No muri opposition impinduka irakenewe
Mugihe Kagame akomeje Gahunda ye yo kubagarira ingoma ye acengera imiryango mpuzamahanga , ashushanya impinduka muri politike yabeshye mpatsibihugu, abamurwanya bibereye mumpaka bibaza kuri Hutu -Tutsi y’ abo yasimbuje ibikomerezwa byo mugatsiko ke byari byarigize indakoreka.
Bamwe bati ese Maj Gen Albert Murasira ubwo ari ex-FAR si umuhutu ? Abandi bati uramenye uramenye ni Umututsi! Bati Prof Shaka Anastaze ni bwoba , bati erega umenye ko ise afungiye jenoside !
A-Ha!
Abanyarwanda nyamara turacyarwaye amoko kandi bizatugora kugira icyo duharanira kizima nitutayakira !
Maj Gen Albert Murasira , yaba umuhutu cyangwa umututsi , kuba yaravuye Kongo ari Kapiteni akaba ageze kurya Generali ngirango birahagije kumva uwo ari we : ni umusirikari wa Kagame.
Usibye kuba ari umunyabwenge , ngo akaba azi no kuregana mucyayenge , ikizere Kagame ukunda amakuru yaba amugiriye , amuhemba Minisiteri y’ ingabo ya Kabarebe kirumvikana.
Kagame we ntakireba Hutu-Tutsi atyo nubwo ari intagondwa y’ umututsi wanga abahutu urunuka . We ahugiye mu kubeshyera u Rwanda ikoranabuhanga kandi nta muriro abaturage bigirira ,aratwereka agaciro k’umuryango we ucyeye kuri twitter, mugihe abasenyewe nibiza batarabona aho begeka umusaya, abandi barembejwe n’amavunja na malariya.
Araha rugari umwicanyi we Dan Munyuza amugira shefu wa Polisi byeruye , arohereza Gasana Rurayi gutegeka intara yumvishemo abamutinyutse kugirango bamujonjorere abo aketsemo Sankara.
Arikiza abari bamaze kumumenyera ashyiramo amaraso mashya y’ abatazamugora gutegeka.
Arinjiza abazi gutekinika imibare y’ ubumwe n’ ubwiyunge , n’ ubukire u Rwanda rudafite .
Ariyegereza abo Kabarebe yamwigishirije “kumukunda nk’ igihugu”.
Kagame aratera intambwe adusiga mumpaka zidakenewe.
Igikenewe uyu munsi , ni ugukemura ikibazo cya opposition nyarwanda ifite cy’ ubuyobozi
( leadership).
Dufite abayobozi benshi badashobora kwicarana ngo baganire bitoranyemwo umwe twashyigikira .
Dufite opposition y’ abayobozi benshi badashaka guhangana kumugaragaro ngo tumenye uwo twashimira ibitekerezo tumujye inyuma !
Dufite opposition mbona idasobanukiwe nicyo irwanira cyangwa nuwo irwanya kandi we yararangije kuyibona uko iri , akaba yaranashyize ingamba zo kuyishyira hasi kumurongo .
Dufite opposition icenganira mubwiru yo ubwayo aho kugirango ishyire abakinnyi na gahunda zabo ahagaragara ngo tubashyigikire cyangwa tubamagane !
Gukomeza muri iyi nzira byaba ari uguhemukira abanyarwanda bamaze kwitangira igitekerezo cy’ uRwanda rwiza , u Rwanda rw’ ubwisanzure , u Rwanda intwali zacu zitangiye .
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/politiki/no-muri-opposition-impinduka-irakenewe/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/images-14-6.jpg?fit=194%2C260&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/images-14-6.jpg?resize=140%2C140&ssl=1OPINIONPOLITICSMugihe Kagame akomeje Gahunda ye yo kubagarira ingoma ye acengera imiryango mpuzamahanga , ashushanya impinduka muri politike yabeshye mpatsibihugu, abamurwanya bibereye mumpaka bibaza kuri Hutu -Tutsi y’ abo yasimbuje ibikomerezwa byo mugatsiko ke byari byarigize indakoreka. Bamwe bati ese Maj Gen Albert Murasira ubwo ari ex-FAR si umuhutu ?...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS