Perezida Kagame aratangaza ko nyuma yo gutorerwa iyi manda akayisoza atazongera kwiyamamaza ahubwo ko azegera umuryango we akawuba hafi.

Hari hashize imyaka Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, atangaje ko umuryango we wifuza ko yaruhuka kuyobora igihugu akawuba hafi biruseho kuko akazi akora babona kamwiharira.
JPEG - 64 kb
Umuryango wa Perezida Kagame ngo urifuza kuba hamwe nawe

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru cya Jeune Afrique cyandikirwa mu Bufaransa, Perezida Kagame yashimangiye ko naramuka atorewe manda ya gatatu mu matora azaba muri Kanama uyu mwaka, nta kabuza izaba ari yo manda ye ya nyuma nka Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Iki kiganiro yagiranye n’iki kinyamakuru ku tariki 4 Gicurasi 2017, Perezida Paul Kagame yabajijwe niba naramuka atorewe kongera kuyobora u Rwanda muri Kanama uyu mwaka izaba ari ye manda ya nyuma, maze asubiza ko rwose nta kabuza azanabigarukaho yiyamamaza akabisobanura neza.

Perezida Kagame ati: “Ni ko mbitekereza, ndetse bishoboka ko nzanabisobanura neza vuba mu gihe nzaba natangiye kwiyamamaza. Hari isezerano hagati yanjye n’ishyaka rya FPR ndetse no hagati yanjye n’abaturage. Bashatse ko habaho referandumu mu kwezi k’Ukuboza 2015 ngo nkomeze, ndabibemerera. Ariko igihe kirageze ngo mbabwire ko bagomba gutangira gutekereza undi utari njye.”

Hari hashize igihe Perezida Kagame avuze ko n’umuryango we wifuza ko yawuba hafi kurushaho kuko akazi ko kuba umukuru w’igihugu, umufasha we n’abana be babona kamwiharira. Ibi Perezida Kagame yabitangaje muri Werurwe 2015 ubwo yabazwaga n’umunyamakuru wa Jeune Afrique niba icyemezo cyo kongera kwiyamamaza kireba abaturage gusa we kitamureba.

Icyo gihe Perezida Kagame yasubije agira ati: “Yego ariko icyo gihe ntikiragera kandi hari ibindi bizashingirwaho. Urugero umugore wanjye n’abana banjye bifuza ko nababa hafi kurushaho. Batekereza ko aka kazi kanyiharira, ko cyari cyo gihe ngo mbe ndi mu rugo. Simbarenganya, kuko iyaba ari njye gusa wihitiramo, ubuzima bwanjye bwashoboraga kuba bwaranjyanye mu nzira itandukanye n’iyangejeje aha.

Ariko amateka n’ibyabaye ntibyashatse ko nita ku muryango wanjye gusa. Hari ibyo umuntu agomba gukora kandi adashobora guhunga atanakwiye guhunga.”

Tugarutse ku byo Perezida Kagame yatangaje mu ntangiriro z’uku kwezi, yanavuze ko abibwira ko ntawundi waboneka wamusimbura nta gifatika bafite babishingiraho kuko ibyagezweho bishobora kugumaho Kagame ahari cyangwa adahari. Yasobanuye ko impinduka zabayeho mu gihugu mu nzego zitandukanye, zasigiye byinshi abaturage birimo ubunararibonye n’amasomo atandukanye.

Yashimangiye ko ibyo bamwe bavuga ko ntawabasha kumusimbura byaba bifite ishingiro mu gihe umuryango nyarwanda nta mpinduka zigaragara wagize, ariko kuba ziriho akabishingiraho yemeza ko n’ubundi iterambere mu nzego zinyuranye ryakomeza kugerwaho na nyuma y’uko yaba atakiri Perezida.

Nkindi Alpha

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/05/kagame-family-photos-of-ivan-kagame-ange-kagame.jpg?fit=460%2C425&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/05/kagame-family-photos-of-ivan-kagame-ange-kagame.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSPerezida Kagame aratangaza ko nyuma yo gutorerwa iyi manda akayisoza atazongera kwiyamamaza ahubwo ko azegera umuryango we akawuba hafi. Hari hashize imyaka Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, atangaje ko umuryango we wifuza ko yaruhuka kuyobora igihugu akawuba hafi biruseho kuko akazi akora babona kamwiharira. Umuryango wa Perezida Kagame ngo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE