Aho shitani Lusufero abambari baRPF bakora ikinamico bikingiye igicu cy’baturage bati Kagame nimpanga na Yesu.

 

 

injiji ziti Kagame impanga ya yesu

A baturage  ngo  baturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu bazanye inyandiko zisaba ivugururwa ry’ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga, bavuga ko Perezida Kagame ari nk’impanga ya Yesu.

Uyu munsi abaturage bayobowe buhumyi nintore za RPF bagannye inteko ishinga amategeko bazana amabaruwa yabo ngo yiganjemo icyifuzo cyo gusaba ko itegeko nshinga rihinduka ndetse n’umukuru w’igihugu Pawulo Kagame akazakomeza kuyobora igihugu.

Aba baturage barimo baravuga ko ngo bafite impamvu zinyuranye zituma babona ko Kagame yakomeza kubayobora ariko ko urukundo babona akunda Abanyarwanda rwonyine rutuma babona ari nk’impanga ya Yesu wemeye kwitangira abantu.

Gen Jack Nziza ashimira abemera kwamaza nogusabira Kagame manda ya gatatu

Ariko nyamara aba baturage ngirango ntibasomye indi nkuru yasohokeye mu kinyamakuru Imirasire.com ivuga ukuntu bugarijwe namavunja “Nubwo hari ingamba zo kuyarwanya amavunja aracyagaragara mu ntara y’amajyepfo” nonese baba bashimira Kagame kubarwaza amavunja, reba ukuntu numuyobozi wabo  abyemeza,  “Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwari Alphonse ntahakana amakuru avuga ko mu ntara ayobora hakigaragara amavunja gusa ngo hari ibyo ubuyobozi bwakoze mu rwego rwo guhangana n’ubu burwayi akenshi buterwa n’umwanda, gusa n’ubwo avuga ibi muri iyi ntara haracyaboneka abaturage bakibana n’amatungo mu nzu”.

Nguwo umuyobozi abaturage bomumajyepfo bashaka ngo yiyongeze manda nyuma yimyaka makumyabiri(20) bagifite amavunja. Ahubwo Nyirabahutu nasome ibyahishuwe(Revelations12:9)

 The great dragon was hurled down—that ancient serpent called the devil, or Satan, who leads the whole world astray. He was hurled to the earth, and his angels with him.  Shitani Lusufero  niwe agereranya na Yesu,  ahubwo abanyarwanda baragowe kuko bafite amaso ariko ntibabona bafite amatwi ariko ntibunva, Jeremiah 5:21 Hear this, you foolish and senseless people, who have eyes but do not see, who have ears but do not hear:

Nyirabahutu Daphrose wo mu Karere ka Nyaruguru, wamugani yaba yarahumye, ntabona bagenzibe barwaye amavunja, kuriwe  avuga ko ku bwe iyo arebye ukuntu Kagame ngo ayoboye igihugu ndetse n’uko ngo yahagaritse Jenoside nyuma y’uko ngo yabonaga bagenzi be barimo bapfa asanga nta wundi muntu ukwiye kuyobora Abanyarwanda kuko ngo yagaragaje ubwitange bukomeye.

Nyamara Nyirabahutu ntaziko Kagame ariwe wabaye Imbarutso ya Genocide ubwo yarasaga indege ya Perezida Habyarimana. Kagame yarazi neza ukuntu u Rwanda rumeze nkigishirira kuburyo umuntu wese wamenaho amavuta umuriro uhita ugurumana, nonese Nyirabahutu yaba abizi? Cyangwa wamugani nawe abaye nkayampyisi ati nshire inyama cyangwa mire umuriro.

Kuri Nyirabahutu, Kagame wenyine niwe wahagaritse Genocide, ariko Nyirabahutu yaba azi neza abanyarwanda bafiriye kurugamba? Cyangwa abanyarwanda Kagame yamariye kwicumu? Yaba azi neza ubwicanyi bwabereye I Kibeho? Abana, n’ababyeyi kumabwiriza ya Kagame?

Nyirabahutu ati: “Ese ko ariwe wahagaritse Jenoside agatangirira ahakomeye nyuma ya Jenoside iyo ngingo yahindutse abandi ntibahere aho agejeje ahubwo agakomeza. Iyo ndebye njyewe birandenga nkumva navuga ibintu byinshi, mugereranya n’impanga ya Yesu, twebwe Abanyarwanda iyo twibuka ukuntu Jenoside yabaye nta wari kumenya ko yakaraba ngo acye ariko yatugize icyaremwe gishya”.

Iyo avuga abanyarwanda, yaba yibuka gushyiramo abana ba Karegeya n’umudamu?  Asiel Kabera abana be basigaye infubyi arabazi? Col. Kiza, Gen. Laurent Munyakazi, nabandi banyarwanda ntarondoye hano yaba abiziko bazize Kagame? Yaba azi neza Gakurazo aho abasenyeri bishwe urwagashinyaguro nanubu bakaba bahambwe mucyobo cyarusanjye?

Nyarabahutu ateye agahinda ariko mu Rwanda ntawamurenganya, kuko nabantu twita intiti barahumye abandi ubwenge mugifu, ahubwo dukeneye “Coalition Against Kagame Third Term” .We should unite Against this Lucifer or Lucifer mobilizes against us.

Joseph Ruhumuriza

 

Placide KayitareAFRICAPOLITICSAho shitani Lusufero abambari baRPF bakora ikinamico bikingiye igicu cy’baturage bati Kagame nimpanga na Yesu.     injiji ziti Kagame impanga ya yesu A baturage  ngo  baturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu bazanye inyandiko zisaba ivugururwa ry’ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga, bavuga ko Perezida Kagame ari nk’impanga ya Yesu. Uyu munsi abaturage bayobowe buhumyi nintore za RPF...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE