Mu muhango wo kurahiza bamwe mu bayobozi bahawe inshingano nshya barimo Minisitiri w’Uburezi, Dr Malimba Musafiri Papias, abadepite n’abacamanza, kuri uyu wa kane Taliki ya 25 Kamena 2015, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje akababaro u Rwanda rutewe n’ifatwa rya Gen Karenzi Karake wayoboraga urwego rw’Ubutasi mu Rwanda.

JPEG - 49.4 kb

Yavuze ko kuba umuyobozi nka Gen Karenzi Karake afatwa nk’umunyabyaha nyamara ari mu bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi ari ikimenyetso cy’agasuzuguro k’ibihugu bikomeye bikomeje kugirira Afurika by’umwihariko u Rwanda.

JPEG - 49.4 kb
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame wagaragaje akababaro u Rwanda rutewe n’ifatwa rya Gen Karenzi Karake

Yagize ati” Ibyo badukorera bafunga abahagaritse Jenoside, bo ntabwo bajya bareba mu mateka yabo ngo babikorere bagenzi babo. Aya ni amateka yisubiramo ku bundi buryo. Aka ni agasuzuguro gakomeje kwerekwa Abanyafurika ko ntacyo turicyo…”

Ati “ Byatangiye ari u Bufaransa, hakurikiraho Spain, none bigeze mu Bwongereza. Sinzi abazakurikiraho.”

Umukuru w’igihugu yibajije impamvu u Bwongereza bwafashe Gen. Karenzi bukirengagiza abanyabyaha benshi bo mu bihugu byabo ndetse n’abakoze Jenoside bacyidegembya muri ibyo bihugu. Yavuze ko ari na bo usanga barahindutse ibikoresho bahabwa ijambo ryo kugira icyo bavuga ku Rwanda kikemerwa.

Mu bo yavuze mu buryo bweruye harimo Dr David Himbara wabaye umujyanama wa Perezida, Rene Mugenzi, n’uwitwa Marara. Aba ngo bamaze iminsi bavuga ko umutekano wabo wabangamiwe kubera ko Gen Karake yagiye mu Bwongereza.

Umunyemari Tribert Ayabatwa Rujugiro na we yatunzwe agatoki n’Umukuru w’igihugu nk’umuntu utanga amafaranga mu gushyigikira abo Banyarwanda bihaye kuvuga amabi ku Rwanda, ndetse ngo bakaba bashyigikiwe na bamwe mu bazungu.

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kwihesha agaciro berekana ko bibeshejeho, bagashyira umutima hamwe birinda icyabatera umujinya watuma bakora amakosa atari ngombwa.

Imirasire.com

Placide KayitareAFRICAPOLITICSMu muhango wo kurahiza bamwe mu bayobozi bahawe inshingano nshya barimo Minisitiri w’Uburezi, Dr Malimba Musafiri Papias, abadepite n’abacamanza, kuri uyu wa kane Taliki ya 25 Kamena 2015, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje akababaro u Rwanda rutewe n’ifatwa rya Gen Karenzi Karake wayoboraga urwego rw’Ubutasi mu Rwanda. Yavuze ko...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE