Perezida Kagame yashimangiye ko ibihugu bya Afurika bikwiye gushyira hamwe bigahangana n’ibibazo bifite birimo; iterabwoba, ubusumbane, abimukira, politiki y’ivangura n’ibindi aho kumva ko bizabimenyerwa n’abandi ndetse bakaba ari na bo babikemura.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama ya kane y’Ihuriro Mpuzamahanga ryita ku Mahoro n’Umutekano ibera i Dakar muri Senegal, kuri uyu wa 13-14 Ugushyingo 2017, Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibibazo by’umutekano muke byiyongera kuko abanyafurika bananiwe gushyira hamwe uko bikwiye ngo bubakire ku bushobozi bafite mu kubikemura.

Yavuze ko Abanyafurika nibashyira hamwe bashobora gukemura ibibazo byose bafite, aho gutegereza ko hari abandi bazabibamenyera.

Yagize ati “Nitwemerera abandi kumenya ibibazo byacu no gufata inshingano zo kubikemura, tugomba kwinenga ubwacu.”

Gusa Perezida Kagame wari kumwe Perezida wa Mali, Ibrahim Boubacar Keïta, Macky Sall wa Senegal, Minisitiri w’Intebe wa Tchad, Albert Pahimi Padacké na Perezida wa Komisiyo ya AU, Mahamat Moussa Faki, yavuze ko ubumwe bwa Afurika budasobanura kwirengagiza ubufatanye bw’intangarugero igirana n’abafatanyabikorwa bayo.

Ati “Tugomba kumva ko dufite inshingano zacu tudashyiramo abafatanyabikorwa ahubwo bakaza batwunganira. Tugomba kugira inshingano zo kumenya ibibazo byacu no kwishakamo ubushobozi bwo kubikemura. Gukorera hamwe ni ingenzi.”

Perezida wa Senegal, Macky Sall, yagarutse ku mavugurura aherutse gukorwa mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, avuga ko amahoro n’umutekano ari byo bishyizwe imbere kandi Afurika yose idakwiye kwemera ko imitwe y’iterabwoba ikomeza kwica inzirakarengane no guteza umutekano muke.

Yakomeje avuga ko iyo ibihugu by’amahanga byivanze mu bibazo bya Afurika bigira ingaruka nyinshi kuko buri gihugu kigira amateka yacyo. Yasabye ko hari ibindi bibazo bitera umutekano muke Afurika ikwiye kwitaho birimo n’ubushomeri.

Yagize ati “Hari ibindi bibazo dukwiye kureba usanga ari nyirabayazana w’umutekano muke, aha navuga uburezi, iterambere kuri bose, imibereho myiza, kurwanya ubushomeri ni ibintu by’ingenzi bizatuma turwanya iterabwoba n’imyivumbagatanyo hirya no hino muri Afurika.”

Perezida Kagame yahishuye ibanga ry’umutekano n’amahoro

Perezida Kagame yagaragaje ko amahoro n’umutekano birangwa mu Rwanda byaturutse ku miyoborere myiza umuturage agiramo ijambo no guharanira ko ubukungu bugera kuri bose.

Yagize ati “Umutekano wubakirwa ku nkingi y’icyizere no guharanira iterambere buri muturage yibonamo. Iri niryo banga mu gihugu cyacu, aho politiki abaturage bibonamo n’abikorera, yatumye tugera ku byiza mu mutekano n’iterambere ry’abaturage.”

Yakomeje agira ati “Dukwiye kurenga uburyo bwo gukoresha imbaraga za gisirikare gusa mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke muri Afurika. Ni ingenzi kureba no ku bisubizo bihuriweho, umutekano, iterambere n’imiyoborere myiza.”

Iri huriro rifite insanganyamatsiko igira iti “Ibibangamiye umutekano muri Afurika hagamijwe gushaka umuti mu buryo buhuriweho.

Ryahurije hamwe abagera kuri 400 baturuka mu nzego zitandukanye zo mu karere no ku rwego mpuzamahanga, baba abo mu nzego za politiki mpuzamahanga, abayobozi b’ingabo, impuguke, abahanga baturuka mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, mu Muryango w’Abibumbye no muri Sosiyete Sivile.

Placide KayitareAFRICAPOLITICSPerezida Kagame yashimangiye ko ibihugu bya Afurika bikwiye gushyira hamwe bigahangana n’ibibazo bifite birimo; iterabwoba, ubusumbane, abimukira, politiki y’ivangura n’ibindi aho kumva ko bizabimenyerwa n’abandi ndetse bakaba ari na bo babikemura.Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama ya kane y’Ihuriro Mpuzamahanga ryita ku Mahoro n’Umutekano ibera i Dakar muri Senegal,...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE