PS IMBERAKURI RIRAMAGANA UBWICANYI BWAKOREWE ABANA B’INZEREREZI
ITANGAZO No 04/PS.IMB/017 RIGENEWE ABANYAMAKURU
ISHYAKA PS IMBERAKURI RIRAMAGANA UBWICANYI BWAKOREWE ABANA B’INZEREREZI
Mu ijoro ryo kuwa 28 Mata 2017 nibwo abana b’inzererezi basanzwe n’inzego zishinzwe umutekano bakorerwa igikorwa cya kinyamaswa,ubwo izo nzego zabatwikiraga muri ruhurura zikoresheje esanse aribwo babiri muri bo bahasigaga ubuzima ,umwe agakomereka bikomeye,
Rishingiye ku makuru yatangajwe n’abari bahibereye ndetse n’ibinyamakuru,rigarutse ku itangazo rya Police y’u Rwanda ndetse na Komisiyo y’uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda<NCHR>
Ishyaka PS Imberakuri ribabajwe cyane n’icyo gikorwa cyuje ubugome bwambaye umugomo bwakozwe n’abakozi b’izo nzego
Ishyaka PS Imberakuri risanga ibikorwa nk’ibi bihohotera uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ari ngaruka bihe,kuko atari ubwa mbere ibikorwa bibisha nka biriya biba,bityo bikaba bigaragaza nta shiti ko uburenganzira bwa kiremwa muntu mu Rwanda bukomeje kuba ikibazo
Riributsa kandi zimwe mu nzego za Leta ya Kigali ko zidakwiye kugoragoza cyangwa ngo zijye kuruhande,aho zivuga ko ari abazamu babikoze ngo bagateza inkongi,ahubwo zijye zifata iyambere mu kwerekana amakosa aba yakozwe na zimwe mu nzego zikora umutekano kandi nayo yemera kandi ziriho,bityo igihe hagarutse agatima ko kwibuka ko umuntu ari nk’undi babashe kwisuzuma no kwemera ko hakwiye inzego zinogeye abaturage aho gushyirwaho inzego zirimbura abaturage.
Ishyaka PS Imberakuri ryihanganishije imiryango yabuze abayo irasanga aho guhohotera abarenzwe n’ibibazo ahubwo hagafashwe ingamba zo kubafasha kubivamo neza,ni muri urwo rwego risaba Leta guha impozamarira imiryango y’aba ba Nyakwigendera no gufasha uwabikomererekeyemo.
Ishyaka PS Imberakuri ryihanganishije imiryango yabuze abayo.
Bikorewe i Kigali ku wa 1 Gicurasi 2017
Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuvugizi w’Ishyaka PS Imberakuri
Sylver MWIZERWA
https://inyenyerinews.info/politiki/ps-imberakuri-riramagana-ubwicanyi-bwakorewe-abana-binzererezi/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/05/sylver-mwizerwa-1.jpg?fit=640%2C446&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/05/sylver-mwizerwa-1.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICAPOLITICSITANGAZO No 04/PS.IMB/017 RIGENEWE ABANYAMAKURU ISHYAKA PS IMBERAKURI RIRAMAGANA UBWICANYI BWAKOREWE ABANA B’INZEREREZI Mu ijoro ryo kuwa 28 Mata 2017 nibwo abana b’inzererezi basanzwe n’inzego zishinzwe umutekano bakorerwa igikorwa cya kinyamaswa,ubwo izo nzego zabatwikiraga muri ruhurura zikoresheje esanse aribwo babiri muri bo bahasigaga ubuzima ,umwe agakomereka bikomeye, Rishingiye ku makuru yatangajwe n’abari...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS