Abaturage bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi bugarijwe n’ uburwayi bwa korera bivugwa ko bwavuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.

Umuganda rusange, aba baturage bakoze kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Kanama 2017, wari uwo gukora isuku ku nkengero z’ ikiyaga cya Kivu mu rwego rwo kwirinda umwanda kuko ariwo ntandaro ya korera.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Nkombo Rwango Jean de Dieu yatangaje ko abaturage babiri aribo byamaze kumenyekana ko banduye korera.

Yagize ati “Ikibazo cya korera kirahari, birakekwa ko yaturutse muri Congo kuko abaturage bacu bagenderana cyane n’ abo ku ruhande rwa Congo. Twamenye ko abo iyo ndwara yagaragayeho bayivanye muri Congo”

Uyu muyobozi avuga ko mu baturage 17 ikigo nderabuzima cya Nkombo cyapimye uburwayi bw’ impiswi 2 basanzwe baranduye korera.

Ubuyobozi bw’ umurenge bugira abatuye Nkombo inama yo kudakomeza gukoresha amazi y’ ikiyaga cya Kivu kuko hari amazi ya WASAC yabegerejwe. Bukabasaba ko igihe byaba bibaye ngombwa ko bakoresha amazi y’ikivu bakwifashisha umuti usukura amazi witwa sur eau.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/08/rwango.jpg?fit=800%2C600&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/08/rwango.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSAbaturage bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi bugarijwe n’ uburwayi bwa korera bivugwa ko bwavuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo. Umuganda rusange, aba baturage bakoze kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Kanama 2017, wari uwo gukora isuku ku nkengero z’ ikiyaga cya Kivu mu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE