Nyuma yaho Minisiteri ya Leta Zunze Ubumwe Bw’America , yahaye Kagame gasopo kubirebana n’uburenganzira bwa muntu  , UBwongereza nabwo bugata muriyombi Gen. Karenzi Karake, none u Bufararansa nabwo bwunze mumagambo yibyo bihugu byibihanganjye kw’isi ndetse banahuriye kunyungu nyinshi nka NATO(wamuryango wogutabarana) cyangwa United Nations Security Council(akanama gashinzwe amahoro kw’isi) aho hose nabanyamuryango bahoraho).

Perezida Holande w’Ubufaransa yandikiye Kagame amwifuriza isabubukuru nziza y’Ubwigenge nokwibohoza byiza ariko anamwibutsa kubahiriza uburenganzira bwa muntu. Kagame muburakari bwinshi yamaganiye kure iyo baruwa avugako ntamuntu ukwiye kumwibutsako kwica abantu ar’icyaha. Perezida Kagame yakomeje yiyama abamushinja guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu, by’umwihariko Perezida w’u Bufaransa, Francois Hollande.

“Ubu ndi umuntu wibutswa? Ubu hari umuntu undeba akansangamo ko nkwiye kwibutswa ibyo nkwiye gukorera abaturage b’u Rwanda nk’umuyobozi wabo bijyanye no kwibohora? Hari uwanyibutsa icyo ubwigenge buvuze?

 

Nonese Bwana Perezida batakwibutsa abantu bawe ntubamaze? Abana bose batangiranye urugamba barihe? Uwo utishe urubozo waramufunze cyangwa waramwishe. Ahubwo abanyarwanda nibahaguruke bashyirehamwe bakwamagane kuko aho ugeze uzabamarira kw’icumu.

 

Amakuru agera ku Inyenyeri News kandi yizewe aremazako Kagame akubutse I Daresalam muri Tanzaniya munama y’abakuru bibihugu by’iBurengererazuba ntanubwo aruhutse ahubwo afashe indege yerekeza muri Norvege.

Abanyarwanda mwese mutuye   m’Uburayi ariko Norvege  kubw’umwihariko nimube maso kuko ubu yabaye nk’imbogo bateye icumu uburakari buramutera guta umutwe, muribuka mu Inteko Ishinga Amatgeko arahiza abayobozi yavuzeko  Abanyarwanda ngo ntibate umutwe kubera gufata Gen. Karenzi Karake ngo bagakora ibintu bibi, ngo nawe yagerageje kuwumenaho amazi ngo udashyuha.

Nonese Bwana Perezida utandukaniyehe nabantu bishe abanyanrwanda bavugako Perezida Habyarimana yarashwe n’Inkotanyi? Abandi bati baradutegetse ngo twice turica? Ubuse aho u Rwanda rugeze nubwira abantu kwica ntibazica? Urababwira uti mwigaragambye bagafata imizindaro, uti abacuruzi mushake ingwate ya miliyari yogutanga mubucamanza bw’uBwongereza bakayashaka, urunva udasigaye no kubabwira uti mufate imihoro mwice abantu bose barwanya manda yanjye yagatatu?

Abantu nka Rucagu asigaye yambara amashati ariho umutwe wawe? Nyirabahutu ati ur’impanga na Yesu, Mukeshabatware we ati uzatuyobore wowe nabagukomokaho? Urunva hasigaye iki? Banyarwanda Banyarwandakazi nimube maso Kagame aho ageze  ntagaruriro.

Placide KayitareAFRICAPOLITICSNyuma yaho Minisiteri ya Leta Zunze Ubumwe Bw’America , yahaye Kagame gasopo kubirebana n’uburenganzira bwa muntu  , UBwongereza nabwo bugata muriyombi Gen. Karenzi Karake, none u Bufararansa nabwo bwunze mumagambo yibyo bihugu byibihanganjye kw’isi ndetse banahuriye kunyungu nyinshi nka NATO(wamuryango wogutabarana) cyangwa United Nations Security Council(akanama gashinzwe amahoro kw’isi)...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE