RDC : Intambara yaba yongeye kurota mu nkengero za Goma
Umutwe wa M23 wongeye gutangaza ko wagabweho igitero n’ingabo za Leta ya Kongo Kinshasa FARDC zifatanyije na FDLR ndetse na Mai Mai ahagabwe igitero ku birindiro by’uyu mutwe muri Kanyaruchinya iri mu nkengero za Goma mu masaha make ashize, iki gitero kandi ngo kikaba kije gisanga icyaraye kigabwe na FDLR mu gace ka Busanza ho muri Rutshuru.
Mu gihe nta makuru nyakuri aramenyakana kuri ibi bitero, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, Umuvugizi w’umutwe wa M23 ishami rya gisirikare , Col. Kazarama Jean Marie Vianney akaba yanditseho ko igitero FDLR yaraye ibagabyeho cyari kiyobowe n’uwitwa Soki akaba yahise ahasiga ubuzima ndetse n’abandi barwanyi benshi ngo iki gitero kikaba cyagabwe ku isaha ya saa tanu z’ijoro.
Kazarama yakomeje atangaza ko ubu mu masaha make ingabo za Leta ya Kinshasa FARDC zifatanyije na FDLR ndetse na Mai Mai zimaze kubagabaho igitero mu gace ka Kanyaruchinya.
Ibi kandi bimaze gushimangirwa na Amani Kabasha, Umuvugizi wa M23 ishami rya politiki mu butumwa bugufi amaze koherereza Umuryango kuri telefone igendanwa agaragaza ko ingabo za FARDC, FDLR na Mai Mai bamaze kubagabaho igitero mu gace ka Kanyaruchinya.
Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, nibwo habayeho kurasana hagati y’ingabo za Leta ya Kinshasa n’umutwe wa M23 kugeza ubu wemeza ko watewe na FARDC ifatanyije na Monusco, Mai Mai ndetse na FDLR. Leta ya Kinshasa ariko yo kugeza ubu ikaba ibihakana.
Kugeza ubu yaba Leta ya Kinshasa ndetse n’impande zidafite aho zibogamiye ntawe uragira icyo atanagza kuri ibi bitero biri kwemezwa na M23.
Turakomeza kubakurikiranira amakuru y’impamo.
https://inyenyerinews.info/politiki/rdc-intambara-yaba-yongeye-kurota-mu-nkengero-za-goma/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/07/M23-tank.jpg?fit=275%2C184&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/07/M23-tank.jpg?resize=110%2C110&ssl=1POLITICSUmutwe wa M23 wongeye gutangaza ko wagabweho igitero n’ingabo za Leta ya Kongo Kinshasa FARDC zifatanyije na FDLR ndetse na Mai Mai ahagabwe igitero ku birindiro by’uyu mutwe muri Kanyaruchinya iri mu nkengero za Goma mu masaha make ashize, iki gitero kandi ngo kikaba kije gisanga icyaraye kigabwe na...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
M23 itangiye ya politiki y\’amagambo. Ese bari mubiki bamanitse amaboko hakirikare aho kwirirwa basakuza ngo bagabweho ibitero. None se baragira ngo babagabeho iki? Nibashikame barwane cyangwa bamanike amaboko aho kwirirwa basakuza.
Ndabona M23 ihagaze neza kandi ni mugihe kuko tuzemera twohereze n\\\’umwana w\\\’imyaka 10 ariko turwane na UN na Tanzania kuko naho tutatsinda urugamba ariko bazatwandika mu mateka kuko tuzaba twararwanyije isi yose kwndi batwita akadomo. Ubwo na H.E wacu azandikwa mu ba prezida b\\\’ibihangange ku isi.
UMWIZERWA WE IBYO UVUZE SIBYO KUKOWITIRANYA uRWANDA NA CONGO KUKO KONGO SI AKADOMO KANDI H.E WACU WIMWINJIZA MUBIBAZO BYA CONGO. KANDI NDUMVA UTAVUGA KABIRA USESENGUYE NEZA INYANDIKO YAWE. M23 NIYO IHANGANA NABO BOSE KANDI NTA PEREZIDA IGIRA IGIRA UMUVUGIZI NTUZASUBIRE UTADUSHYIRA MURUJIJO NO MUBIBAZO BITATUREBA.
M23 iteye isesemi yagombye kuribukka igashira