Abaturage bagituranye n’uruganda rwa Kigali Ciment Company Ltd, ruherereye mu Kamenge, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, barashinja Umuyobozi w’Akarere kuba yarariye ruswa y’uruganda rwa sima akanga bubakemurira ikibazo cy’ivumbi rya Ciment ituruka muri urwo ruganda bakomeje guhumeka no kurya mu biryo ndetse n’umutingito uterwa n’amamashini rukoresha ukomeje kubasenyeraho amazu.

Nk’uko Umuryango wabitangarijwe n’abo baturage batuye mu Kamenge, Ngo bakeka ko atari Umuyobozi ’Akarere gusa wariye ruswa ya ba nyir’uruganda ahubwo ari abakozi b’Akarere bose barebwa n’iki kibazo.

Grace Nyiransabimana, uhagarariye imiryango 11 ifite iki kibazo atangaza ko kuva uruganda rwatangira abatakambye ariko bikaba iby’ubusa.

Inzu na zo zirasaduka kubera umushyitsi uterwa n’amamashini y’uruganda

Yagize ati : ” kuva uru ruganda rwatangira gukora mu mwaka w’2007, ntitwahwemye kugaragaza ko ivumbi rya Ciment rutumura ribangamiye ubuzima bwacu ndetse n’umutingito w’amamashini udusenyeraho amazu, ariko ubu himuwe bamwe abandi barasigara kandi barabariwe imitungo igihe kimwe”.

Akaba yakomeje avuga ko Akarere kanze gutegeka uruganda rwa KCC Ltd kubishyura cyangwa kubasubiza ibyangombwa by’ubutaka bwa bo babambuye ngo bishakire umuti w’ikibazo bisunga amabanki. Ati :” iyo tubabajije baradusuzugura kandi bakadutuka”.

Mukasonga Solange Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, yatangaje ko abaturage bose batuye aho batagerwaho n’ingaruka z’urwo ruganda.

N’ubwo Umuyobozi w’Akarere avuga ko aha hatagerwa n’ivumbi rya Ciment, haba ku makoma no mu nzu z’abaturage imbere ni sima gusa

Yagize ati : “Twasanze hari igice kigomba kwimurwa byihuse, kandi byarakozwe, ariko hakaba n’ikindi kitagerwaho cyane n’ivumbi rya Ciment cyangwa umutingito w’amamashini, abo ni bo bagihari, hamwe n’undi muntu umwe wanze amafaranga yagenewe, ariko we ni uburenganzira bwe kuhaguma kuko nta kindi twamukorera, uretse kumugira inama akishakira inzi nzobere imufasha kugena agaciro k’umutungo we akabiganiraho n’urwo ruganda.”

Amwe mu mazu yasizwe n’abahawe ingurane atuwemo n’abakozi b’uruganda !

Inzu ya Edward Hakuzimana wanze 1.860.000Frws yari yabariwe. Avuga ko ikibazo cye yakigejeje ku buyobozi bw’Akarere kakinumira

Amazu yimuwemo abishyuwe, ubu amwe arakodeshwa, andi atuwemo n’abakozi b’uruganda. Hirengagijwe ko ingaruka abandi bahungaga zabageraho

Inyubako zirimo amamashini asya amabuye akorwamo Ciment y’uruganda rwa Kigali Ciment Company Ltd

Kuvugana n’ubuyobozi bw’uruganda ntibyadukundiye kuko abakozi twasanzemo batubwiye ko abayobozi babo bari mu butumwa hanze kandi batwima imirongo y’itumanaho iyo ariyo yose baba bakoresha.

Ubwo Minisitiri w’Intebe Pierre Damien Habumuremyi yasuraga uru ruganda muri Nzeli 2012, yasize asabye ubuyobozi bw’Akarere kugikemura kwezi kumwe ariko ntacyakozwe nyuma y’amezi 10 n’ibaruwa bamwandikiye nta gisubizo cyayo babonye.

Ibaruwa uhagarariye ingo 11 zifitanye ikibazo n’uruganda yandikiye Minisitiri w’Intebe amusaba guhwitura ngo barenganurwe

Placide KayitarePOLITICSAbaturage bagituranye n’uruganda rwa Kigali Ciment Company Ltd, ruherereye mu Kamenge, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, barashinja Umuyobozi w’Akarere kuba yarariye ruswa y’uruganda rwa sima akanga bubakemurira ikibazo cy’ivumbi rya Ciment ituruka muri urwo ruganda bakomeje guhumeka no kurya mu biryo ndetse n’umutingito uterwa n’amamashini...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE