President Paul Kagame noneho yavuze bamwe mu ntwari za FPR, ariko nubwo yavuze nyakwigendera Fred Rwigema, ni akumiro kuba atibutse kuvuga Intare Batinya Vedaste, Kayitare ndetse akiyibagiza uwayoboye urugamba kugeza rurangiye, ubwo Gen Maj Fred Rwigema yari amaze gutabaruka, uwo ni 2c OVERAL OPERATION COMMANDER Col Steven Ndugute (Kalisoliso). Mbega Paul weeee….wibagiwe impamvu witwaga PC (POLITICAL CO-ORDINATOR)?
Ko uvuga se ko utabavuga ngo ubarangize , ndetse ukavuga ko ngo uzajya ubavuga buhoro buhoro, uzabavuga ku wuhe munsi? Ko utabavuze ku munsi wa FPR? Ukaba utarabavuze ku munsi w’ingabo? Uzabavuga mu mushyikirano se, ko nawo warangiye? Uzabavuga se wagiye gutonganira infashanyo cyangwa wagiye Quator gushaka abo ugurisha utubuye wiba muri Congo? Nta soni uti,” Col Alex Kanyarengwe” utanazi uko yahambwe?
Ese Paul hari amakuru ya Pasteur Bizimungu uherutse? Jacques Bihozagara, Patrick Mazimpaka, Sam Nkusi, Kalimba, n’abandi nka ba Theogene Rudasingwa, ese reka nkongorere waba wibuka Furuma? Mama Paul we? none se Paul, waba wibuka Lt Col Adam Waswa, Karangwa Kadogo na Karangwa mukuru? Ba Gashumba se, Col Ngoga, Micho, Musana, Mukasa, Muhirwa, Mutimbo, Ndahiro,  Gen Kayumba Nyamwasa agukura mu rutoke Nkana umwanzi yakugose?
Ese Paul waba wibuka Sam Byaruhanga cyangwa Bitamazire, Mukasa, Muhirwa, waba wibuka Kirindi, Kareba, Gakuba, Rutaisire Shaban, Sam Kaka, Kizza, Nzabandora, Nzakamwita. Muhire, Uti Bayingana, hanyuma se Bunyenyezi abana babo se uzi aho bari cyangwa nkurangire Paul we? Nkwibutse se niba waba warabyibagiwe?Ese muvandimwe Paul ko utavuze Kazintwari Ghaddaffi, William Bagire, Musitu, Nyamurangwa, Twahirwa Dodo? Yewe Paul we noneho uranyumije! Ariko Paul Kagame ushaje nabi nubwo ufite amafaranga pe, nonese Paul Ngumbayingwe uramwibuka, Mirindi se wavaga indimwe na Muzungu mwase wabo ariwe Damali ushinzwe air force uramwibuka? Ese Paul waba wibuka aho twasanze Nzaramba umwanzi yafunze umuhanda ukaguma mumodoka ngo babanze bafungure umuhanda?Nzaramba agenda ahagaze mumasasu? Mbega Paul we!!! Ahubwo se Paul waba wibuka Muvunanyambo, Biseruka uhejeje mu buroko n’abandi, yewe nange mbaye nkawe reka ndekeraho ariko ni agahoma munwa!
Nuko rero uti ubwo ari umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Umuryango wa FPR Inkotanyi umaze ubayeho, reka nibuke late Fred Rwigema ubundi nirengagize abo natinyaga uti nshime by’umwihariko bamwe mu bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu rwari ruyobowe na FPR.
Yego da Gen. Maj Gisa Fred Rwigema ni we washimwe ku ikubitiro uyu niwe wabaye umuyobozi wa FPR igitangira, ndetse n’Uwari Umwungirije waje no kuyobora FPR Kanyarengwe Alexis, Maj. Bayingana Peter, Rutabayire Modeste ndetse na Inyumba Aloisie. Ubwo urahaze cyane kuburyo wibagirwa abagushyize aho uri, ariko wabonye Obama asoma amazina yabanyeshuri 20 n’abarimu babo 6 bazize abagizi banabi ejobundi? Mbese ubona urusha iki abandi bayobozi Paul?
Uti Hari abandi kandi bakiriho bashimiwe uruhare rwabo mu guharanira imigabo n’imigambi ya FPR barimo Rutaremara Tito, Mugengana Bosco, Musoni Protais, Rugogwe Innocent, Rugema Marco, Bwitare Eulade, Karemera Joseph, Mutimula Zenu, Karenzi Thèoneste, Akayezu Koni n’abandi batandukanye atarondoye amazina, nonese igituma utavuga Rucagu, ntuvuge Bazivamo Christopher na Rwarakabije niki? Ko arinabo bagize FPR ubungubu. Ikibabaje nuko wanabivugiye imbere yumukuru wigihugu cya Uganda dukesha byose maze ukiyibagiza amazina yibazaga ko uribuvuge buriya niho nawe abonera ko yibeshye umunsi akwemerera kugera aho ugeze. President Museveni ntabwo yigeze ahemukira intwari zamushyize ku ngoma ndetse nimfubyi zazo yarazigishije ninako nange namenye gusoma nokwandika. Ingabo n’abanyepolitiki b’Urwanda batabarutse Imana ibahe iruhuko ridashira; abakiriho namwe mugire noheri nziza n’umwaka mushya muhire naho Paul we aratuyobeye rwose.

Source:Anonymous veterans Kigali.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2012/12/Gen-Rwigema.jpg?fit=309%2C331&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2012/12/Gen-Rwigema.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitarePOLITICSPresident Paul Kagame noneho yavuze bamwe mu ntwari za FPR, ariko nubwo yavuze nyakwigendera Fred Rwigema, ni akumiro kuba atibutse kuvuga Intare Batinya Vedaste, Kayitare ndetse akiyibagiza uwayoboye urugamba kugeza rurangiye, ubwo Gen Maj Fred Rwigema yari amaze gutabaruka, uwo ni 2c OVERAL OPERATION COMMANDER Col Steven Ndugute (Kalisoliso)....PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE