Nyagatare: Baratabaza ubuyobozi bubakize imyanda imenwa ku musozi
Bamwe mu baturage baturiye umusozi umenwaho imyanda yose ituruka mu Mujyi wa Nyagatare, barasaba ubuyobozi kuyibakiza kuko amazi y’imvura ayimanura mu ngo zabo, ibintu babona ko bishbora kubatera uburwayi bukomeye. Gusa ubuyobozi bwo mu nzego z’ibanze ibyo zijeje abaturage ntacyo bakoze; none ngo amaso aheze mu kirere.
Ku musozi wa Mirama uherereye mu Kagari ka Mirama mu Murenge wa Nyagatare, ni ho hamenwa imyanda yose ikusanywa mu mujyi wa Nyagatare.
Bavuga ko mu gihe cy’imvura amazi aturuka mu musozi umenwaho iyi myanda, ngo arayimanukana maze ikaruhukira mu ngo z’abaturage batuye munsi y’uyu musozi.
Uretse kandi amazi ashobora kumanura iyi myanda ngo no mu gihe cy’umuyaga mwinshi ibipapuro n’ibindi byoroshye biguruka bijya mu ngo z’aba baturage.
- Abaturage baturanye n’uyu musozi bavuga ko amazi y’imvura ndetse n’umuyaga bimanura iyi myanda mu ngo z’abaturage
Nubwo aha hantu hafatwa nk’ikimoteri, bamwe mu bahaturiye bo ntibemeranya n’abavuga ko ari ikimoteri, ibi bakabishingira ku kuba ubusanzwe ikimoteri kimenwamo imyanda cyakabaye gitunganyijwe ndetse n’imyanda ikimenwamo ikaba ari ntaho ishobora kuba yabangamira abaturage n’ibidukikije muri rusange.
abaturage bamwe bagaragaza iki kibazo cy’iyi myanda mu bayobozi b’inzego z’ibanze, ariko ngo ntihagire igikorwa bagakomeza bizezwa ko hagiye kubakwa ikimoteri ariko kugeza magingo aya ngo baracyategereje.
Kabera Jean Nepo ni umwe mu batuye bugufi hepfo y’uyu musozi, avuga ko bafite impungenge z’uko imvura ikomeje kujya igwa ari nyinshi n’iyi myanda yazajya ikomeza kumanuka.
Kabera yagize ati “Dore imodoka irazamuka ikajya kuyimena mu musozi hejuru iyo, umuvu na wo ukayimanura ubwo se ko bavuga indwara ziterwa n’umwanda n’ukuntu iyi myanda inuka, twazarwara.”
Kuba hatazitiwe, bituma abana birirwamo batoragura ibyuma.
Iyo ugeze ahamenwa imyanda uhasanga abana baje gutoragura ibyuma byo kugurisha. Ubuyobozi bwabarwanyije kenshi ariko baragenda bakagaruka.
- Aba bana na bo iki kinyamakuru cyasanze muri iyi myanda, ngo baba bashaka ibyuma byo kugurisha
Aba bahaturiye bavuga ko uretse kuba hazitirwa mu buryo bwo gukumira aba bana kwinjira ahamenwa imyanda, ngo yaba abaturage ndetse n’ubuyobozi bose bagiye biyama aba bana abenshi usanga banaturuka mu tundi duce duturaniye uyu musozi gusa ngo banze kuhacika.
Ubuyobozi burabivugaho iki?
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko iki kibazo koko aba baturage bagifite, ndetse ko hari gukorwa ibishobora ngo haboneke ikimoteri kijyanye n’igihe kandi gifite ubushobozi buhagize bwo kwakira imyanda yose ituruka mu mujyi ndetse no mu nkengero zawo.
Murenzi Sam, umukozi w’Akarere ka Nyagatare ufite mu nshingano ibidukikije avuga ko imirimo yo kubaka ikimoteri yatangiye ndetse igeze kure, ngo ku bufatanye na Banki nyafurika itsura amajyambere (BAD) ari nayo yateye inkunga yo kubaka iki kimoteri kuri ubu kigeze ku kigereranyo cya 12%.
Murenzi yagize ati “Ni byo koko hariya hantu ni ikibazo, n’abo bana twagiye tubirukanamo kenshi bakagaruka ngo sinzi ibyo baba bashakamo, gusa mu gihe kitarenze mu kwezi kwa cumi [2016] ikimoteri kiza kizaba gihari ndetse gikoreshwa.”
Asaba ababyeyi gukumira abana bajya gutoragura imyanda muri icyo kimoteri kuko ngo baybagiraho ingaruka mbi.
umuryango
https://inyenyerinews.info/politiki/nyagatare-baratabaza-ubuyobozi-bubakize-imyanda-imenwa-ku-musozi/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/03/nyag.jpg?fit=622%2C480&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/03/nyag.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICAPOLITICS Add w Bamwe mu baturage baturiye umusozi umenwaho imyanda yose ituruka mu Mujyi wa Nyagatare, barasaba ubuyobozi kuyibakiza kuko amazi y’imvura ayimanura mu ngo zabo, ibintu babona ko bishbora kubatera uburwayi bukomeye. Gusa ubuyobozi bwo mu nzego z’ibanze ibyo zijeje abaturage ntacyo bakoze; none ngo amaso aheze mu kirere. Ku musozi...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS