Mugihe  abasenyewe n’ibiza mugihe cy’ itumba  bagicumbitse mubaturanyi abandi bakaba barabuze iyo begeka umusaya , leta irasuka imali  mu kwamamaza Louise Mushikiwabo ku isi kugirango ahabwe umwanya w’ ubuyobozi bwa Francophonie . Kagame yaryohewe no kuyobora Ubumwe bwa Afurika ,  bimwicaza kuri Tables d’ Honneurs zari kumurushya kubonera ubutumire kuburyo yashoboye gusobanukirwa ko aramutse atahiziritse  bizamugora gukomeza kwigira igitangaza kandi mubyukuri yararangije gutahurwa n’isi nk’ umujura wibira mpatsibihugu n’ umwicanyi  wahekuye akarere kibiyaga nigari  kuburyo butazagera bwibagirana .

Kagame ugeze aho agura  amajwi y’ ibihugu  bimwe na bimwe bya Afurika ( yitwaga ko ishyigikiye Louise Mushikiwabo 100%), ntabwo yitaye ku kuba Canada yazanga guha  OIF amafaranga  ( kuko Canada ariyo igize Budget ya OIF urebye ).

We icyo yitayeho ni ugutsinda gusa . Akereka isi ko akomeye .

Christine Muhirwa

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/images-4-3.jpg?fit=303%2C166&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/images-4-3.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitarePOLITICSMugihe  abasenyewe n'ibiza mugihe cy' itumba  bagicumbitse mubaturanyi abandi bakaba barabuze iyo begeka umusaya , leta irasuka imali  mu kwamamaza Louise Mushikiwabo ku isi kugirango ahabwe umwanya w' ubuyobozi bwa Francophonie . Kagame yaryohewe no kuyobora Ubumwe bwa Afurika ,  bimwicaza kuri Tables d' Honneurs zari kumurushya kubonera ubutumire...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE