Musoni Protais , Mukaruriza na Kayonga,basaba imbabazi. Karugarama we ntiyagaragaye mu basabye imbabazi cyakora umwe mubayoboke ba FPR wasabye ko amazina ye atatangazwa yavuze ko ngo akivuza inkoni yakubiswe na Paul Kagame, akomeza avuga ko ashobora kuzasaba imbabazi amaze kworoherwa.

Protais MusoniUwahoze ari Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Inama y’Abaminisitiri, Protais Musoni, wakuwe ku mirimo ye mu gihe gishize, Mukaruriza Monique wayoboraga MINEAC, n’uwari Umunyamabanga we uhoraho muri iyo minisiteri, Bill Kayonga, bakuriwe umunsi umwe ku mirimo bari bashinzwe, bose ni abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, ndetse bari banitabiriye iyi nama, bityo baboneraho, umwanya basaba imbabazi nkuko bigenda muri FPR.

Minisitiri Musoni Protais yavuze ko intege nke yaranzwe nazo mu kazi muri iki gihe gishize zamuteye kwisuzuma, ndetse agirwa inama zitandukanye, bityo yiyemeza kugira intangiriro nshya asaba imbabazi mu buyobozi bukuru bwa FPR Inkotanyi mu minsi ishize, ari nabyo yongeye gukora ku munsi w’ejo ubwo yasabaga imbabazi abanyamuryango bose ba FPR Inkotanyi, ababwira ko kuri ubu afite amaraso mashya yo gukorera igihugu uko bishoboka kose.

Madamu Mukaruliza ni we wabimburiye abandi, avuga ko ashimira umuryango FPR Inkotanyi ku burere wamuhaye mu bya politiki, bityo asaba imbabazi ku kuba atarujuje inshingano ze uko bikwiye ubwo yitwaraga nabi mu gikorwa cyo gutegura inama yo ku rwego rw’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba. Bill Kayonga nawe yunze mu rye asaba imbabazi Perezida Kagame akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi, nawe utazuyaje kubababarira ku mugaragaro.

 

Mukaruliza asaba imbabazi ku makosa yatumye asezererwa kuba Minisitiri

 

Politiki mpuzamahanga n’iyo mu karere n’ingaruka zayo ku Rwanda

Perezida Kagame yifuje kungurana ibitekerezo ku birebana na politiki yo mu karere ndetse n’iyo ku rwego mpuzamahanga, asobanura ko impamvu ari ngombwa kuyimenya ari ukubera “ingaruka itugiraho”.

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko usanga isi yose yahagurukiye u Rwanda rushinjwa kugira uruhare mu bibera mu Burasirazuba bwa Congo, hakirengagizwa ko iki kibazo gifitanye isano n’amateka yo guhera mu gihe cy’ubukoloni ubwo hakatwaga imipaka, bityo ugasanga abaturage bavuga ururimi rumwe barisanze mu bihugu bibiri bituranye.
Yasobanuye ko ingaruka z’iki kibazo zakomeje kuba nyinshi, ndetse bigera aho mu mwaka ushize ‘inkunga zahabwaga u Rwanda zahagaritswe, bityo asaba buri munyamuryango wa FPR Inkotanyi gushyira imbaraga mu gukora cyane mu rwego rwo guhangana n’izo ngaruka.

U Rwanda mu nzira zo kuregwa ikoreshwa ry’abana bato mu ntambara

Mu minsi ishize hari umuntu Perezida Kagame atashyize ahagaragara izina rye wo hanze y’u Rwanda wamwibiye ibanga ko hari gutegurwa “ikindi kinyoma” cy’uko u Rwanda rugira uruhare mu ikoreshwa ry’abasirikare b’abana (child soldiers), aho ngo biteganyijwe ko hazasohoka raporo ivuga ko umutwe wa M23 ukoresha abana bato mu ntambara, ariko “mu buryo butangaje” nk’uko Umukuru w’Igihugu yabitangaje, biteganyijwe ko u Rwanda ari rwo ruzatungwa agatoki ku byabaye kurusha M23 ubwayo cyangwa se Congo Kinshasa.

Mu banyamuryango batanze ibitekerezo kuri iyi ngingo y’uko u Rwanda rukunze kwibasirwa n’ibihugu byo hanze, benshi bahurije ku kuba icyo u Rwanda ruzira ari uko rukomeje gutera imbere mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage bitewe n’ubuyobozi bwiza, mu gihe abanyamahanga baba batarwifuriza ibyiza, by’umwihariko abaterankunga. Hari abasobanuye ko bitewe n’inzira u Rwanda rwihaye yo guharanira kwihaza muri byose, abaterankunga bituma bareba u Rwanda ay’ingwe kuko baba bifuza guhora babona ibihugu nyafurika birondaswe.

Urugamba rwo guhangana n’abasebya u Rwanda babinyujije mu itangazamakuru

PK ATANGA IMBABAZI

Indi ngingo ikomeye yizweho muri iyi nama nkuru yaguye y’Umuryango FPR Inkotanyi ni ijyanye n’abantu bakomeje “gusebya ndetse no gutangaza ibinyoma ku Rwanda” babinyujije mu itangazamakuru, cyane cyane ku murongo wa internet, ariko ugasanga ababanyomoza ari mbarwa.

Kuri iyi ngingo Perezida Kagame yifuje kumenya impamvu abantu batandika ibyo batekerezo ngo babitangaze, kabone n’iyo byaba bidahuye n’ibitekerezo bya benshi, gusa impamvu ibitera ntiyamenyakana neza, ariko bamwe mu banyamuryango batangaje ko biyemeje gufata iyambere bagahangana n’iki kibazo gitiza umurindi abasebya igihugu.

Iyi nama nkuru yaguye y’Umuryango FPR Inkotanyi iterana inshuro nke mu mwaka, ikitabirwa n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye babarizwa muri uyu muryango, uhereye hasi mu turere kugera muri za minisiteri, ibigo bishamikiye kuri Leta, kugera kuri Perezidansi ya Repubulika. Yitabirwa kandi na barwiyemezo mirimo, abahagarariye inzego z’abajene, abari n’abategarugori n’abandi.
Mu biyigirwamo akenshi usanga ari ibibazo bikomereye igihugu, aho usanga abanyamuryango ba FPR Inkotanyi babijyaho inama mu rwego rwo kubishakira umuti.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/07/Protais-Musoni.jpg?fit=600%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/07/Protais-Musoni.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitarePOLITICSMusoni Protais , Mukaruriza na Kayonga,basaba imbabazi. Karugarama we ntiyagaragaye mu basabye imbabazi cyakora umwe mubayoboke ba FPR wasabye ko amazina ye atatangazwa yavuze ko ngo akivuza inkoni yakubiswe na Paul Kagame, akomeza avuga ko ashobora kuzasaba imbabazi amaze kworoherwa. Uwahoze ari Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Inama y’Abaminisitiri, Protais Musoni, wakuwe ku...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE