Uwitwa Sebahinzi Ephrem utuye mu mudugudu w’ Umuseke, akagari ka Akabahizi, Umurenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, yaburiwe irengero kuva ku wa gatandatu tariki ya 26 Mata 2014 avuye gusenga ku rusengero rw’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi ku Muhima.

Nkuko ikinyamakuru Imirasire.com cyabitangarijwe n’umufasha we, ngo kuri iyi tariki twavuze haruguru, Sebahinzi Ephrem ngo avuye gusenga ageze mu rugo iwe aho atuye, ngo yahuriye n’umuntu mu rugo bataziranye amubwira ko ngo ashaka inzu ikodeshwa. Sebahinzi amubwira ko atari umukomisiyoneri.


ACP Damas Gatare Umuvugizi wa Polisi

Undi akomeza amubwira ko yamufasha akamushakiriza muri karitsiye. Ubwo bahise bajyana none kuva icyo gihe ngo ntabwo yagarutse mu rugo kugeza ubu none yaburiwe irengero, none umuryango we uri mu gihirahiro.
Nk’uko twabitangarijwe n’umufasha we, Mukangamije Yuliyana, ngo yagerageje gushakisha kuri sitasiyo za Polisi zitandukanye, gutanga amatangazo kuri radio zitandukanye ariko kugeza ubu ntarabona umugabo we.


Sebahinzi Ephrem waburiwe irengero

Mu gushaka kumenya niba inzego zishinzwe umutekano zizi iki kibazo, ikinyamakuru Imirasire.com cyavuganye n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Supt Modeste Mbabazi, adutangariza ko umuryango wa Ephrem watanze ikirego kikaba kiri kuri Station ya Polisi ya Muhima kandi ko icyo kibazo kirimo gukurikiranwa.

JMV Ntaganira – Imirasire.com

Placide KayitarePOLITICSUwitwa Sebahinzi Ephrem utuye mu mudugudu w’ Umuseke, akagari ka Akabahizi, Umurenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, yaburiwe irengero kuva ku wa gatandatu tariki ya 26 Mata 2014 avuye gusenga ku rusengero rw’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi ku Muhima. Nkuko ikinyamakuru Imirasire.com cyabitangarijwe n’umufasha we, ngo kuri iyi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE