Sosiyeti sivile muri Kivu y’Amajyaruguru mu gace ka Lubero iramagana icyemezo cyafashwe na FDRL n’abafatanya nayo babuza abaturage kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu cya RD Congo biri gukorerwa mu duce tw’ u Burasirazuba bwa RD Congo.Iravugwaho nanone gufata ku ngufu abagore no gusahura imitungo y’abaturage. Ibi bikaba biri gutuma sosiyeti sivile ya RD Congo isaba ko uyu mutwe uraswaho urufaya

Abarwanyi ba FDRL bo n’abagore babo n’abana babo basahuye imyaka mu masambu y’abaturage

Ibi bikaba biri gukorwa amanywa n’ijoro mu duce dutandukanye. Uduce dushyirwa mu majwi cyane na sosiyeti suvile ni Buleusa iherereye muri Walikare. Izi nyeshyamba za FDRL zabujije abaturage ba Kasiki na Mbughavinvwa iherereye muri gurupoma ya Tama ahagana za Bamate

Ikinyamakuru le Potentiel cyandikirwa muri RD Congo kivuga ko sosiyeti sivile ihamagarira ingabo za FARDC kugaba ibitero kuri FDRL mu rwego rwo kugarura umutekano mu duce twa Lubero.

Irasaba kandi ko nyuma yo kurasa FDRL bagaba ibitero ku barwanyi ba Mai Mai Tcheka ikaba yemeza ko igisubizo nyakuri cyo kugarura amahoro ari intambara.

Nk’uko byemezwa n’abategetsi bo muri aka gace ikibazo cy’umutekano kirabahangayikishije cyane cyane mu gace ka walikare.

Abarwanyi ba FDRL na Mai Mai Tcheka bagabye igitero mu cyumweru gishize mu gace ka Uninga. Muri ibi bitero imiryango yose ihatuye yahunze uduce kasugho, Vuyinga na Kitsombiro. Kuri bakaba bariho mu buzima bubi.

Umukuru wa Bapere yemeje aya makuru agaragaraza ko ababuza umutekano nta bandi uretse FDRL. Igisubizo cyo kugarura amahoro ni uguhashya FDRL ikabuzwa amahoro ntibashe kugaba ibitero ku baturage ba Lubero.

Umurwanyi wa FDRL

Ibikorwa bya FDRL bigamije gutera ubwoba abaturage. Uyu mutwe ufite intwaro ziremereye zifatanyije n’abana bazo hamwe n’abagore bazo ku itariki ya 21 Mata 2014 basahuye imyaka mu mirima y’abaturage mu gace ka Kasikil na Mbwavinwa nk’uko iyi sosiyeti sivile yabitangarije le Potentiel .

Muri iki gitero izi ngabo za FDRL zirashinjwa gufata ku ngufu abagore harimo n’umwana w’imyaka 9 bari bamaze gukura mu gihuru aho yari yihishe uyu mutwe . Guverinoma ya RD Congo ikaba isabwa kugaba byihutirwa ibitero byo guhagarika ibikorwa by’uyu mutwe bakawusiba burundu muri RD Congo.

Alphonse Munyankindi – Imirasire.com

 

Placide KayitarePOLITICSSosiyeti sivile muri Kivu y’Amajyaruguru mu gace ka Lubero iramagana icyemezo cyafashwe na FDRL n’abafatanya nayo babuza abaturage kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu cya RD Congo biri gukorerwa mu duce tw’ u Burasirazuba bwa RD Congo.Iravugwaho nanone gufata ku ngufu abagore no gusahura imitungo y’abaturage. Ibi bikaba biri gutuma sosiyeti...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE