Nyamirambo: Bamwe mu baturage ntibafite ubwiherero, abandi bafite ubuteye impungenge

Mu murenge wa Nyamirambo Akagari ka Mumena mu mudugudu w’ Akarekare ho karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali hagaragara ingo zimwe na zimwe zidafite ubwiherero n’ izindi zifite ubwiherero buteye impungenge.

Abaturage badafite ubwiherero n’ abafite ubutujuje ibisabwa bavuga ko kutagira aho biherera bibateye impungenge. Bavuga kandi kutangira ubwiherero babiterwa no kubura amikoro.

Umwe ati “Impamvu ntafite ubwiherero nabuze ubushobozi nta kindi. Munteye inkunga mukampa nk’ amabati nabasha kubona ubwiherero”

Mugenzi we ati “Rwose mudukoreye ubuvugizi tukareba uko twabona amabati, natwe twabona ubwiherero bukwiye”

Yongeraho ati “Ntawe tuba tubibona ko butameze neza ariko aho kugira ngo ugende wandarika umwanda hirya no hino uba ukoze ibyo ushoboye. Nawe urabizi ko umusarane utameze neza kwihuta kwanduza abantu biba byoroshye”

Uretse ikibazo cy’ ubushobozi abo baturage banavuga ko ubuyobozi bwabo butaborohereza kubona ibyangombwa byo kubwubaka.

Muri uyu mudugudu w’ Akarekare hagaragara umwanda ukabije hakanumvikana umunuko mwinshi.

Nubwo bimeze gutya ariko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Nyamirambo Rwangeyo Laurent ntiyemeranya n’ abaturage bavuga ko batoroherezwa kubona ibyangombwa byo kubaka ubwiherero.

Yagize ati “Abadafite ubwiherero ntabwo ari umubare munini, twarababaruye aho ngaho no mu muganda ushize twabatangarije ko turi muri gahunda yo gukangurira abantu kuza kwaka ibyangombwa byo kubaka ubwiherero, ubwo wenda wasanga ari abataraje mu muganda.”

Ikibazo cy’ abaturage badafite ubwiherero gikunze kugaragara hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu bice by’ icyaro.

Mu karere ka Ngoma ho abaturage bafatanyije n’ ubuyobozi bashyizeho gahunda yo gufashanya kubaka ubwiherero yiswe ‘ Ubwisungane mu kubaka ubwiherero’

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/02/nyamirambo.jpg?fit=540%2C372&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/02/nyamirambo.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitarePOLITICSMu murenge wa Nyamirambo Akagari ka Mumena mu mudugudu w’ Akarekare ho karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali hagaragara ingo zimwe na zimwe zidafite ubwiherero n’ izindi zifite ubwiherero buteye impungenge. Abaturage badafite ubwiherero n’ abafite ubutujuje ibisabwa bavuga ko kutagira aho biherera bibateye impungenge. Bavuga kandi kutangira ubwiherero...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE