Perezida w’ urukiko rw’ ikirenga wa Kenya...

Perezida w’ urukiko rw’ ikirenga muri Kenya David Maraga ku wa Kane tariki 31 Kanama yahawe miliyoni 500 z’ amashilingi ya Kenya arazanga, bukeye atangaza ko ibyavuye mu matora ya Perezida wa Kenya biteshwa agaciro hagategurwa andi.

Kenya Commercial Bank (KCB) yatangaje ko aya mashilingi yashyizwe kuri Dr David Maraga n’ umuntu utazwi ahagana 3: 14.

Aya mashilingi ibihumbi 500 ni 4 848 659 mu madorali y’ Amerika ariyo ahwanye na 4,089,686,064 mu mafaranga y’ u Rwanda.

Dr Maraga yatangaje ko impamvu yanze aya mashilingi ari uko adashaka guharabika isura ye n’ iy’ urukiko ayoboye.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ umuyobozi wa KCB, Mr.Kamau Ndung’u, yavuze ko Dr Maraga yasabye banki gusubiza aya mashilingi aho yaturutse kuko nta muntu n’ umwe yitezeho amashilingi angana kuriya.

Yagize ati “Twegereye umukiliya wacu Dr Maraga atubwira ko nta hantu na hamwe yari yiteguye amashilingi angana kuriya. Yadusabye ko tuyasubiza nyirayo tugiye guhita tubikora”

Yongeho ati “Umukiliya wacu yarakaye turaza kugaragaza nyir’ ariya mashilingi kugira ngo ibintu binyure mu mucyo”

Ku wa Gatanu tariki 1 Nzeli 2017 nibwo urukiko rw’ ikirenga muri Kenya rwatangaje ko amatora ya Perezida wa Kenya yabaye tariki 8 Kanama yabayemo ubujura bw’ amajwi bwakorewe mu ikoranabuhanga.

Urukiko rw’ ikirenga rwatangaje ko amatora agomba gusubirwamo bitarenze iminsi 60, Uhuru Kenyatta wari yatangajwe ko yatsinze amatora avuga ko yiteguye kongera guhatana.

Raila Odinga utavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Kenya yavuze ko yiteguye amatora y’ ikiciro cya kabili gusa avuga ko komisiyo y’ amatora ikwiye guseswa kuko amatora yabayemo uburiganya aribo bari bayateguye

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/09/maraga.png?fit=860%2C645&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/09/maraga.png?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSPerezida w’ urukiko rw’ ikirenga muri Kenya David Maraga ku wa Kane tariki 31 Kanama yahawe miliyoni 500 z’ amashilingi ya Kenya arazanga, bukeye atangaza ko ibyavuye mu matora ya Perezida wa Kenya biteshwa agaciro hagategurwa andi. Kenya Commercial Bank (KCB) yatangaje ko aya mashilingi yashyizwe kuri Dr David Maraga...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE