Nt’amuntu ukeza abami babiri, Ingabire Immaculee akwiye kwegura.
Umuyobozi wa Transparency international (Rwanda) Ingabire Immaculee yari yitabiriye Umwiherero wahuje abanyamuryango ngo bagera kuri 600 ba FPR Inkotanyi, hagatangirwamo ibiganiro bitandukanye n’impanuro z’Umukuru w’Igihugu, ngo wafatiwemo imyanzuro ikomeye irebana na politiki y’u Rwanda. Cyangwa Politiki ya RPF n’ukuntu bazahindura Itegeko Nshinga rimaze iminsi ryamamazwa n’intore za Kagame.
Uyu mwiherero wamaze iminsi ibiri mu mpera z’icyumweru dushoje, i Rusororo mu Karere ka Gasabo, nonese wavugako Ingabire agihagarariye inyingu z’abanyarwanda cyangwa inyungu za RPF?
Niyo mpanvu yakagombye kugira ubutwari akegura kuko yamaze kugaragaza uruhande ahagazeho. Twakomeje kubivugako m’urwanda nta miryango idaharanira inyungu z’abaturage yigenga ibaho , none Ingabire amaze kwereka abanyarwanda bose ko ntacyo tumutezeho.
Ngiyo imyanzuro yafatiwe mu mwiherero wuzeyomo ubutekinisiye bwa RPF, nawe reba iyi nvugo,
“Dushingiye ku byagaragajwe muri raporo yemejwe y’itsinda ryashyizweho na Komite Nyobozi y’Umuryango FPR-INKOTANYI ku byerekeye umukoro Abanyamuryango bihaye mu nama y’Umuryango FPR- INKOTANYI yabaye ku wa 08 Gashyantare 2013;
Dushingiye kandi ku byifuzo n’ibitekerezo by’abaturage b’ingeri zitandukanye n’Abanyamuryango bahagarariye inzego z’Umuryango FPR-INKOTANYI;
Duhamije ko intambwe u Rwanda rumaze gutera ishingiye ku mwihariko w’ubuyobozi bwiza, ubushishozi, ubwitange, kureba kure, gushyira imbere inyungu z’Igihugu bya Nyakubahwa Paul KAGAME;
Nawe wirebere ibintu Ingabire yari yagiyemo, urunva hari ukuntu azava muriyo nama cyangwa umwiherero, akarwanya Ruswa yaciye ibintu muri RPF? Miriyali z’amafaranga y’urwanda amaze kurigiswa nabambari ba RPF, ndetse n’umukozi wa Transparency International Gustave Sharangabo Makonene wishwe na RPF kubera gukurikirana abambari ba RPF bariye amafaranga ya rubanda. Nguwo Ingabire yerekanye uwamuhaye akazi, turasabako yakwegura kuko gukeza amabi babiri bidashoboka.
https://inyenyerinews.info/politiki/ntamuntu-ukeza-abami-babiri-ingabire-immaculee-akwiye-kwegura/AFRICAPOLITICSUmuyobozi wa Transparency international (Rwanda) Ingabire Immaculee yari yitabiriye Umwiherero wahuje abanyamuryango ngo bagera kuri 600 ba FPR Inkotanyi, hagatangirwamo ibiganiro bitandukanye n’impanuro z’Umukuru w’Igihugu, ngo wafatiwemo imyanzuro ikomeye irebana na politiki y’u Rwanda. Cyangwa Politiki ya RPF n’ukuntu bazahindura Itegeko Nshinga rimaze iminsi ryamamazwa n’intore za Kagame. Uyu mwiherero wamaze iminsi ibiri...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS