U Rwanda rwagaragaje ko rurambiwe gukomeza kugaraguzwa agati n’u Bufaransa bukomeje kwiyambika umwambaro w’ubutabera, bugahimba ibinyoma ndetse bugaha umwanya abatavuga rumwe n’ubutegetsi ngo bashinje bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu ko ari bo bahanuye indege ya Habyarimana.

Mu ntangiro z’uku kwezi nibwo ibitangazamakuru byanditse ko hari umutangabuhamya wirukanywe mu ngabo z’u Rwanda agahungira mu Bwongereza wagiye i Paris agatanga ubuhamya bw’uko yagize uruhare mu gutwara ibisasu bya missile byahanuye indege ya Habyarimana mu ijoro ryo kuwa 6 Mata 1994.

Muri iki Cyumweru AFP yongeye kwandika ko uyu mutangabuhamya yanagarutse ku mazina abiri mashya y’abasirikare babigizemo uruhare.

Uyu mutangabuhamya yabwiye abacamanza ko yari ashinzwe kurinda misile ebyiri zo mu bwoko bwa SA-16 zari ku cyicaro cya FPR ku Mulindi ndetse muri Werurwe 1994, yaje kuzitwara i Kigali mu modoka y’ikamyo.

Anavuga ko abaziteye ari abasirikare babiri bari i Masaka ahitegeye neza ikibuga cy’indege.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yatangaje ko u Rwanda rurambiwe iyi myitwarire y’u Bufaransa yo kwiyoberanya mu mwambaro w’ubutabera bugahimba ibirego by’ibinyoma ku bayobozi bakuru b’igihugu.

Yagize ati “U Rwanda rutangiye kurambirwa ibirego bitarangira bidafite ishingiro, bihimbwa n’abacamanza b’Abafaransa, ni politiki ariko iri kwambikwa isura y’ubutabera.”

Mushikiwabo yavuze ko hazakomeza kwaduka abatangabuhamya ndetse n’ingingo nshya mu rwego rwo guhisha uruhare rw’iki gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubutumwa bwa Minisitiri Mushikiwabo kuri Twitter

Mu 2006, umucamanza w’Umufaransa Jean-Louis Bruguière utarigeze akoze ikirenge cye mu Rwanda, yakoze raporo yashinjaga bamwe mu ngabo zari iza FPR-Inkotanyi kuba mu barashe indege ya Habyarimana, ashyiraho n’impapuro zo guta muri yombi abagera ku icyenda.

Iyi raporo yanenzwe n’abatari bake kuko uwayikoze yagendeye ku buhamya yumviye i Paris atageze aho ibivugwa byabereye. Mu 2012 abacamanza b’Abafaransa, Marc Trévidic na Nathalie Poux, bakoze iperereza bari mu Rwanda batangaza ko ibisasu byarashe indege ya Habyarimana byaturutse mu kigo cya gisirikare cya Kanombe cyacungwaga n’abamurinda, ntaho bihuriye n’ingabo za FPR bivugwa ko zari i Masaka.

Gusa u Bufaransa ntibwanyuzwe kuko umwaka ushize bwasubukuye iperereza mu isura nshya yo kwifashisha abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, ngo babushinje ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.

Ku ikubitiro bwakoresheje Kayumba Nyamwasa wigeze kuba Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda kuva mu 1994 – 2002, uri mu buhungiro muri Afurika y’Epfo. Uyu yakatiwe n’inkiko za gisirikare mu Rwanda igifungo cy’imyaka 24 ndetse anamburwa impeta zose za gisirikare.

Minisitiri Mushikiwabo ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru muri Mata 2017

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/10/mushikiwabo.jpg?fit=420%2C265&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/10/mushikiwabo.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSU Rwanda rwagaragaje ko rurambiwe gukomeza kugaraguzwa agati n’u Bufaransa bukomeje kwiyambika umwambaro w’ubutabera, bugahimba ibinyoma ndetse bugaha umwanya abatavuga rumwe n’ubutegetsi ngo bashinje bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu ko ari bo bahanuye indege ya Habyarimana. Mu ntangiro z’uku kwezi nibwo ibitangazamakuru byanditse ko hari umutangabuhamya wirukanywe mu ngabo z’u...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE