Rucagu Boniface akunze kugaragara yambaye imyenda iriho ifoto ya Kagame

Rucagu Boniface aratangaza ko atazigera areka kwambara imyenda iriho amafoto ya Perezida Paul Kagame kubera agaciro yasubije Abanyarwanda.

Ku myaka 71 yamavuko, Rucagu Boniface wari Perezida w’Itorero ry’Igihugu ubu akaba yaragizwe umwe mubagize Inama Ngishwanama y’Inararibonye, avuga ko yiteguye kuzakomeza kugaragara mu myenda iriho ifoto ya Perezida Paul Kagame, ibi ngo abishingira ku byiza yakoreye Abanyarwanda.

Rucagu yabwiye ikinyamakuru Izubarirashe.rw ko Perezida Paul Kagame yavanye Abanyarwanda ahabi, ku buryo ubu aho Umunyarwanda ajya abantu batakimwita umwicanyi.

Rucagu wavukiye mu Karere ka Burera mu Majyaruguru y’u Rwanda, ni umwe mu Banyarwanda bamaze igihe muri Politike y’u Rwanda, kuko ku myaka 13 gusa yinjiye muri politiki, mu Ishyaka rya UNAR (Union des Nationalistes Rwandais).

Mu 1970 yagizwe Sous-Prefet wa Byumba, nyuma y’imyaka itatu agirwa Sous-Prefet wa Ruhengeli, nyuma yaho gato Ubutegetsi bwa Perezida Kayibanda buba burahiritswe.

Rucagu ufite abana batanu, yabaye mu butegetsi kandi bwa Perezida Habyarimana, kugeza mu mwaka wa 1994 ubwo Ingabo zahose ari iza RPA zitsindaga urugamba zikanahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi. Gusa we avuga ko atigeze agira uruhare mu bwicanyi ubwo ari bwo bwose bwabaye mu Rwanda, burimo na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu mwaka wa 1997, Rucagu yagizwe Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri, umwanya yavuyeho mu mwaka wa 2009, ashingwa kuyobora akanama (task force) kagombaga kwiga iby’ishyirwaho ry’Itorero ry’Igihugu n’uko ryakora, Itorero riza gushyirwaho mu mwaka wa 2013 agirwa Umuyobozi mukuru waryo, umwanya nawo yari amazeho imyaka 8.

Mu kazi uyu Mugabo yagiye akora, niwe muyobozi wagaragaraga ahantu hose yambaye imyenda ye iriho ifoto ya Perezida Paul Kagame.

Iyo asobanura iby’iyi foto, Rucagu agira ati “N’ubundi nzakomeza kumwambara (Paul Kagame) kuko ndamwemera, yavanye u Rwanda ahabi arushyira aheza, ibi kandi biranatugaragariza ko azakomeza gushyira u Rwanda aheza, uriya yatumye Abanyarwanda tuva mu ipfunwe, ubungubu aho umunyarwanda ageze baramwakira, ariko mbere aho umunyarwanda yageraga abantu barahungaga bati, abicanyi baraje.”

Akomeza agira ati “Yahuje Abanyarwanda arabunga, iyi gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge yagize akamaro cyane, iyi gahunda yo kumvikanisha abantu no kuvuga ngo mureke kwiyumva mu Buhutu, mu Butwa cyangwa mu Bututsi ariko mwiyumve mu bunyarwanda, icyo ndakimukundira, ndakimwemerera, nzakomeza kukimwemerera, n’imyenda iriho amafoto ye nzakomeza kuyambara ubuzima bwose.”

Ubwo yayoboraga Perefegitura ya Ruhengeri, Rucagu yafashwe nk’uwagize uruhare rukomeye mu guhangana n’ikibazo cy’abacangezi bari barayiyogoje, no kumvisha abaturage kureka gukomeza gufasha abari bagize umutwe w’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/09/Rucagu-Boniface-akunze-kugaragara-yambaye-imyenda-iriho-ifoto-ya-Kagame.jpg?fit=800%2C515&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/09/Rucagu-Boniface-akunze-kugaragara-yambaye-imyenda-iriho-ifoto-ya-Kagame.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSRucagu Boniface akunze kugaragara yambaye imyenda iriho ifoto ya Kagame Rucagu Boniface aratangaza ko atazigera areka kwambara imyenda iriho amafoto ya Perezida Paul Kagame kubera agaciro yasubije Abanyarwanda. Ku myaka 71 yamavuko, Rucagu Boniface wari Perezida w’Itorero ry’Igihugu ubu akaba yaragizwe umwe mubagize Inama Ngishwanama y’Inararibonye, avuga ko yiteguye kuzakomeza kugaragara...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE