2 Gicurasi 2018, REMA yamuritse ubushakashatsi yakoze hagamijwe kureba iby’ingenzi bitera ihumana ry’umwuka n’iyangirika...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE