Perezida Museveni atangiye kuryozwa ibyaha byakozwe n’ ingabo ze hagati ya 1981 – 1986
Perezida wa The Uganda Peoples’ Congress (UPC), Amb Olara Otunnu yasabye ko Perezida Yoweri Museveni atanga ibisobanuro ku bwicanyi bwakozwe n’ ingabo zahoze ari za NRA mu gihe zarwanaga intambara yo kubohora igihugu hagati ya 1981 na 1986.
Olara Utunnu yatangaje ibi ubwo yari mu nama n’ itangazamakuru aboneraho n’ umwanya wo kugaya amagambo Museveni yatangaje mu muhango wo kwizihiza imyaka 28 Uganda imaze yibohoye (28th Liberation Day celebrations) nk’ uko tubikesha Chimpre.
Uhereye ibumoso ni Perezida Museveni na Olara Utunnu wamureze mu Rukiko
Agendeye ku mbwirwaruhame yaranzwe no gusaba imbabazi Perezida Museveni yagejeje ku baturage bo mu Ntara ya Mayuge, Olara yavuze ko n’ ubwo hari ibyiza Musveni yakoze agomba kwibuka ko hari ubwicanyi yakoze bityo agasaba abanyayuganda imbabazi.
Otunnu yagize ati: ”Niba Museveni afite ukuri kandi yifuza imbabazi, agomba gusaba imbabazi ndetse agashyiraho komisiyo y’ ubwiyunge bityo akomora ibikomere by’ abantu babuze ababo”.
Yakomeje avuga ko n’ ubwo Museveni ahakana kugira uruhare mu bwicanyi atagomba kwirengagiza ko yari umugaba mukuru wa NRA.
Kugeza magingo aya, Otunnu yamaze kujyana ikirego cye mu rukiko, aho arega Museveni kwica bagenzi be bakoranye mu ishyaka Fronasa ubwo bari bafatanyije kurwanya abanyagitugu muri Uganda.
Otunnu akomeza gusaba ko hakorwa iperereza ryigenga kugira ngo abakoze ubwicanyi bagezwe mbere y’ ubutabera.
Kwanduza agakoko gatera SIDA abaturage bo mu Majyaruguru ya Uganda, ni bimwe mu bikubiye mu birego Otunnu Olara arega Perezida Museveni.
Mu ijambo rya Museveni mu muhango w’ isabukuru ya 28 yo kwibohora wabaye ku cyumweru taliki 26 Mutarama 2014, yemeje ko abagize uruhare mu kwica abantu mu gihe yarwaniraga kubohora Uganda bazahigwa hasi hejuru bakanabihanirwa, bityo n’ imiryango y’ inzirakarengane ikazahabwa indishyi z’ akababaro.
Ubwicanyi bwakorewe abantu bishwe batwawe na gari ya Moshi ya Mukura n’ abatawe mu cyobo rusange cya Bucoro, n’ abandi biciwe mu duce twa Balonyo na Luwero, ni bimwe mu byavuzwe mu mbabazi za Perezida Yoweri Kaguta Museveni.
Gaston Rwaka – Imirasire.com}}}
https://inyenyerinews.info/politiki/perezida-museveni-atangiye-kuryozwa-ibyaha-byakozwe-n-ingabo-ze-hagati-ya-1981-1986/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/museveni-horzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzz.jpg?fit=640%2C335&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/museveni-horzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzz.jpg?resize=110%2C110&ssl=1POLITICSPerezida wa The Uganda Peoples’ Congress (UPC), Amb Olara Otunnu yasabye ko Perezida Yoweri Museveni atanga ibisobanuro ku bwicanyi bwakozwe n’ ingabo zahoze ari za NRA mu gihe zarwanaga intambara yo kubohora igihugu hagati ya 1981 na 1986. Olara Utunnu yatangaje ibi ubwo yari mu nama n’ itangazamakuru aboneraho n’ umwanya wo kugaya amagambo Museveni yatangaje...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
Otunnu, ahubwo yaba yarategereje ko bamurega agaheba. Abagande bamuzi nkaho yari umwicanyi ruharwa. Ahubwo Otunnu yaba afite uwamutumwe. Prez.Museveni, yaba yibeshya kuri mushutiwe cyangwa abyirengagiza. Ariko namwibutsa , Otunnu avuye mubuhugiro yanyuze kuri Strongman Kagame….. ahabwa amabwiriza. Nababwira ko Strongman yagize ibibazo ahita ashaka nokubisiga mugenzi we Prez. wibugande cyangwa kugereranya amafutiye na Uganda!! sinzi icyibitera.