Fred Muvunyi wahoze ari umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), aravuga ko yari yizeye ko perezida Kagame narangiza manda ebyiri nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga azarekura abandi bagakomeza ariko ngo abona ashaka kuba perezida ubuzima bwe bwose.

 Mu nyandiko ye yacishije kuri blog ye atangarizaho uko abona ibintu yitwa fredmuvunyi.wordpress.com, Muvunyi avuga ko yubaha perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, aho akomeza avuga ko nta gushidikanya ari umuyobozi udasanzwe wafashije u Rwanda guhindura amateka yarwo mabi rugatanga ubutumwa bw’ingenzi ku Isi yose: Ubutumwa bw’ubwiyunge.
GIF - 130.4 kb

Fred Muvunyi avuga ko mu myaka 21 ishize u Rwanda rwagize intsinzi mu nzego zose z’imibereho. Ngo perezida Kagame azwiho kuba indwanyi ikomeye nyuma yo gutsinda ubutegetsi bwakoze jenoside, ndetse agakomeza muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo agaca intege abasize bakoze jenoside mu Rwanda. Ngo yubashywe mu ruhando mpuzamahanga kandi ngo niwe mugabo wa mbere utinyitse mu Rwanda.

Impano y’Ijuru

Mu minsi ishize abo mu ishyaka rya perezida Kagame bifuza ko akomeza kuyobora u Rwanda nyuma ya manda ebyiri ngo bamugaragaje nk’impano yavuye mu ijuru. Ngo ku buyobozi bwe, ubukungu bw’igihugu gito cyane nk’u Rwanda rudakora ku nyanja bwazamutseho 7% mu 2014 buvuye kuri 4,6% bwazamutseho mu 2013. Nk’uko perezida Kagame ngo yabivuze mu 2012, “Twe (Rwanda) turi igihugu gito, ariko nti turi abaturage bato”.

Fred Muvunyi mu nyandiko ye akomeza avuga ko perezida Kagame yongereye ubutaka bw’u Rwanda arwinjiza muri EAC, COMESA no mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza( Commonwealth).

Ngo n’ubwo imbwirwaruhame za perezida Kagame zifasha benshi, bamwe bicishije bugufi ahubwo basingiza Kagame nk’umuntu umwe rukumbi ushobora gutwara umutwaro w’igihugu. Ese nta wamusimbura? Icyo n’ikibazo Muvunyi yibaza.

Muvunyi avuga ko yabonye abagabo b’ibikomerezwa bafite imyanya y’ingenzi mu gihugu batitira imbere ya perezida Kagame. Ngo ni umugabo utinyitse kurusha abandi.
Perezida Kagame ngo yabashije kugumisha ikinyabupfura mu gipolisi n’igisirikare kubw’ibyo abaturage bakaba basa nk’abashaka kumwitura ikizere kubera izo mpamvu. Abasirikare n’abapolisi bahora ku muhanda buri mugoroba bacunze umutekano wa buri umwe.

GIF - 130.4 kb
Fred Muvunyi / Ifoto: Internet

Ngo miliyoni zirenga 3 z’Abanyarwanda harimo n’imfungwa basabye Inteko Ishinga Amategeko gusubiramo Itegeko Nshinga perezida Kagame agakomeza kuyobora igihugu indi manda.

Fred Muvunyi ariko akomeza mu nyandiko ye avuga ko ahangayikishijwe n’ahazaza h’u Rwanda rutigeze rugira guhererekanya ubutegetsi mu mahoro. Ngo nyuma y’ubwami, u Rwanda rwaranzwe no guhirika ubutegetsi kwa gisirikare no gukuraho abaperezida bishwe cyangwa bagafungwa.

Ngo amizero Abanyarwanda bari bafite ni perezida Kagame avuga ko yari yizeye kuzamubona arekura ubutegetsi nyuma ya manda ya kabiri yemererwa n’Itegeko nshinga. Gusa, ngo ikigaragara n’uko perezida Kagame ashaka kuguma ku butegetsi ubuzima bwe bwose.

Bwana Muvunyi avuga ko yari yizeye Kagame kubera ko yumvaga ibyo avuze ari byo akora. Ngo yumvaga azubaha Itegeko Nshinga akabera urugero bagenzi be b’abaperezida muri Afurika, ariko ngo arabona agiye gukora ibinyuranye.

Abantu baranyifuza ngomba kuguma ku butegetsi

Fred Muvunyi avuga ko perezida Kagame ashaka kugaragara nk’aho abaturage ari bo bamusaba kuguma ku butegetsi kandi ko nta kundi yabigenza. Ishyaka rye rya FPR ryo ngo ryamaze kumufata nk’umukandida waryo mu matora yo mu 2017, ariko ngo bagomba kubanza gukuraho inzitizi z’Itegeko Nshinga mbere y’icyo gihe.

Fred Muvunyi ashinja perezida Kagame kuba akoresha abayobozi bazi kumukorera bakoresheje impuha aho kugirango bashyigikire imishinga ye ndetse ngo banamuvuguruze igihe bibaye ngombwa kubw’inyungu z’igihugu.

Bamwe muri aba ngo ni n’abanebwe badashobora kureba ahazaza h’igihugu. Ikintu kimwe ngo bazi ni ugukora ibishoboka ngo boss wabo agume ku butegetsi bakomeze bakame Abanyarwanda. Ngo bazi gukangurira abaturage gushyigikira perezida Kagame muri manda ya gatatu kuko ngo igihe Kagame azaba akiyobora nabo bazakomeza kubaho.

Aba ngo bihishe inyuma y’umugabo ukora cyane bagashaka kumuta mu mutego wo gutakaza umurage yari amaze kugeraho mu myaka irenga 20. Muvunyi akomeza avuga ko kugenda kwa Kagame bitazatuma ibyo Abanyarwanda bagezeho bisenyuka, ngo keretse niba barabyubakiye ku musingi ujegajega.

Muvunyi yasoje iyi nyandiko ye avuga ko niba abantu begereye perezida Kagame bamwumvishije ko ari we makiriro ndetse akanaba umusingi w’ahazaza h’u Rwanda Abanyarwanda bicaye ku gisasu.

Placide KayitareAFRICAPOLITICSFred Muvunyi wahoze ari umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), aravuga ko yari yizeye ko perezida Kagame narangiza manda ebyiri nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga azarekura abandi bagakomeza ariko ngo abona ashaka kuba perezida ubuzima bwe bwose.  Mu nyandiko ye yacishije kuri blog ye atangarizaho uko abona ibintu yitwa fredmuvunyi.wordpress.com, Muvunyi avuga...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE