Papa Francis ari kumwe na Perezida Uhuru Kenyatta (iburyo bwe) akigera ku kibuga cy’indege. Ifoto/ Daily nation

Umushumba wa Kiliziya Gatulika Papa Francis II yageze muri Kenya ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu aho yakiranywe ubwuzu n’imbaga yari yaje kumwakira

Ku isaha y’i saa kumi n’imwe n’iminota 50 ku isaha y’i Nairobi ni bwo indege yari itwaye Papa yasesekaye ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyattta kiri i Nairobi mu Murwa Mukuru wa Kenya.

Papa Francois yakiriwe ku kibuga cy’indege na Perezida w’Igihugu cya Kenya Uhuru Kenyatta.

Ni mu rugendo rw’iminsi 6 Papa azagirira ku mugabane w’Afurika aho biteganyijwe ko uretse Kenya, azasura Uganda ndetse na Repulika ya Centrafrique.

Bumwe mu butumwa bwitezwe ko azashyikiriza Afurika harimo ubwo guharanira amahoro kurwanya ubusumbane, koroherana ndetse no kurwanya amakimbirane.

Ibihumbi by’abasirikare ndetse n’abapolisi byashyizwe mu mihanda ya Kenya ndetse imwe mu mihanda y’ingenzi y’i Nairobi yafunzwe mu rwego rwo kubungabunga umutekano wa Papa usuye bwa mbere umugabane w’Afurika kuva yatorwa.

Ubwo yabazwaga n’umunyamakuru, mu gihe yari ataragera ku butaka bwa Kenya niba nta bwoba afite bw’abakora ibikorwa by’iterabwoba dore ko Kenya yakunze kwibasirwa n’ibitero by’intagondwa zo mu mutwe wa kiyisilamu wa EL Shabaab, Papa Prancis yavuze ko “atinya imibu kurusha abakora iterabwoba’’.

Francis ni umushumba wa Kiliziya wa gatatu usuye Afurika, umugabane ugaragaza ubwiyongere bw’Abakirisitu gatulika kurusha indi.

– See more at: http://www.umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/papa-fransisiko-yakiranywe-urugwiro-muri-kenya#sthash.Y8sZdiTo.dpuf

Placide KayitareAFRICAPOLITICSPapa Francis ari kumwe na Perezida Uhuru Kenyatta (iburyo bwe) akigera ku kibuga cy’indege. Ifoto/ Daily nation Umushumba wa Kiliziya Gatulika Papa Francis II yageze muri Kenya ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu aho yakiranywe ubwuzu n’imbaga yari yaje kumwakira Ku isaha y’i saa kumi n’imwe n’iminota 50 ku isaha...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE