Nyanza: Ushinzwe imali arakekwaho kunyereza miliyoni zisaga 20
Ibi bibaye nyuma yo kuburirwa irengero, kuri ubu ngo bikaba byaratekerejwe ko ibura rye ryaba rifitanye isano no kunyerezwa kw’amafaranga y’Akarere ka agera kuri miliyoni makumyabiri n’enye n’ibihumbi magana ane (24.400.000Frw).
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah asobanura ko ibi byatangiye gukekwa ubwo uyu Muyobozi yatangiraga kumara iminsi ataza ku kazi, guhera kuwa Kane w’icyumweru gishize, nyuma banagerageza kumuhamagarwa ku bikoresho bye by’itumanaho ngo abazwe impamvu ituma ataza ku kazi, ariko telefoni ye ntiboneke.
Murenzi asobanura ko nyuma yo kubura k’uyu mukozi w’Akarere harebwe imikoreshereze y’amafaranga kuri konti (compte) y’Akarere ka Nyanza, bagasanga izo Miliyoni zaravuye kuri konti y’Akarere akajya kuri konti ya Nsabihoraho.
Murenzi Abdallah kandi avuga ko kugeza ubu nta makuru y’ahantu uyu mukozi aherereye, gusa ibisigaye bakaba babihariye inzego z’ubugenzacyaha ngo bikorwe akazi kazo.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyanza, SP Eduard Baramba avuga ko uyu mukozi koko ngo yaba yarabuze, ariko ko ikibazo cy’amafanga avugwa ko yatwaye cyo kigikurikiranwa ngo hamenyekane ukuri kwabyo. Ati “Iperereza kuri iki kibazo rirakomeje.”